Musanze: Imbogo yarashwe nyuma yo gukomeretsa abaturage
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma iza kuraswa irapfa kuko kuyisubiza mu ishyamba byari byananiranye.
- Imbogo yarashwe nyuma yo gukomeretsa abaturage
Kuva mu masaha ya mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, abaturage bo mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, baguye mu kantu banatungurwa no kubona imbogo yirukankaga ku muvuduko wo hejuru izengeruka ako gace, Umukuru w’uwo Mudugudu witwa Hemedi mu kumenya amakuru, ubwo bageragezaga kuyishakisha ngo itagira byinshi yangiza, ngo yageze ku rugo rumwe rwo muri uwo mudugudu ayobora, iramuvumbukana, imuhirikira ku gikuta, bimuviramo gukomereka ku kaboko no ku kiganza, icyakora ku bw’amahirwe ntiyamuhitana.
Uwo muyobozi mu nzego z’ibanze yagize ati "Iyo mbogo yari impitanye! Twarimo tuyishakisha ngo idahitana abaturage, ubwo nari ngeze ku rugo rumwe yari yikinzeho, igerageza guhunga, iba iransimbukiye impirika ku gikuta, ibibuye binkomeretsa ku kaboko, yo iriruka tubura aho irengeye. Habuze gato nari mpfuye, Imana niyo intabaye".
Uretse abo muri uyu Mudugudu bayihabonye, iyo mbogo yanagaragaye mu yindi midugudu harimo n’uwa Kabaya, ikomeza kwirukanka ubwo yari igeze mu Murenge wa Muko, akaba ariho yarasiwe nyuma y’aho inzego zinyuranye harimo na Polisi, zari zagerageje kureba uko zayisubiza muri Pariki ariko bikananirana bitewe n’ubukana yari ifite.
Mu bandi yakomerekeje bikomeye, harimo umugore witwa Mukarugwiza wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze.
- Umukuru w’Umudugudu wa Giramahoro yakomeretse ku kaboka ubwo barimo kuyishakisha
Aya makuru yemejwe n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga.
Agira ati "Amakuru y’uko imbogo yasohotse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, twayamenye kuva ejo ku wa gatandatu nimugoroba, ibonywe n’abaturage. Kuva icyo gihe twihutiye kuyishakisha kugira ngo ibe yasubizwamo, ariko biragorana, cyane ko hari n’abaturage bagera kuri babiri yari yamaze gukomeretsa".
Akomeza agira ati "Kugeza muri iki gitondo cyo ku cyumweru, twari tukigerageza uburyo bwose bushoboka bwo kuyisubiza muri Pariki, ariko byagaragaraga ko bidashoboka, kubera ko yari ifite amahane, kandi yanakoze urugendo rurerure. Mu kwirinda ko yakwangiza ibintu byinshi, nibwo hafashwe umwanzuro wo kuyirasa, ubwo yari igeze mu Murenge wa Muko".
Iyo mbogo yarasiwe mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu mujyi wa Musanze.
Nyuma yo kuyirasa, iyi mbogo yashyikirijwe inzego zishinzwe kubungabunga Pariki, kugira ngo hakurikireho igikorwa cyo kuyihamba.
- Ikimara kuraswa abaturage bayihetse bayishyikiriza ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
SP Ndayisenga, yabwiye abaturage ko igihe babonye inyamaswa ivuye mu ishyamba, baba bakwiye kwitonda bakanagira amakenga, kugira ngo itagira uwo ikomeretsa cyangwa yica.
Ati "Abaturage bajye bihutira kuduha amakuru, mu gihe babonye inyamaswa isohotse mu ishyamba, kugira ngo dufatanyije twihutire kuba twakumira itaragera ku rwego rwo kugira ibyo yangiza. Nanone kandi Polisi y’u Rwanda iburira abaturage ko batemerewe kwica inyamaswa zo muri Pariki cyangwa kuyirya, kuko bihanwa n’amategeko. Bakwiye rero kubyirinda cyane".
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Police turayishimye cyane🙏 bakoze gutabara abaturage
police yakoze gutabara rubanda nyamwishi.gusaabakozi bashinzwe kurinda parks bajye baba hafi
Imana ishimwe ubwo ntamuntu yahitanye
Imana ishimwe ubwo ntamuntu yahitanye
Ese iyo bayiha abaturage bakirira?