Musanze: Ikibazo cy’abakozi bake ku mavuriro mato kibangamiye imitangire ya serivisi

Umuforomo umwe mu ivuriro rito (Poste de santé), mu mavuriro yo mu Karere ka Musanze, ngo ni kimwe mu bikomeje kubangamira imitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi.

Abaturage binubira igihe kinini bamara bategereje umuganga
Abaturage binubira igihe kinini bamara bategereje umuganga

Ni nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza icyo kibazo, aho hari ubwo bagana ayo mavuriro bakabura ubaha serivisi, hakaba n’ubwo bisangiye umuforomo mu rugo bitewe n’ububabare baba bafite.

Ubwo Kigali Today yasangaga abaturage bagera muri 15 ku ivuriro rito rya Kabazungu riherereye mu Murenge wa Musanze, mu mpera z’icyumweru gishize, bari bababaye ubwo bari bicaye inyuma y’umuryango w’iryo vuriro bahamaze amasaha agera muri ane, babuze ubaha serivisi.

Bamwe bavuga ko bimaze kuba akamenyero muri ayo mavuriro, aho basanga iryo vuriro rito rya Kabazungu rifunze, ariko bakemeza ko batarenganya umukozi umwe urikoramo, aho bavuga ko adahagije bagereranyije n’umubare w’abagana iryo vuriro.

Umwe mu bakecuru bari baje kwivuza ati “None ntarambirwa iyo mvurwa si nari kuba nagiye? Nta kundi ndababaye, naje saa moya none bigeze saa yine n’igice none nataha kandi ndwaye? Ubwo nyine ni ukumutegereza nta kundi”.

Arongera ati “Twe twumva ko mwagombye kutwongerera abaganga bakatuvura, none se umukozi umwe murumva yakora iki? Iyo yaraye ananiwe nyine araryama mu gitondo akaza akerewe ntacyo tumushinja aba ananiwe”.

Mugenzi we ati “Nageze hano saa moya zuzuye none bibaye saa yine, iyo uje ubabaye ntuhamusange birakubangamira kuko uba utavuriwe igihe kandi ubabaye, ibyo murumva ko ari ikibazo, abakozi ni bake rwose”.

Poste de santé ya Kabazungu ifite umukozi umwe
Poste de santé ya Kabazungu ifite umukozi umwe

Abo baturage bavuga ko hari ubwo baza kuri iryo vuriro barembye, babura ubavura bakamusanga mu rugo iwe, aho ngo bamaze kumumenya n’aho atuye.

Umwe ati “Numvaga ko ubwo nzindutse kandi mbabaye mpasanga umuganga, none amasaha ane arirenze ntaramubona, haba n’ubwo tugiye kumushaka iwe mu gihe tumubuze kandi tubabaye no mu kanya turajyayo, kandi ntitwamurenganya umukozi umwe ntabwo ahagije nibongere abakozi tuvurwe”.

Undi mukecuru ati “Twumva ko batwongera abandi baganga bakaba babiri cyangwa batatu, bakajya batuvura tugataha aho kwirirwa hano dutegereje”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo mu maguru mashya, kugira ngo abo baturage babone serivisi z’ubuzima ku buryo bunoze kandi buboroheye, nk’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage abivuga.

Ati “Ikibazo cyo kuba abarwayi bamaze kuba benshi ugereranyije n’ubushobozi bwa Poste de santé, twagikurikiranira hafi kugira ngo turebe niba nta cyakorwa ngo yagurwe, cyangwa se niba tutababonera n’indi bitewe n’aho abo barwayi baba baturuka. Muri rusange uburyo Poste de santé iba yubatse n’abaturage iba igomba kwakira, iyo hari umuforomo umwe kuri buri Poste de santé abaturage babona serivisi uko bikwiye”.

Arongera ati “Ariko icyo kibazo umuntu yagikurikirana tukavugana n’umufatanyabikorwa udufasha gucunga iryo vuriro rya Kabazungu n’ahandi hari icyo kibazo, kugira ngo turebe niba hari icyakorwa, ari ukwagura ibikorwa ari ukureba niba nta yindi Poste de santé yashyirwaho, kugira ngo abaturage babone serivisi z’ubuzima zinoze”.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye mu myaka irindwi (NST1), isobanura Politike ya Leta y’uko buri kagari kagomba kugira ivuriro rito, ni intego igenda igerwaho, ariko serivisi zitangirwamo zikaba zitaranozwa neza uko bikwiye, zirimo kutagira abakozi bahagije bamwe mu basaba serivisi bakavuga ko biterwa n’uko ayo mavuriro mato, yamaze kwegurirwa abikorera, abo zigenewe bakifuza ko zakagombye kwegurirwa Leta mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka