Musanze: Hatangijwe ihuriro rya kabiri ry’abayobozi b’inzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase aributsa abayobozi b’inzego z’ibanze kubaka ihame ry’ubufatanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo byongere imbaraga n’umusemburo byubaka igihugu.

Ibi yabigarutseho mu Karere ka Musanze ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019, atangiza ku mugaragaro ihuriro rya kabiri ry’abayobozi b’inzego z’ibanze (Local Government Delivery Forum 2019) baturutse mu gihugu hose.

Iri huriro ry’iminsi ibiri ryateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, rihuje abayobozi b’inzego z’ibanze, aho bagiye kumara iminsi ibiri bigira hamwe imikorere ikwiye kubaranga, no gufata ingamba zizafasha gutuma ibibazo bikibangamiye iterambere bikurwaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, asanga abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gushyira imbaraga mu mikoranire ya hafi n’abafatanyabikorwa, kuko bari mu bitezweho kunganira Leta muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere yo kwihutisha iterambere ry’igihugu (NST1).

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu atangiza iri huriro ku mugaragaro, yasabye abayobozi kubaka ihame ry'ubufatanye n'abafatanyabikorwa
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu atangiza iri huriro ku mugaragaro, yasabye abayobozi kubaka ihame ry’ubufatanye n’abafatanyabikorwa

Yagize ati: “Mu gihe muzaba mwubatse ubufatanye bunoze, mukubaka ihame rishyize imbere kujya inama no guhuza ubushake, na bwa bushobozi buba buteganyijwe bukiyongeraho; nta kabuza intego igihugu gifite zigamije kubaka iterambere ry’umuturage ryihuse, kizazigeraho byihuse”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko muri uyu mwaka, abafatanyabikorwa b’imiryango itegamiye kuri Leta utabariyemo ibindi byiciro by’abafatanyabikorwa, ubwabo bateganyije ingengo y’imari ya miliyoni zisaga 150 z’amadolari ya Amerika; akazashorwa mu mishinga igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze bihunza inshingano baba bafite zo kuba hafi y’abo bafatanyabikorwa, hakaba abigira ba ntibindeba mu gushyira mu bikorwa gahunda cyangwa imishinga abo bafatanyabikorwa baba bateguye, bikagira ingaruka ku igenamigambi rifitiye abaturage akamaro.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagaragaje kongera ishyaka ryo gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje kongera ishyaka ryo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa

Yagize ati: “Bamwe muri abo bafatanyabikorwa bateganya ibikorwa runaka, bajya kubijyana mu turere ugasanga Abayobozi b’inzego z’ibanze ntibiteguye kumva kimwe ibirebana n’shyirwa mu bikorwa ry’ibyo baba bateguye, kandi nyamara ari ibishobora kugirira abaturage akamaro. Ikiba cyihutirwa aba ari ukwicarana mukajya inama z’ikigomba gukorwa mu buryo bwihuse, muharanira ko umuturage atavutswa ayo mahirwe, imikoranire nk’iyo itanga umusaruro mu buryo bwihuse”.

Inzego z’abafatanyabikorwa zibarirwamo ibyiciro by’abikorera, amadini, amatorero, amakoperative, imiryango ya Leta n’itegamiye kuri Leta. Aba bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Nuwumuremyi Jeannine ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iri huriro; avuga ko mu byo aryitezeho harimo n’uko bagiye kunoza imikoranire n’ibyo byiciro byose kugira ngo habeho imbarutso yo kwihutisha iterambere.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bitabiriye iri huriro
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iri huriro

Yagize ati: “Turifuza kubona hari byinshi bigerwaho abafatanyabikorwa bacu babigizemo uruhare, nitubereka ko dufite ishyaka n’ubushake bwo gukorana na bo bya hafi, tugafatanya kugena no kunoza umurongo w’uburyo imishinga baba bateguye ishyirwa mu bikorwa; natwe bizatwunganira mu buryo bwo kwesa imihigo, ari nako bigirira akamaro abaturage tuyobora.

Iri huriro ribaye ku nshuro ya kabiri ryabanjirijwe n’iriheruka kuba muri Mutarama uyu mwaka. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yijeje Abanyarwanda kuryitegaho kwihutisha imikorere inoze mu buryo bugaragara, bikaba ishingiro ry’iterambere mu buryo bwagutse kandi bwubakiye ku nkingi enye za Guverinoma.

Ihuriro ry'abayobozi b'inzego z'ibanze ribaye ku inshuro ya kabiri
Ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze ribaye ku inshuro ya kabiri
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yijeje Abanyarwanda ko iri huriro baryitegaho kwihutisha imikorere inoze mu buryo bugaragara
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yijeje Abanyarwanda ko iri huriro baryitegaho kwihutisha imikorere inoze mu buryo bugaragara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byza rwose. tubitemo umusaruro ukomeye uzafasha mu guteza imbere umunyarwanda mu rwego rw’imibereho myiza. turabashyigikiye kandi ubu tumeze nk’umuyaga uturuka indege inyuma kugirango yihute. tubari inyuma. abasecretaire b’imirenge turifuza ko mwajya mudukoresha inama nkanjye akarere ndimo maze imyaka 3 nta nama ,nta mahugurwa mbese usanga twagombye amahugurwa kubijyanye n’inshingano.Murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka