Musanze: Hatanzwe intama 200 muri gahunda ya “Intama ya Mutuweri”

Abaturage 200 bo mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, bashyikirijwe intama 200 kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2023 hagamijwe kubafasha kwifasha ubwabo bikemurira ibibazo bimwe na bimwe.

Intama zahawe abaturage
Intama zahawe abaturage

Abashyikirijwe ayo matungo, ni imiryango yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bajyaga bishyurirwa mituweri na Leta, bakaba bacukijwe, aho izo ntama zitegerejweho kubafasha muri uko kubona mituweri, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni igikorwa cyiswe Intama ya mituweri, aho twahaye abaturage 200, intama 200, bikaba ari mu rwego rwa ya gahunda yo gufasha abaturage kwifasha, ni abaturage bishyurirwaga mituweri na Leta, ariko ya gahunda yo kugira ngo abaturage duha ubufasha bagende bacuka nabo babashe kwifasha ubwabo niyo mpamvu bagenewe izi ntama, kugira ngo nabo batere intambwe umwaka utaha bazabe babasha kwiyishyurira ibyo Leta yabahaga”.

Uwo muyobozi yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere, by’umwihariko Umuryango Sacola ukorera mu gace ka Pariki y’ibirunga, ari nawo watanze izo ntama.

Ramuri Janvier, umuyobozi w'akarere ka Musanze
Ramuri Janvier, umuyobozi w’akarere ka Musanze

Meya Ramuli yibukije abaturage ko nta butwari buri mu guhora umuturage asindagizwa, ati “Ubutumwa duha abaturage, n’uko nta butwari burimo guhora usindagizwa, gukena si ingeso ariko uramutse ukenye ukabona ubufasha, ubutwari ni ukuvuga uti bwa bufasha nahawe nanjye buranzamuye bungejeje ku kigero cyo kudakomeza gusabiriza, ahubwo nanjye nkagera ku rwego rwo gufasha abandi, intama bahawe barasabwa kuzifata neza”.

Abaturage bishimiye iyo gahunda ya Leta, yiswe Intama ya mituweri, aho bizeza ubuyobozi ko batazongera kugora Leta bayisaba ubufasha.

Uzamukunda Vestine, ati “Iyi ntama igiye kumfasha kwishyura mituweri, iyi gahunda y’Intama ya mituweri ndayishimye, izajya irabyara nziture nishyure mituweri, Leta yajyaga utwishyurira none iduhaye uburyo bwo kwiyishyurira”.

Arongera ati “Niba bantangiraga amafaranga ibihumbi 12, iyi ntama ikaba iguze ibihumbi 50, ngiye gushaka mituweri y’uyu mwaka mu gihe itarabyara, ariko indi myaka nta kibazo nzongera kugira”.

Niyonzima Jerôme, ati “Iki gikorwa ni indashyikirwa, nta mpamvu yo guhora nsabiriza igihugu ngiteze amaboko kandi bampaye umusingi wo kugenderaho, iyi ni intama ya mituweri igiye kujya umfasha kwirihira, ubundi baturihiraga kuko nta bushobozi twari dufite, intama ubundi ibyara kabiri mu mwaka, nsajya ngurisha umwana nyina isigare”.

Akanyamuneza kari kose ku bahawe intama
Akanyamuneza kari kose ku bahawe intama

Nsengiyumva Pierre Célèstin, Umuyobozi w’Umuryango Sacola Ubungabunga Pariki y’igihugu y’ibirunga uzamura n’imibereho myiza y’abaturiye Pariki, yavuze ko impamvu bahisemo guha abaturage intama, ari uko iri mu matungo atagorana kandi yororoka vuba, avuga ko zizabafasha kwishyura mituweri bitabagoye dore ko bazajya bahabwa n’imiti yayo matungo mu kuyarinda indwara.

Uretse intama 280 Sacola imaze koroza abaturage, yagiye yubaka imidugudu itandukanye, inzu z’abatishoboye zigera mu 100, bubakira abarokotse Jenoside inzu 50, batanga inka 350, mu kurinda abana igwingira batanga n’inkoko zigera mu bihumbi 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka