Musanze: Imihigo ya ba Mutima w’Urugo yazanye impinduka mu mibereho y’abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko “Imihigo ya ba Mutima w’Urugo”, irimo gufasha kuzana impinduka mu midugudu kubera gushyigikira iterambere rirambye ry’abayituye.

Ba mutima w'Urugo barorozanya kugira ngo bazamure ubukungu mu miryango
Ba mutima w’Urugo barorozanya kugira ngo bazamure ubukungu mu miryango

Iyo gahunda igamije guteza imberere Imidugudu ntangarugero, bigizwemo uruhare na ba Mutima w’Urugo, aho muri buri Murenge hatoranywa Umudugudu umwe, abaturage bawo bagashyirwa mu matsinda ahoraho, nk’umuyoboro bifashisha mu kwibukiranya gahunda zitandukanye, zigamije gutuma iterambere ryabo ryihuta, kandi bakazigiramo uruhare.

Mu Karere ka Musanze, Imidugudu yagezemo iyo gahunda abaturage baho bemeza ko hari byinshi byahindutse.

Uwitwa Nyirabangogo Speciose wo mu Murenge wa Muko, Umudugudu wa Kamutara, we na bagenzi be bahuriye mu itsinda, aho biyemeje guhuza imbaraga mu buhinzi bw’urutoki, bagamije kongera umusaruro.

Yagize ati “Twakoze itsinda ry’abagore 15, batanga amafaranga buri cyumweru, yamara kugwira tukagurirana insina z’imibyare. Buri wese muri twe yakoze uko ashoboye yishakira umurima, noneho tukagena iminsi duhuriraho tugahana umuganda wo gukurikirana ubuhinzi bw’urutoki kuva tukirutera kugera rusaruwe”.

Ati “Ibyo bidufasha kudashora amafaranga mu gushaka abakozi kuko tuba twafatanyije kubyikorera, bigatuma ayo twagakoresheje tuyazigamira ibindi bikorwa biduteza imbere. Duteganya ko nitweza tuzaba twihagije mu biribwa, dushobora no gusagurira amasoko, bidufashe kwikenura mu miryango yacu tudasabirije”.

Bagira umwanya wo gushyigikirana mu kubaka uturima tw'igikoni ngo biborohere kubona indyo yuzuye
Bagira umwanya wo gushyigikirana mu kubaka uturima tw’igikoni ngo biborohere kubona indyo yuzuye

Bimwe mu byo gahunda y’imihigo ya ba Mutima w’Urugo yimakaje mu midugudu nk’uko bishimangirwa n’abayituye, harimo nko kuba amatsinda ahabarizwa agenda arushaho kuzamura imyumvire mu gukoresha ikoranabuhanga, kwitabira kugana ibigo by’imari bazigama no kwaka inguzanyo, kongera ubumenyi mu birebana n’imyuga n’ubumenyingiro.

Hari kandi no kuba amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango bigenda bigabanuka gukumira imirire mibi n’igwingira mu bana, kwimakaza umuco w’isuku n’isukura mu ngo n’ibindi.

Nyiramahirwe Brandine, ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore, na we ashimangira ko kugeza mu midugudu ikorerwamo iyo gahunda, hari impinduka igaragara.

Yagize ati “Icya mbere twihutiye gukora tugitangira, kwari uguhuriza abantu mu matsinda kugira ngo imikorere n’imikoranire yabo igende neza. Abo bantu bari bakeneye ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza, yaba mu bigo by’imari cyangwa bakoresheje telefoni, kuko mbere wasangaga imyumvire iri hasi bigatuma n’ukoreye amafaranga atabasha kuyazigama mu buryo butekanye”.

Ati “Ikindi hari abantu bari bakeneye kwigishwa bakava mu makimbirane yari yaradindije ingo zabo. Abandi bari bakeneye gucengerwa n’inyigisho zo gutegurira abana babo indyo yuzuye, binyuze mu gikoni cy’umudugudu, kugira ngo bice imirire mibi yagaragaraga mu bana. Izo gahunda zose kimwe n’izindi zitandukanye, twazishyize mu mihigo twegera abaturage bo muri iyo midugudu tubagaragariza umumaro wazo, bifasha kurema impinduka”.

Amatsinda bahuriramo abafasha kumva kimwe umusanzu bategerejweho mu iterambere ry'imidugudu yabo
Amatsinda bahuriramo abafasha kumva kimwe umusanzu bategerejweho mu iterambere ry’imidugudu yabo

Mu midugudu ntangarugero uko ari 15 yo mu Karere ka Musanze ikorerwamo imihigo ya ba Mutima w’Urugo, ibarizwamo imiryango isaga ibihumbi 3. Ikigero kinini cy’abagize iyo miryango babarizwa mu matsinda agera ku 158, aho buri tsinda rigizwe n’abantu bari hagati ya 25 na 60, kandi icyifuzo ni uko abatuye muri iyo midugudu yose babarizwa mu matsinda.

Nyiramahiwe yanongeyeho ko intumbero bafite mu mihigo y’ubu, ari ugushyira imbaraga mu mibanire myiza mu miryango, cyane cyane bahereye mu rubyiruko rwitegura gushinga ingo, kuko ngo basanze ahanini bimwe mu bikurura amakimbirane mu ngo, ahanini biterwa n’uko hari abazishinga batarabanje gutegurwa.

Ba Mutima w’Urugo kandi mu mihigo bashyize imbere, harimo no gushishikariza abantu kurwanya ubukene bitabira gukora imirimo ibyara inyungu.

Ba Mutima w'Urugo biyemeje guca ikibazo cy'imirire mibi mu bana
Ba Mutima w’Urugo biyemeje guca ikibazo cy’imirire mibi mu bana

Buri mwaka gahunda y’Imihigo ya ba Mutima w’Urugo yimukira mu yindi Midugudu. Bivuze ko Imidugudu 15 yo mu Karere ka Musanze yatangirijwemo mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020 yacukijwe, igakomereza mu yindi mu mwaka wa 2020-2021 hagamijwe kuyisakaza mu bantu benshi, bakaba bateganya ko mu gihe kiri imbere, iyo gahunda y’imihigo, izagera ubwo ikwirakwizwa mu Midugudu yose.

Borozanya n'amatungo magufi
Borozanya n’amatungo magufi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka