Musanze: Imihanda mishya y’ibitaka irimo gutunganywa yitezweho kunoza imiturire
Mu mirenge itandukanye y’igice cy’Umujyi wa Musanze, hari gutunganywa site zishyirwamo imihanda mishya y’ibitaka, mu rwego rwo kunoza imiturire, kandi uretse n’ibi, abafite ubutaka hafi y’aho ziri gutunganywa, bishimira ko ubutaka bwabo bugiye kurushaho kugira agaciro, ndetse imigenderanire hagati yabo ikarushaho kunoga.

Mu Tugari twa Kabeza n’aka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, ni hamwe mu hamaze iminsi hagaragara imashini, ziri mu mirimo yo gusiza ubwo butaka, zihakora imihanda mishya y’ibitaka, nk’ahantu hemejwe kuba site y’imiturire.
Ndagijimana Faustin, umwe mu bahafite ubutaka, agira ati: “Twari tumaze igihe turi mu ihurizo, ry’ukuntu aka gace tuzagaturamo katagira imihanda, hatabasha no kuzagezwa n’ibindi bikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi meza n’ibindi”.
Akomeza agira ati “Nk’umuntu wabaga afite ubutaka bwagutse bubarirwa nko muri metero kare ziri mu bihumbi no kurenzaho, abubarira kuvamo nk’ibibanza bitanu cyangwa binarenzeho, ugasanga bitagerwaho n’umuhanda. Ibyo byateshaga agaciro kabyo, ariko kuba badukoreye iyi mihanda, agaciro kaziyongera ku buryo n’ubutaka bwabarirwaga muri miliyoni nk’umunani, bushobora kugurishwa nka Miliyoni cumi n’ebyiri kugeza kuri cumi n’enye”.

Mu Mirenge nka Cyuve, Kimonyi, Gacaca ndetse na Musanze, site z’imiturire zibarirwa mu munani, mu bihe bishize, ni zo zemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu rwego rwo kunoza igishushanyo mbonera kivuguruye cy’imiturire.
Muri zo harimo izamaze gutunganywa, izigitunganywa ndetse n’izizatunganywa mu minsi iri imbere; aho nibura buri site hahangwa imihanda ireshya n’ibirometero biri hagati ya bitandatu n’icyenda.
Ignace Harerimana, umukozi mu biro bishinzwe ubutaka ku rwego rw’Akarere ka Musanze, ufite mu nshingano ze gukurikirana ibikorwa byo gutunganya ama site.

Agira ati: “Ni gahunda igamije koroshya imiturire hakumirwa ibibazo byakunze kugaragara by’imiturire y’akajagari, byatumaga bamwe nko mu gihe cyo kubaka bagorwa no kubona umuhanda ukora ku butaka bwabo. Rimwe na rimwe hagira nk’ukenera umuhanda, mugenzi we akamushyiraho amananiza y’ikiguzi gihanitse cyangwa akanawumwima. Uku gutunganya imihanda rero dusanga bizaba igisubizo cy’imbogamizi nyinshi abaturage bagiraga, zo kudatura ahujuje ibyangombwa byose nkenerwa bibereye imiturire inoze”.
N’ubwo bamwe bishimira ikorwa ry’iyi mihanda, ku rundi ruhande hari abatanyuzwe n’uburyo ubutaka bwabo bwanyujijwemo imihanda, bagasigarana ubuso buto.
Hari abagabo babiri Kigali Today iherutse gusanga mu Kagari ka Kabeza, ubutaka bubarirwa muri metero kare bihumbi 2 na 400 ababyeyi babo bari barabagabiye hamwe n’abandi bavandimwe babo, babaraga ko buzavamo ibibanza bitanu.

Mu gutunganya site buhererehemo, batunguwe no gusanga ubuso hafi ya bwose, bwanyujijwemo imihanda ibiri, ku buryo ubwasagutse bavuga ko butarenza ubuso bw’ikibanza kimwe.
Icyakora ku bwa Harerimana, ngo nta muturage ukwiye kugira impungenge, kuko nyuma yo guca imihanda muri site, biba bigomba gukurikirwa no gushinga imbago nshya hashingiwe ku buso bw’ubutaka buri wese yari ahafite, bigakorwa mu buryo bihura n’ibyo inyigo ndetse n’amabwiriza agenga imiturire ateganya.
Uretse site za Kabeza na Buruba zirimo gutunganywa, hari n’iya Mwidagaduro na Bubandu mu Murenge wa Cyuve ziri hafi gutunganywa, Site iri mu Murenge wa Kimonyi, iya Buhunge, Gakoro na Gaturo zo mu Murenge wa Musanze, na Site ya Kivumu iri mu Murenge wa Gacaca.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubundi turere nka Rubavu turebereho kuko imiturire ntimeze neza kubera imihanda idaciye kandi biri mugishushanyo mbonera
Nubundi turere nka Rubavu turebereho kuko imiturire ntimeze neza kubera imihanda idaciye kandi biri mugishushanyo mbonera