Musanze: Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi afite ingufu nke kirimo gushakirwa igisubizo

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, buratangaza ko bumaze igihe butangiye gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi afite ingufu zihagije(triphasé), kugira ngo byongere umubare w’abakora imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro amashyarazi.

Hari aho abaturage bakeneye umuriro w'amashanyarazi afite ingufu kugira ngo babashe kuyifashisha mu bikorwa by'iterambere
Hari aho abaturage bakeneye umuriro w’amashanyarazi afite ingufu kugira ngo babashe kuyifashisha mu bikorwa by’iterambere

Mu Karere ka Musanze hari abatuye mu midugudu imwe n’imwe bavuga ko imishinga yabo itihuta, bitewe no kutagira amashanyarazi afite ingufu zihagije.

Umwe muri abo baturage witwa Turahirwa Sebastien wo mu Murenge wa Muko yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu wa Karwabigwi twitwa ko twahawe amashanyarazi, ariko ku manywa yaka ibicebice byagera mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba akazima burundu. Yongera kugaruka nijoro nka saa tanu twasinziriye, nabwo akaba afite ingufu nke. Dufite za radio na televiziyo ariko twarabibitse kuko tutabicomeka ntibyake. Ikibazo cy’umuriro udafite ingufu kiraduhangayikishije rwose”.

Abifuzaga gukora imishinga iciriritse bo babuze aho bahera. Kabera Lodrigue, umwe muri bo yagize ati: “Uyu muriro bakiwutuzanira twitereye mu kirere, turuhutsa imitima kuko twibwiraga ko tugiye kuba abakire. Ariko siko byagenze kuko ubu uwagira ubushobozi bwo kugura imashini isya ibinyampeke, izisudira n’izindi zikoresha amashanyarazi afite ingufu ntacyo wazimaza. Ubu abana bacu bari barize imyuga ariko babuze icyo bakoresha ubwo bumenyi bakuye mu ishuri kuko aya mashanyarazi adafite imbaraga; twirirwa tubaza iki kibazo ariko twategereje abaza kugikemura turababura”.

Kuba amashanyarazi bafite badashobora kugira ikindi gikorwa bayabyaza nko gusudira, gusya ibinyampeke cyangwa kubaza; byagera mu masaha y’ijoro bwo akaka acika buri kanya, ngo biterwa no kuba bafatiye ku muyoboro ukoresha transformer ya Monophasé yubatswe kera.

Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Nsabimana Joël Elvis, yabwiye Kigali Today ko ubu bihaye gahunda y’uko ahantu hose iki kigo cyubaka imiyoboro mishya, igomba kuba ari iya Triphasé ndetse n’ahakiri imiyoboro ya Monophasé zikagenda zisimbuzwa, kugira ngo amashanyarazi yegerezwa abaturage abe afite ingufu.

Yagize ati: “Usanga ahakigaragara imiyoboro ya Monophasé(itanga amashanyarazi afite ingufu nke) ari iyubatswe kera, ubu gahunda ikigo REG cyihaye ni iy’uko ahantu hose twubaka, iyo miyoboro idafite ingufu tuyisimbuza binajyanye no kubaka indi miyoboro mishya igomba kuba ari triphasé(itanga amashanyarazi afite ingufu) kugira ngo n’abaturage babashe kuyabyaza umusaruro. Muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kuba Abanyarwanda bose bagomba kugerwaho n’amashanyarazi mu mwaka wa 2024, biranashoboka ko intego yo gukwirakwiza imiyoboro ya triphasé twayigeraho mbere yaho, kuko tubishyizemo imbaraga bijyanye n’uko ubushobozi bugenda buboneka”.

Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) uko ari 192 ziri hirya no hino mu Karere ka Musanze, izigera ku 8 muri zo ni Monophasé. Bivuze ko izigize umuyoboro wa Triphasé ari 184, akaba ari na zo ziba zifite ingufu zituma abakoresha umuriro w’amashanyarazi bashobora kuyabyaza ibikorwa bitandukanye nta nkomyi.

Muri rusange Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi. 52% byabo bazaba bafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 48% bo bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zindi ngufu cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba.

Usibye mu Karere ka Musanze, ikibazo cy’amashanyarazi adafite ingufu gikunze kumvikana n’ahandi mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mahama muri KIREHE Naho mwazatwibuka kuko hari imidugudu n’utugari bigifite monophasé

Byiringiro sosthene yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka