Musanze: Ikibazo cy’abashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda cyabonewe igisubizo

Nyuma y’uko imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ishyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda, irashimira itangazamakuru ryayikoreye ubuvugizi ikibazo cyabo kikaba cyarumviswe n’ubuyobozi butangira kugikemura, bamwe bakaba baramaze guhabwa ingurane z’ibyabo ngo bimuke.

Imodoka y'uyu muryango ntikigera mu rugo nyuma yuko babafungiye inzira
Imodoka y’uyu muryango ntikigera mu rugo nyuma yuko babafungiye inzira

Iyo miryango yavugaga ko iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo hafi y’icyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ryabagizeho ingaruka aho inzira z’amazi yo mu mujyi wa Musanze zafunzwe ziyoborwa mu ngo zabo.

Ngo iyo imvura iguye bahitamo gusohoka mu nzu bakajya kurara hanze, batinya ko inzu zabo zamaze kwangizwa n’amazi zabagwira.

Si ayo mazi gusa, n’itaka bakuraga muri uwo muhanda wubakwaga, ryariturirwaga mu ngo zabo, ndetse inzira zerekezaga mu ngo zirafungwa bubaka umukingo ureshya na metero ishanu ku ngo zabo, ibyo bibuza ingo zabo kugendwa mu bwisanzure, mu gihe mbere hari umuhanda unyuramo imodoka zijya muri izo ngo.

Kuva no kujya mu rugo byari ihurizo, ariko bamaze kubarirwa ngo bahabwe ingurane bimuke
Kuva no kujya mu rugo byari ihurizo, ariko bamaze kubarirwa ngo bahabwe ingurane bimuke

Abo baturage bagerageje kubigeza mu buyobozi bunyuranye bikaba iby’ubusa ikibazo cyabo kikimwa amatwi, ariko aho babitekerereje itangazamakuru ngo icyo kibazo cyahawe agaciro, kugeza ubwo abayobozi bacyinjiyemo bafata umwanzuro wo kubimura muri ayo manegeka.

Ubwo Ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru bwabazwaga kuri icyo kibazo mu nama yabuhuje n’abanyamakuru, yanatumiwemo abayobozi b’uturere tugize iyo ntara tariki 30 Ukuboza 2021, Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yavuze ko icyo kibazo cy’abashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, kiri mu nzira zo gukemuka.

Yagize ati “Tubanze dushime icyo gikorwa remezo kiba cyahagiye, gihindura isura y’aho hantu hakarushaho kuba heza. Nibyo koko bitewe n’imiterere y’aho hantu umuhandu uba wanyujijwe, hari abaturage baba bahatuye ukabona habaye umukingo, turimo turabakira bakatubwira ibibazo byabo, ndetse kubera ko ikibazo cy’ingurane kiri mu nshingano z’akarere, ubu nicyo turimo mu minsi mike kiraba cyakemutse burundu”.

Mu byishimo byinshi, umwe muri bo witwa Rusatsi Louis yabwiye Kigali Today ko bamaze kumvikana n’ubuyobozi ku ngurane bahabwa, ndetse bamwe bakaba baramaze no guhabwa ayo mafaranga y’ingurane, afata umwanya wo gushimira itangazamakuru n’ubuyobozi.

Ati “Ndashimira itangazamakuru, mwadukoreye akazi gakomeye mu kumvikanisha ikibazo cyacu, turashimira n’ubuyobozi bwacyumvise none bukaba burimo kugikemura. Ubu twamaze kumvikana ndetse bamwe muri twe bamaze no guhabwa amafaranga y’ingurane”.

Hari abo ibipangu n'inzu byari byarasenyutse none basubijwe
Hari abo ibipangu n’inzu byari byarasenyutse none basubijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka