Musanze: Hoteli imaze imyaka hafi 10 yangirika igiye kubonerwa umuti

Mu mujyi wa Musanze, ku muhanda Musanze - Rubavu, hafi y’ibiro by’Akarere n’ibiro by’Intara y’Amajyaruguru, hari inyubako ya Hoteli imaze igihe kinini yangirika.

Ni inyubako nini cyane, izitije amabati, aho abazi igihe yatangiye kubakirwa, bavuga ko imaze imyaka igera mu icumi, imirimo yo kuyubaka ikaba yarahagaze.

Iyi nyubako igaragara ko ikomeje kwangirika
Iyi nyubako igaragara ko ikomeje kwangirika

Bamwe mu banyura kuri iyo Hoteli yubatse ku muhanda wa kaburimbo, baterwa impungenge n’uburyo icyo gikorwa remezo gikomeje kwangirika, mu gihe yakagombye kubakwa ikuzura igatanga akazi igacumbikira n’abagenzi.

Ni inzu igenda ihomoka umunsi ku wundi, aho amakaro yubatse inkuta zayo agenda avaho, mu kibanza yubatsemo hakaba harabaye ikigunda.

Mu gushaka kumenya iby’iyo nzu, mu nama yahuje abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’ inzego z’ubuyobozi zitandukanye, zirangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abayobozi bose b’uturere tugize iyo ntara, umunyamakuru wa Kigali Today yabajije ikibazo cy’iyo nyubako ikomeje kwangirika.

Ni ikibazo Guverineri Mugabowagahunde yasubije avuga ko cyaturutse ku mushoramari watangiye kubaka hoteli ye, bigeze hagati birahagarara.

Yagize ati “Iriya nyubako ni iy’umushoramari, tumuzi ku izina rya Gaposho, Hoteli ye yarayubatse bigeze hagati agira ibibazo bye, irahagarara, ubu turi kumuganiriza ngo turebe ko yayubaka ikuzura”.

Arongera ati “Abikorera bagenzi be babanje kumuganiriza, natwe inzego turi kumuganiriza kugira ngo ibikorwa akora hano mu mujyi, ntabwo ari iyo nzu gusa, no munsi y’ibiro by’iposita abahaca babona amakamyo yari yahagejeje, turi kumuganiriza kugira ngo turebe niba afite ubushobozi bwo kurangiza ibikorwa afite muri uyu mujyi”.

Guverineri Mugabowagahunde, yavuze ko mu gihe bazabona nta bushake ashyira mu kuzuza ibikorwa bye, bazamuha igihe cyo kuba yabyujuje hagendewe ku mategeko, nibyanga babe bamusaba kubiha ababishoboye, mu rwego rwo gukomeza gusukura umujyi wa Musanze.

Ati “Mu gihe azatubwira ko nta bushobozi afite tuzamwegera tumugire inama, yo kuba yabiha abandi bashoboye kubirangiza, babikore kugira ngo isuku y’umujyi wacu irusheho kugaragara”.

Arongera ati “Nkeka ko bitazagera ku rwego rwa nyuma, kuko amategeko afite uko abiteganya, buriya bikomeje tubonye nta bushake ashyiramo aho kugira ngo umujyi wacu ukomeze ugire isura mbi, amategeko atwemerera kuba twamwandikira tukamuha igihe tukamubwira tuti ibikorwa niba bitarangiye mu gihe runaka, hazafatwa ingamba y’ibyo amategeko atwemerera, turebe ko ibyo bikorwa bye byakorwa bikava mu nzira, mu kwirinda ko byateza umutekano muke muri uyu mujyi”.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’uwo mushoramari, ngo imubaze ingamba afitiye ibikorwa bye bikomeje kwangirika, ariko ntiyaboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka