Musanze: Imihanda ya kaburimbo y’icyiciro cya kabiri iraba yuzuye muri Gicurasi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko icyiciro cya kabiri cy’imihanda ya kaburimbo irimo gutunganywa mu bice by’umujyi wa Musanze, kirimo kugana ku musozo.

Imihanda mishya irimo gukorwa ireshya na Km 6,4 izoroshya ingendo zo mu makaritsiye y'umujyi wa Musanze
Imihanda mishya irimo gukorwa ireshya na Km 6,4 izoroshya ingendo zo mu makaritsiye y’umujyi wa Musanze

Iyo mihanda itanu ireshya na Km 6.4 igeze ku kigero cya 82% ikorwa. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bitarenze muri Gicurasi imirimo isigaye izaba yarangiye.

Yagize ati “Ni imihanda twashyizemo ingufu twihutisha ikorwa ryayo kuko abaturage bari bayikeneye. Dufite icyizere ko mu minsi micye yose iba yamaze gutunganywa kuko imirimo yari igoye hafi ya yose yararangiye, hasigaye imirimo micye nko gushinga amapoto azajyaho amatara yo kumurikira iyo mihanda, gupfundikira za rigore, ku buryo dufite icyizere ko muri Gicurasi, iyo mirimo yose izaba yamaze kurangira”.

Akomoza ku byo iyo mihanda izahindura ku iterambere ry’abayituriye n’abayikoresha, Nuwumuremyi yavuze ko izatuma ubucuruzi bugenda neza kurushaho.

Ati “Izorohereza abantu bakore ingendo zitabavuna. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amaduka ku nkengero z’iyo mihanda bazabyungukiramo, kuko bazaba bakorera ahantu heza, horohereza ababagana kubageraho byoroshye. Ikindi ni ukurushaho kurimbisha umujyi wacu nk’ahantu hagendwa n’abantu benshi baturutse impande zose zaba iz’igihugu no hanze. Muri macye iyi mihanda ni ikimenyetso n’imbarutso y’iterambere ry’abatuye akarere kacu n’abakagendamo”.

Iyo mihanda irimo gutunganywa ku nkunga ya Banki y’isi, izarangira itwaye miliyari eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bishimira ko batangiye kuyibyaza umusaruro, kandi ngo hari impinduka batangiye kubona, bitandukanye na mbere itarakorwa.

Tuyisenge Philippe wo mu Murenge wa Muhoza, umwe mu baturiye umuhanda wa kaburimbo uturuka ahitwa kuri Snow ugera mu ibereshi rya gatandatu, avuga ko ntaho bazongera guhurira n’icyondo.

Ati “Kaburimbo yamaze kugeramo ituzaniye ibyiza byinshi. Nko kuba abagenda n’amaguru cyangwa ibinyabiziga, batazongera kugira aho bahurira n’ibyondo, ibiziba n’ibinogo byahoze muri uyu muhanda utarakorwa. Nk’abaturage byanaduteye akanyabugabo ko ubwo uzaba urangiye neza, tuzegera ubuyobozi tubusabe uburenganzira bwo kuvugurura amazu bigaragara ko ashaje awukikije, bityo umujyi wacu urusheho gusa neza, binayongerere agaciro”.

Uyu muhanda uturuka ahitwa mu rya gatandatu ugana kuri kiriziya gatolika ya Ruhengeri
Uyu muhanda uturuka ahitwa mu rya gatandatu ugana kuri kiriziya gatolika ya Ruhengeri

Mu bandi babona iyi mihanda nk’igisubizo, barimo abatwara moto n’amagare bajyaga babona agafaranga bibagoye, ariko izo mbogamizi zose zikaba zashyizweho iherezo n’iyi mihanda mishya.

Karangwa utwara abagenzi ku igare yagize ati “Ubu umugenzi turamugeza iyo ajya bitatugoye kandi mu gihe gito. Bitandukanye na mbere aho twagendaga mu muhanda wagera ahari ibinogo cyangwa amabuye menshi mukavaho mukagenda n’amaguru. Bikaba bibi cyane nko gutwara umugenzi wenda atazi neza aho agiye bikaba byatuma yanga kukwishyura. Ubu ntituzongera guhomba ifaranga bya hato na hato, bitewe n’uko iyo mihanda yari mibi yasimbujwe indi mishya ya kaburimbo”.

Yongera ati “Niyo mpamvu dushimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwatuzaniye iri terambere, natwe tubwizeza ko tuzarushaho kuyibungabunga no kurinda ko hagira uyangiriza”.

Ubwo icyiciro cya kabiri cyo gukora iyo mihanda ya kaburimbo kizaba kirangiye, hazakurikiraho icyiciro cya gatatu cy’indi mihanda ireshya na Km 5, na yo izashyirwamo kaburimbo.

Muri yo twavuga nk’umuhanda uzaturuka ahitwa mu Kizungu-Karisimbi-Susa-Nyamagumba uzatwara miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Reka nunge mu igitekerezo cy uyu mungenzi wenje ngireneti Gisele uri imusanze uzafate umwanya uze aho turigukorere umuganda wukwezi Dukora umuhanda muri kAVUMU ho muri MUBONA akagari ka KIGOMBE uzadukorere ubuvugizi kuko uwo muhanda wagombaga kubakwa muri 2008 uri mu mihigo y akarere ka MUSANZE ubu tuwukoramo umuganda.
Murakoze urakoze twizeyeko uzadusura ukareba

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

Gisele uri i Musanze afate umwanya azatubarize neza igihe imihanda ya Kaburimbo izagerera mu murene wa cyuve. urugero umuhanda unyura GSK ukomeza kwa Hatoni ugahinguka kuri Giramahoro utakinyurwa mo kubera amazi yawufungiye ku muhanda ushamikiye ho ugahinguka kuri centre Umwali unyuze ku Nganzo Ngali kandi urabona ko hariya ari mu mugi cyane. Uzanyure uwo muhanda urebe ikibazo gihari kuko amazu ari hafi gusenyuka kubera ko amazi yabuze aho anyura kuburyo umuntu yibaza niba nta bayobozi bahanyura bikamuyobera. So ibikorwa ni byiza ariko kandi mujye mureba n’ahari ikibazo kuggira ngo ubuyobozi bushake igisubizo hataragira ibyanirika.

Murakoze kandi twizeye ko muzasura aho hantu mukareba uko ikibazo kimeze.

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka