Musanze: Ikamyo yikoreye inzoga yakoze impanuka Shoferi na Tandiboyi barakomereka

Saa kumi na 45 z’igicamunsi cyo ku itariki 21 Gicurasi 2024, Ikamyo Mercedes Benz yari itwawe na Mutonesha Donatie, yikoreye inzoga z’u ruganda rwa BRALIRWA yakoreye impanuka mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, ubwo yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye uretse imodoka yangiritse ndetse n'amagaziye
Iyi mpanuka nta muntu yahitanye uretse imodoka yangiritse ndetse n’amagaziye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Bazirete Clementine uri mu batabaye mbere, yemeje ko iyo kamyo yari itwaye inzoga yageze ahahoze hitwa kuri Etiru ibura feri igwa muri rigole.

Yagize ati “Yageze hafi kuri Etiru imodoka igenda yerekana ibimenyetso ko feri yacitse, birangira iguye ariko k’ubw’amahirwe ntawitabye Imana, Shoferi na Komvuwayeri bakomeretse byoroheje bajya mu bitaro bya Ruhengeri."

Gitifu Bazirete yashimiye abaturage uburyo bitwaye nyuma y’iyo mpanuka, ati “Ntacyasahuwe, kuko ikimara kugwa Polisi yahise ihagera, nta kibazo cyabayemo kandi abaturage bacu barumva, iyo umubwiye ko bitari byo arabireka, nta kibazo na kimwe bigeze bateza, baje barashungera bisanzwe ntacyasahuwe, Polisi irahari iri kuharinda umutekano."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, nawe yemeje aya makuru, avuga ko iyo Kamyo yavaga i Rubavu yerekeza Kigali ipakiye amakaziye yuzuye inzoga za Bralirwa, ubwo yamanukaga yarenze umuhanda igwa muri rigole.

Ati “Umushoferi yakomeretse byoroheje ku maboko yombi, ari kwivuriza mu bitaro bya Ruhengeri, hangiritse imodoka n’amwe mu makaziye n’inzoga, hangirika na rigole y’umuhanda."

Arongera ati “Haracyashakishwa uko imodoka n’amakaziye bihavanwa, iperereza ku cyateye mpanuka rirakomeje, n’ibyangiritse biracyabarurwa."

SP Mwiseneza, arasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare, bakagira ubushishozi igihe cyose batwaye ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka