Musanze: Icyo abaturage batekereza ku mirimo ivugwa ko ari iy’abagore cyangwa iy’abagabo

Hari Abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko igihe kigeze ngo abantu batandukane n’imyumvire ya kera yo kuba imirimo igenewe umugabo n’igenewe umugore itandukanye.

Hari abumva ko umugore yakora imirimo imwe n'umugabo abandi ntibabikozwe
Hari abumva ko umugore yakora imirimo imwe n’umugabo abandi ntibabikozwe

Mu myaka yo hambere kubona umugabo akora imirimo yo mu rugo nko guteka, gukubura, guheka umwana, gufura gukoropa n’indi, byafatwaga nk’ibintu bidasanzwe. Nanone bigafatwa nk’ibidasanzwe kubona umugore akora imirimo nk’ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi, kwasa inkwi, guhakura n’ibindi.

Nyamara bamwe basanga uko imyaka ishira hakaza indi, iterambere risaba ko buri ruhande (Umugabo n’Umugore) rukora imirimo hafi ya yose, bidasabye kuyiharira uyu n’uyu.

Nizeyimana Félix wo mu murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, kuri we ngo gufatanya n’umugore gukora imirimo yo mu rugo, ni kimwe mu bizanira urugo rwe ituze.

Yagize ati: “Umugore ashobora kuba ari mu rugo, ahugiye mu yindi mirimo yamubanye myinshi, cyangwa akaba adahari yagiye mu bindi. Bijya bibaho ko mwunganira nanjye nkaba ngira ibyo nkora nko kuba namufasha umwana. Igihe yiyanduje sinabwira umugore ngo reka ibyo urimo uze umuhindurire, ninjye ubikora. Ubu se yarwaye (umwana), sinanamuheka nkanamujyana kwa muganga!”

Undi mugabo mugenzi we witwa Nikubwayo Aimable udoda inkweto yagize ati: “Umugabo n’Umugore ni gute batakora imirimo imwe? Cyane ko bose baba bafite ubushobozi bwo gukora no gutekereza bungana? Ubu se ko usanze ndi kudoda izi nkweto, aka ni akazi kananira umugore aramutse yarabyize? Uretse ibi n’iyo ngeze mu rugo ntacyo ntakora, yaba guteka, yewe no gufura imyenda sinasanga umugore byamubanye byinshi ngo mbure kumufasha. Ku bwanjye mbona nta kibi kiri mu kuba umugabo n’umugore bafatanya mu mirimo iyo ariyo yose”.

Imirimo yo mu rugo ikozwe n’umugabo bamwe babifata nk’igitutsi

Hari abagabo n’abagore badakozwa ibyo kuba umugabo yafatanya n’umugore imirimo yo mu rugo, aho bamwe babifata nko guta umuco, kuba insuzugurwa cyangwa inganzwa.

Mutimucyeye Charlotte waganiriye na Kigali Today we ari mu bagore batumva ukuntu umugabo yataha ngo ahitire mu mirimo yo mu rugo.

Agira ati “Ubundi uko byaba bimeze kose umugabo ni uwo gushakisha ibitunga urugo, ntabwo ari uwo gutaha ngo ahitire mu byo koza amasahani cyangwa guteka umugore ahari. Ubundi se uwo mugore aba yiriwe mu biki bituma umugabo asanga atabirangije! Uko kwaba ari ukwimakaza ubunebwe n’agasigane. Abagore nibareke guhindura abagabo babo ba magorwa, indushyi no kubashyiraho agasuzuguro”.

Hari abasanga gufatanya imirimo cyane cyane yo mu rugo ku mugabo n'umugore ntacyo bitwaye n'ubwo hari abatemeranya na bo
Hari abasanga gufatanya imirimo cyane cyane yo mu rugo ku mugabo n’umugore ntacyo bitwaye n’ubwo hari abatemeranya na bo

Undi mugabo yagize we ati “Ibyo kwivuruguta mu bireba umugore sinabivamo. Ubu se nkanjye wambwira gukoropa cyangwa kujya mu mashyiga ngo ndateka ibiryo ngo ndabishobora? Reka reka da! Ubundi iyo aba ari imirimo igenewe abagore, cyane ko ari na bo bayimenyereye twe tukamenyera gushabikira urugo mu bindi”.

Mugenzi we yungamo ati “Ibyo ntibibaho, ntibinakwiye rwose. Icyakora umugore wenda arwaye nabwo arembye nabikora, adahari se wenda ku bw’impamvu runaka nazo zumvikana nabwo nakora bike, ibindi yataha agakomerezaho. Naho kubona umugore ari muzima, nta kibazo afite ngo ndajya kumufasha, ni hahandi uzajya kubona umuco ugenda ukendera ngo turi mu buringanire”.

Imirimo itari imenyerewe ku bagore ivugwaho byinshi.

Kabera Anatole wo mu murenge wa Kimonyi, ahereye ku bagore bagaragara mu bwubatsi n’ubukanishi, we yumva ntacyo bitwaye.

Ati “Hari ingero nyinshi tugenda tubona z’abagore bakora imirimo twari tumenyereye ko ikorwa n’abagabo nk’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi. Hakaba abagabo tubona bakora imirimo twari tumenyereye ku bagore nko guteka mu maresitora, gukora mu nzu zitunganya imisatsi y’abagore, yewe hari n’abakora umwuga wo kudoda imyenda n’ibindi byinshi, kandi impande zombi zibikuramo ibitunga urugo”.

Ati “Uretse n’iyo mirimo yinjiza amafaranga, ku bwanjye mbona n’iyo mu rugo, umugabo n’umugore bayihuriyeho ntacyo byaba bitwaye, cyane ko n’akazi bakora kabyara amafaranga batagashobora mu gihe n’ibyo mu rugo byabananiye”.

Abagabo n'abagore ntibasigaye inyuma mu mwuga w'ubudozi. Yaba mu nganda no muri za ateriye z'ubudozi babikora neza
Abagabo n’abagore ntibasigaye inyuma mu mwuga w’ubudozi. Yaba mu nganda no muri za ateriye z’ubudozi babikora neza

Yongeraho ati “Njye mbona muri iki gihe nta muntu wari ukwiye kuba akibaswe n’imyumvire twahoranye mbere, y’uko imirimo runaka igenewe abantu aba n’aba. Kuko aho iterambere rituganisha bidusaba ko umugore n’umugabo bakora cyane, kugira ngo babashe gutunga urugo. Amahirwe ahari y’umurimo twakora ukinjiza ifaranga tugiye kuvuga ngo areba kanaka gusa ntacyo twageraho”.

Avuga ku mirimo yo mu rugo umugabo ashobora kunganira umugore, undi mugabwo waganiriye na Kigali Today nawe yemera ko gufatanya ari byo byiza.

Ati “Ubundi se ni iki umugabo atashobora ko byose ari mu mutwe? Gufata umukoropesho agasukura inzu abanamo n’umugore we ni ikibazo? Gufata amazi akoza umwana yibyariye cyangwa gufasha umugore gusukura ibyo bari burireho ni ikibazo? Aha ndagira ngo hatagira unyumva nabi, ntabwo mvuze ngo umugabo agende ahinduke imashini ikora imirimo yose yo mu rugo umugore areberera, ariko tunibuke ko na wa mugore atari imashini ishinzwe gukora byose”.

Ati “Icyo dusabwa hagati yacu ni uko hatagira uwigira intakoreka ngo avunishe mugenzi we. Mu gihe umwe ari gukora iki n’undi nakore ikindi bafatanyirize hamwe. Ku bwanjye mbona ntacyo bitwaye rwose”.

Uko byaba bimeze kose hari umusaruro uva mu kuba umugabo n’umugore bahuza amaboko, bagafatanya mu mirimo itandukanye yaba ikorewe mu rugo cyangwa hanze yarwo nk’uko Abaturage barimo n’abayikora babigarukaho.

Umugore witwa Nyirabasabose, ukora umwuga w’ubwubatsi avuga ko yatinyutse kuwukora, kuko yabonaga ko atabuze imbaraga n’ubwenge nk’ubwabasanzwe bakora uwo mwuga. Yatangiye akora ubuyede, nyuma ahinduka umufundi w’umwuga. Bimufasha kunganira umugabo we, iterambere ry’urugo rwabo rirazamuka.

Yagize ati “Icy’ingenzi gikenewe ni ukubanza kwikuramo imyumvire yashyize abantu mu bubata bwo kumva ko bamwe hari ibibareba n’ibitabareba. Noneho iyo bije bisanga wifitemo imbaraga n’imitekerereze byo gukora umurimo runaka atari uko uri umugabo cyangwa umugore, nta kabuza intego uyigeraho”.

Ubu abagore bakora imirimo imwe n'iy'abagabo kandi bagaragaza ubudasa mu kuyikora neza
Ubu abagore bakora imirimo imwe n’iy’abagabo kandi bagaragaza ubudasa mu kuyikora neza

Uretse imirimo ikorerwa hanze y’urugo mu buryo bwo kurwinjiriza amafaranga, imirimo yo mu rugo ihuriweho n’umugabo n’umugore, n’ubwo hari ababibona ukundi, abenshi ni abavuga ko ntacyo bitwaye kuba umugabo n’umugore bafatanya, kandi ngo ntibihungabanya imibanire yabo mu gihe buri umwe ayikoze, mugenzi we atamushyizeho agahato cyangwa igitutu.

Banavuga kandi ko uko abantu batera intambwe mu birebana n’imyumvire mu bwuzuzanye mu miryango n’ubwumvikane, buri wese abasha gukora umurimo uwo ari wo wose yaba mu rugo cyangwa hanze yarwo, bikorohera iterambere ry’imiryango kuzamuka vuba, kuko ibiba byakozwe byose biba biri mu nyungu z’abagize urugo rwose muri rusange.

Icyakora na none n’ubwo bimeze gutyo, ngo ntibyatuma abagore cyangwa abagabo bahinduka kimwe mu mikorere, imigirire cyangwa imyitwarire mu buryo budasubirwaho, kuko n’ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye bitavuze ko abagabo n’abagore bahinduka kimwe ijana ku ijana. Ahubwo icyo bisobanuye ni uko uburenganzira n’amahirwe biri mu gihugu, impande zombi zibufiteho amahirwe angana.

Umugore abasha gushabuka agakora ubucuruzi buciriritse, bikunganira umugabo bakabasha gutunga urugo
Umugore abasha gushabuka agakora ubucuruzi buciriritse, bikunganira umugabo bakabasha gutunga urugo
Mu mikino ngororamubiri naho ni uko, abagabo n'abagore babishoboye kimwe
Mu mikino ngororamubiri naho ni uko, abagabo n’abagore babishoboye kimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka