Musanze: Ikibazo cy’ibura ry’amazi kigiye gukemuka burundu

Ibigega n’imiyoboro y’amazi byatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara, bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Kimwe mu bigega biri kubakwa byitezweho kongera ingano y'amazi
Kimwe mu bigega biri kubakwa byitezweho kongera ingano y’amazi

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC), ku bufatanye n’Akarere ka Musanze ku nkunga ya Banki y’Isi, biteganyijwe ko uzarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Abaturage barimo n’abatuye mu bice bikunze kubura amazi mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko bamaze igihe bahanganye n’ingaruka z’iki kibazo; biteze ko nigikemuka izaba ari intambwe nziza itewe.

Mukamurenzi Esther wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve yagize ati “Ikibazo cy’amazi kiri mu bitugoye cyane, ingo nyinshi muri uyu Mudugudu wa Karinzi ntiziyafite, n’aho ari ahora yabuze tukajya kuyavoma bidusabye gukora urugendo rw’isaha. Iyo tugize amahirwe tukabona ayo gutekesha ibyo kurya, gufura byo tubitekereza rimwe na rimwe, muri make isuku ni nke”.

Ibura ry’amazi hari abaryungukiramo cyane cyane abajya kuvomera ababa bayakeneye. Uwiringiyimana ukora akazi ko gutwara igare, ni umwe mu bantu bakora akazi ko gutunda amazi ayagemura mu ngo ziyakeneye. Yabwiye Kigali Today ko nibura ashobora gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi icumi ku munsi, kubera ko afite abantu benshi avomera amazi.

Ikwirakwizwa ry'amazi meza rizakemura ikibazo cy'ibura ryayo rya hato na hato
Ikwirakwizwa ry’amazi meza rizakemura ikibazo cy’ibura ryayo rya hato na hato

Yagize ati “Nkora akazi ko kujya kuvomera abantu amazi nkoresheje igare. Hari igihe ngeza no ku majerekani 100 ku munsi. Mba nakoze urugendo rw’ibirometero bitatu njya kuyavoma, ijerekani imwe nyibarira amafaranga ari hagati ya 100 na 130 bitewe n’aho nyakuye. Aya yiyongeraho andi 20 cyangwa 30 y’ikiguzi cy’amazi ubwo nkabara ko nyigeza ku muntu uyikeneye ihagaze amafaranga 150. Ni akazi kavunanye ariko karantunze”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abivovotera gutakaza amafaranga menshi ku munsi kubera amazi baba bakeneye.

Umwe muri bo yagize ati “Nibura mu rugo dukenera gukoresha amajerekani atanu y’amazi ku munsi, wibaze amafaranga binsaba kwishyura atari munsi ya magana atandatu; kuyabona ntibyoroshye kandi hari ibindi umuntu aba akeneye bimusaba amafaranga nko kurya, n’utundi tuntu dutandukanye. Urumva ko amafaranga ni menshi, dukeneye ko batwegereza amazi meza”.

Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), kivuga ko ibibazo biterwa n’ingano y’amazi akiri make kigaragara mu Karere ka Musanze, uyu mwaka wa 2020 ugomba kurangira gikemutse.

Impamvu ni uko hari umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa wo kubaka ibigega bine bifite ubushobozi bwa meterokibe z’amazi zisaga ibihumbi bitanu byatangiye kubakwa, imiyoboro migari ireshya na kilometero 47 n’imiyoboro mito y’amazi ireshya na kilometero 100.

Aha abakozi barashyira ibihombo binini bizatwara amazi biyakwirakwiza mu Mujyi wa Musanze
Aha abakozi barashyira ibihombo binini bizatwara amazi biyakwirakwiza mu Mujyi wa Musanze

Murigo Jean Claude, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze yagize ati “Hari ibibazo by’imiyoboro mito kuko myinshi muri yo yashyizweho mu gihe Akarere ka Musanze kari gatuwe n’ingo ibihumbi bitatu none zigeze ku bihumbi 16. Urebye ukuntu abaturage biyongereye ayo mazi ntiyarakibahaza.

Ni yo mpamvu muri uyu mushinga twatangiye gushyira mu bikorwa turi kubaka ibigega byagutse, imiyoboro y’amazi migari n’imito, ikindi ni uko hazubakwa utuzu tw’amazi turenze 25 mu Mujyi wa Musanze.

Ibi bizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi tumaze igihe duhanganye na cyo kandi twizeza abaturage ko uyu mwaka uzarangira byamaze gushyirwa mu bikorwa”.

Uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Musanze uzarangira utwaye miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka