Musanze: Ikorwa ry’imihanda ryabasize mu manegeka

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba ubutabazi nyuma yo gushyirwa mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo, kubera itaka riharurwa mu muhanda rishyirwa mu marembo y’ingo zabo n’amazi y’imigezi ayoberezwa mu ngo zabo.

Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo
Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo

Ni imiryango ine ifite icyo kibazo, nyuma y’uko abandi babahaye ingurane bakabimura, ubu abo baturage bakaba bakomeje guhangayikishwa n’impanuka yabagwira kuko inzu zabo zamase gusenywa n’amazi.

Ni ikibazo abo baturage bamaranye imyaka itatu, aho imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze yatangiraga gukorwa, kuva icyo gihe bakaba barakomeje gutakambira ubuyobozi ariko bubima amatwi.

Ijoro ngo batazibagirwa ni ku itariki ya 20 Ukwakira 2020, ubwo imivu y’amazi yimvura yamanukiraga muri izo nzira z’amazi zayobowe mu ngo zabo ibasanga mu nzu mu ijoro itwara ibyari mu nzu byose.

Rusatsi Luis umwe mubashyizwe mu manegeka, avuga ko nyuma yo guhuriza amazi yo mu migezi ya Musanze mu ngo zabo ndetse barunda mu marembo y’ingo zabo itaka basiza mu mihanda, bikomeje kubagiraho ingaruka zishobora no kubatwara ubuzima.

Inkuta z'inzu zariyashije
Inkuta z’inzu zariyashije

Ati “Ikibazo cyatangiye mu mpera za 2017 ubwo bakoraga uyu muhanda, amazi yose bayahurije mu ruhombo rumwe yose bayohereza mu ngo zacu, twiyambaza akarere bavuga ko ikibazo cyacu bakizi ariko ntibagire icyo badufasha, ubwo bakoraga uyu muhanda wa Kabaya muri uyu mwaka, noneho baraje bafata itaka ryose basiza barirunda mu marembo y’ingo zacu ubu ntitukibona aho dusohokera”.

Ubwo Kigali Today yasuraga abo baturage, yasanze mu ngo zabo harunze itaka rifite uburebure bwa metero enye, aho usohotse mu rugo bimusaba kugenda akambakamba cyangwa umwe agakurura undi kugira ngo burire uwo musozi.

Rusatsi avuga ko mu rugo rwe hari ahantu imodoka yinjira mu gipangu, akababazwa no kubona n’umuntu ugenda ku maguru adashobora kubona aho yinjirira amusuye.

Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye
Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye

Agira ati “Iri taka barunze hano rifite uburebure bwa metero enye, ni mu gihe mbere imodoka yageraga mu rugo, uje kunsura afite imodoka naramukinguriraga akinjiza imodoka ye, none mundebere uyu mukingo koko”!

Arongera ati “Ntitukibona aho dusohokera, mfite n’umurwayi ufite ubumuga, ubu namushakiye icumbi abamo kubera ko atabasha kwinjira iwanjye, reba uyu mwana wanjye inkovu afite ku gahanga, ubwo yamanukaga kuri uyu mukingo avuye ku ishuri yituye hasi, maze iminsi mvuza”.

Abo baturage bavuga ko iyo bwije bahangayika bazi ko bataramuka kubera icyo kibazo cy’amazi akomeje kubasenyera, mu gihe imvura yaguye.

Mukaruziga Chantal, amazi yamaze gusenyera inzu, avuga ko ayiraramo afite ubwoba.

Ati “Ubwo imvura yagwaga ku itariki 20 Ukwakira 2020, nyuma y’uko umuvu w’amazi uhiritse igipangu, yansanze mu nzu atwara byose njye n’umwana twari kumwe dukizwa no guhungira mu bwiherero tumarayo ijoro ryose, na n’ubu ku bwiherero njye n’umwana ni ho twagize icumbi iyo bwije, natabaje abaturanyi babura aho banyura kubera ko nabo inzu zabo zari zuzuye amazi”.

Uwo mukecuru ufite ubumuga bw’ingingo, aranenga ubuyobozi bwakomeje kubatererana ubwo bari babutabaje, kugeza na n’ubu akaba ahangayikishijwe no kuba inzu yarasataguritse aho aterwa ubwoba no kuyiraramo.

Mugenzi we witwa Nikuze Marie Claire, avuga ko abandi bahawe ingurane barimuka ariko bo bakomeza kubarohaho itaka n’amazi, bakaba babayeho bahangayitse mu gihe ubuyobozi bwakomeje kubatererana.

Abo baturage bavuga ko bakomeje guterwa ibihombo n’ayo mazi yayobowe mu ngo zabo ndetse n’uwo mukingo bashyize mu marembo y’ingo zabo, aho bamwe ibyo bihombo bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene bukabije.

Mukeshimana Jeannette imivu y’amazi yiciye inkoko 50, agira ati “Ubwo imvura yagwaga muri iryo joro, amazi yanyuze muri iyi miyoboro bashyize mu ngo zacu, inkoko 50 nari nororeye muri iyi nzu zose zirapfa, igipangu nari nujuje cyantwaye asaga ibihumbi 500 kiragwa nsigaye ndi umutindi nyakujya”.

Kubera icyo kibazo cy’iryo taka ryarunzwe mu marembo y’ingo zabo, ngo byabateje igihombo gikabije aho n’abapangayi bamaze gusezera baragenda.

Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Guverineri Gatabazi JMV, mu rwego rwo kumenya icyo abivugaho, agira ati “Ngiye kugikurikirana, niba barabasize mu manegeka bakora umuhanda ni uburenganzira bwabo guhabwa inzira, ntabwo wafata inzu y’umuturage ngo uyisige ku gasi uvuge ko uri kuzanira abaturage iterambere, ni ikibazo kiri rusange nabonye no mu Ibereshi ari uko, ariko ndaje mbikurikirane kandi birakemuka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakomeye Mboneyeho no kubatumira ngo muzasure UMUDAMU WITWA Mukabuzizi Catheline wo mukarere ka BURERA umurenge wa KINONI akagari ka NTARUKA umudugudu wa NYARUBUYE afite telephone 0780319232 mwirebere amakuru atdasanzwe kandi atangaje

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Birakomeye Mboneyeho no kubatumira ngo muzasure UMUDAMU WITWA Mukabuzizi Catheline wo mukarere ka BURERA umurenge wa KINONI akagari ka NTARUKA umudugudu wa NYARUBUYE afite telephone 0780319232 mwirebere amakuru atdasanzwe kandi atangaje

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka