Musanze: Imiryango 365 y’abatishoboye ikeneye kubakirwa amacumbi

Imiryango itishoboye 365 ibarizwa mu Karere ka Musanze ikeneye kubakirwa amacumbi mu buryo bwihuse, kugira ngo abayigize batandukane n’ingorane zo kutagira aho baba hameze neza.

Kantamati Valentine uri kubakirwa inzu yishimiye iki gikorwa cy'ubugiraneza
Kantamati Valentine uri kubakirwa inzu yishimiye iki gikorwa cy’ubugiraneza

Bamwe muri bo babayeho mu buzima bwo gucumbikirwa n’abagiraneza, abatuye mu nzu zishaje cyane, n’abagerageza kubona amikoro bagakodesha. Ubu buzima ngo ntibworoheye abo baturage, n’ubundi basanzwe babayeho mu buzima bugoye.

Ibi ni byo abakozi b’Akarere ka Musanze bashingiyeho, bishakamo ubushobozi, aho ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 batangiye kubukoresha mu kubakira umukecuru utishoboye witwa Kantamati Valentine.

Kantamati yagize ati: “Nari mbayeho nabi, aho kubona icyo nishyura nyiri inzu byabaga bigoranye. Hari n’ubwo nagezagamo amezi atatu yewe akanarenga narabuze amafaranga mwishyura, nkabaho mu kimwaro cyinshi, mbese nari naramubereye umuzigo nanjye bimbangamiye. None ubwo banyubakiye icumbi ibyo bibazo bigiye kuba amateka. Nshimiye aba bagiraneza batumye ngiye kujya ndyama ngasinzira nk’abandi”.

Muri uyu mwaka w’imuhigo, Akarere ka Musanze gateganya kubaka amazu 100 yo gutuzamo imiryango itishoboye mu mirenge yose ikagize uko ari 15. Ngo abakozi b’Akarere basanze uyu muhigo utagerwaho batabigizemo uruhare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver yagize ati: “Leta irakora uko ishoboye mu gushyiraho gahunda zizamura imibereho y’abatishoboye harimo no kubatuza heza, binyuze mu kubabonera amacumbi mu buryo bwihuse. Natwe twakoze iki gikorwa ngo tuyitere ingabo mu bitugu, kandi twifuza kujya tubikora kenshi gashoboka, kugeza ubwo ikibazo cy’abadafite amacumbi kizagera ubwo kiba amateka”.

Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze, yijeje abatarabona amacumbi ko biri mu nzira yo gukemuka
Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, yijeje abatarabona amacumbi ko biri mu nzira yo gukemuka

Bagirishya akomeza avuga ko Akarere gakomeje gufatanya n’abafatanyabikorwa bako mu kubonera abatishoboye amacumbi. Agasaba abataragerwaho gutegereza bihanganye, kuko uko ubushobozi buzagenda buboneka batazatinda gukemurirwa ibibazo.

Abakozi b’Akarere kuva ku rwego rw’Utugari kuzamura, basanzwe bagira uruhare mu bindi bikorwa, nko kurihira abaturage mituweli, gahunda ya Girinka no kurwanya imirire mibi.

Amafaranga bishatsemo akaba ari yo ari gukoreshwa mu kubaka inzu ya Mukantamati, iherereye mu Mudugudu wa Mwirongi, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve. Izuzura mu kwezi kumwe, ishoweho miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange gahunda yo kubakira abatishoboye yaba mu Midugudu n’ahandi bigaragara ko ubuzima bw’abahatuzwa butekanye, mu turere twose tw’Igihugu, igenda igerwaho ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Abakozi b'Akarere ka Musanze bishatsemo ubushobozi buri gukoreshwa mu kubakira umuturage utishoboye
Abakozi b’Akarere ka Musanze bishatsemo ubushobozi buri gukoreshwa mu kubakira umuturage utishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka