Musanze: Batwitse udupfunyika ibihumbi 13 tw’urumogi banamena litiro 646 za kanyanga

Ibiyobyabwenge biheruka gufatirwa mu Mirenge yiganjemo iy’igice cy’umujyi wa Musanze, byamenwe ibindi bitwikirwa, mu ruhame mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Ibiyobyabwenge byamenwe ibindi biratwikwa
Ibiyobyabwenge byamenwe ibindi biratwikwa

Ibyo biyobyabwenge bigizwe n’udupfuyika 13,345 tw’urumogi, Litiro 646 za Kanyanga n’andi moko atandukanye y’ibiyobyabwenge, inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, zababwiye ko amahitamo yo kwishora mu bikorwa byo kubitunda, kubinywa cyangwa kubicuruza nta wundi musaruro bibyara uretse uwo kwangiza ubuzima, kumunga ubukungu no kubihanirwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Hamis Bizimana yagize ati: “Turacyafite imiryango ibayeho idatekanye biturutse ku makimbirane ihoramo. Ibyo bijyana n’ubusinzi bugaragara kuri bamwe buteza urugomo ubukene n’umutekano mucye mu miryango biturutse kuri ibyo biyobyabwenge abantu baba banyweye”.

Ati “Ibiyobyabwenge biza imbere mu bintu bikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu benshi. Guhaguruka tukabirwanya dufatanyije nibwo buryo bwonyine bwadufasha kugera ku iterambere ry’ubuzima n’iryamikoro twifuza kugeraho”.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’izindi nzego zirimo n’izishinzwe umutekano harimo na Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe muri iki gikorwa n’Umuyobozi wayo mu Karere ka Musanze SP Elvis Munyaneza.

Meya Bizimana Hamis yasabye abaturage kwitandukanya n'ibikorwa byose bifitanye isano n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Meya Bizimana Hamis yasabye abaturage kwitandukanya n’ibikorwa byose bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ibyo biyobyabwenge bikaba byiganjemo ibyafatiwe mu Mirenge irimo uwa Muhoza, Cyuve na Gacaca mu Karere ka Musanze. Ubwo byamaraga gufatwa mu gihe gishize hegeranyijwe agaciro k’amafaranga yabishowemo, aho bibarurwa mu yasaga miliyoni 13Frw.

Abaturage banenga bagenzi babo birengagije gukora indi mishinga ibyara inyungu dore ko ihari ku bwinshi, kandi mu buryo bworoshye.

Hanyurwimfura Aimable agira ati “Imishinga yo gukora irahari kandi ni myinshi yakwinjiriza umuntu amafaranga atarinze kwanduranyiriza mu bitemewe. Nk’ubu akazi nkora k’ubunyonzi, simbura ibihumbi biri hagati ya bibiri na bitatu ntahana tukayakoresha mu bitunga urugo”.

Ati “Tuzi neza ko abatunda ibiyobyabwenge babayeho mu buzima bwo kwihishahisha, bacengana n’inzego z’umutekano mu bihuru bitwikira ijoro, bakaba bagendana ibisongo mu gihe bikoreye iyo kanyanga cyangwa urumogi. Ni nk’umuriro bahoramo kuko baba bashobora no kuhasiga ubuzima. Ibyo rero birutwa no kuza ahangaha nkiparikira igare ryanjye ku iseta, nkategereza umugenzi uri bunyishyure magana abiri cyangwa magana atatu ku neza, bikagera isaha yo gusoza akazi yagwiriye nkitahira ntafite umutima uhagaze”.

Muri iki gikorwa inzego z'ibanze, izishinzwe ubutabera n'iz'umutekano zari zihagarariwe
Muri iki gikorwa inzego z’ibanze, izishinzwe ubutabera n’iz’umutekano zari zihagarariwe

Ibiyobyabwenge byinshi bikwirakwizwa mu Karere ka Musanze n’abantu baba babikuye rwihishwa muri Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga birimo amagare na moto, batungwa agatoki kuba bari mu borohereza ababikwirakwiza kugera ku mugambi wabo; ari naho inzego zinyuranye zihera zisaba buri wese kujya atangira amakuru ku gihe, niba hari uwo abonye cyangwa abicyetseho, abakibyishoramo bagasabwa kubihagarika mu kwirinda ibihano bikomeye byabageraho, mu gihe batahuwe bari muri iyo migambi.

Abaturage basabwe kurangwa n'ubufatanye mu gutanga amakuru ku hakekwa ibiyobyabwenge
Abaturage basabwe kurangwa n’ubufatanye mu gutanga amakuru ku hakekwa ibiyobyabwenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka