Musanze: Ikibazo cy’amazi cyatumaga abaturage bava mu ngo cyatangiye gukemuka

Ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze cyo kubura amazi mu ngo zabo, bitewe n’ikorwa ry’imihanda cyatangiye kuvugutirwa umuti, aho ibikorwa byo kugarura amazi muri utwo duce byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.

Abatinyaga umubyigano wo ku mavomo agurisha amazi bayatumaga abanyonzi
Abatinyaga umubyigano wo ku mavomo agurisha amazi bayatumaga abanyonzi

Ni nyuma y’uko icyo kibazo cyari gikomeje kubera imbogamizi abaturage mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta asaba abaturage gukaraba, no kuguma mu ngo zabo, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Muri tumwe mu duce two mu Mujyi wa Musanze, abaturage bamaze ibyumweru bisaga bibiri barabuze amazi mu ngo zabo, kimwe mu byakomeje guteza umuvundo ku ma robine agurisha amazi.

Abo baturage barasanga kutagira amazi mu ngo zabo, ari kimwe mu bikomeje kubatera kurenga ku mabwiriza ya Leta, bagasohoka mu ngo bajya gushaka amazi nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Iraguha Emellinne ati “Turajya kuri robine tukahahurira turi benshi hakaba umubyigano ushobora kutwanduza Coronavirus. Tuzi neza amabwiriza Leta yaduhaye yo kwirinda icyo cyorezo ariko nta kundi twabigenza ntiwaguma mu rugo kandi nta mazi ufite.

Guverineri Gatabazi yatanze inama z'uburyo abagurisha amazi bakubahiriza intera ya metero hagati y'umuntu n'undi
Guverineri Gatabazi yatanze inama z’uburyo abagurisha amazi bakubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi

Ikorwa ry’imihanda ryatumye tubura amazi mu bipangu byacu, mu gihe hasabwa isuku ihagije muri ibi bihe bikomeye turimo. Umuti ni ukutugarurira amazi ahasigaye tukaguma mu ngo tukarwanya iki cyorezo”.

Mungarakarama Costantine ati “Waguma mu rugo ute nta mazi? Badufashije bakatugarurira amazi mu ngo zacu, byarinda abaturage gusohoka mu ngo bikarinda n’umubyigano ku mavomo, n’isuku ikiyongera ahasigaye tugakumira icyo cyago”.

Bamwe muri abo baturage hari ubwo birinda gusohoka ndetse no kwirinda umubyigano ku mavomo, bagahitamo kujya batanga amafaranga 200 cyangwa 300 ku ijerekani imwe, bagatuma amazi abasore bafite amagare.

Bimwe mu bikoresho byamaze kuhagera
Bimwe mu bikoresho byamaze kuhagera

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yavuganaga na Kigali Today kuwa kabiri tariki ya 24 erurwe, yavuze ko arajwe ishinga n’icyo kibazo aho ari mu nzira zo kugikemura.

Yavuze ko ibikorwa byo kugeza amazi kuri abo baturage byari gutangira kuwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020, aho yemeza ko yamaze kubyumvikanaho n’ubuyobozi bwa Sosiyete itunganya iyo mihanda (NPD), mu rwego rwo kugeza amazi kuri abo baturage mu buryo bwihuse, hagamijwe kubarinda gukomeza kuva mungo zabo bajya gushaka amazi.

Imirimo yo kugeza amazi ku baturage yahise itangira
Imirimo yo kugeza amazi ku baturage yahise itangira

Imvugo y’uwo Muyobozi yabaye ingiro, kuko mu gitondo cyo kuwa gatatu yazindukiye muri utwo duce twabuze amazi, aho yafatanyaga n’abakozi ba WASAC na NPD hacukurwa imiyoboro y’amazi, ibibazo by’abaturage bikaba byatangiye gusubizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gatabazi rwose akomeze abikurikirane kandi turamushimiye

Claude yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka