Musanze: Hoteli eshatu zari zarafunzwe kubera COVID-19 zakomorewe

Hoteli eshatu zo mu mujyi wa Musanze zemerewe kongera gufungura nyuma y’iminsi itatu zari zimaze zifunze. Zafunzwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu batanu banyuze muri izo Hoteli bakaza gusanganwa ubwandu bwa Coronavirus.

Umujyi wa Musanze
Umujyi wa Musanze

Abo bantu banyuze muri izo hoteli ku matariki ya 05-06 Kamena 2020. Ibipimo byabafashweho byagaragaje ko bafite ubwo bwandu, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe ziba zifunze izo hoteli kuva ku itariki 13 Kamena 2020, mu rwego rwo gupima abakozi bose bakora muri izo hoteli ndetse n’abandi bantu baba barazinyuzemo muri iyo minsi.

Amakuru yageze kuri Kigali Today ku mugoroba wo ku itariki 17 Kamena 2020, avuga ko izo hoteli zongeye gufungura imiryango. Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yemeje ayo makuru, avuga ko izo hoteli zongeye gukora. Ngo ni nyuma y’uko abari muri izo hoteli bapimwe bose bigaragara ko nta kibazo cya Coronavirus bafite.

Ati “Ubundi uko bigenda, iyo habaye kiriya kibazo abantu barapimwa hanyuma babona nta kibazo bafite bakongera bagafungurirwa. Ni muri urwo rwego rero, abari muri izo hoteli zari zahagaritswe bamaze kubona ibisubizo basanga bose nta kibazo cya COVID-19 bafite, hanyuma barongera bemererwa gufungura”.

Meya Nuwumuremyi, yasabye abatuye akarere ka Musanze kutirara, bakomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Agira ati “Kugira ubwoba bw’iki cyorezo, bituma nibura umuntu yirinda akanareba imbere hazaza. Icyo tugomba gukora ni ugukomeza ingamba zo kwirinda cyane, kugira ngo ejo iki cyago kitatunyuramo ugasanga turacyanduye. Ingamba zirahari zirasobanutse, ndabashishikariza rwose kugira ngo dukomeze ingamba zo kwirinda, buri muntu yibutsa mugenzi we kandi nawe akora ibyo agomba gukora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba zongeye gufungura,ariko byari kuba byiza iyo muza kuzitubwira tukazimenya.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 19-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka