Musanze: Hasobanuwe impamvu yo kwimura irimbi ry’Akarere
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwasobanuye ko kwimura irimbi ry’Akarere riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, byatewe n’uko aho riri ari mu marembo y’Umujyi ndetse n’imiterere y’aho riri ikaba yagoraga abarishyinguragamo.
Ni nyuma y’Itangazo Akarere ka Musanze kasohoye, kamenyesha abaturage ko guhera Tariki 5 Ukuboza 2024, irimbi ry’aka Karere riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca rizaba rifunze hagakoreshwa irindi rishya riri mu Mudugudu wa Mata Akagari ka Kabirizi n’ubundi muri uwo Murenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yasobanuye ko iki cyemezo cyaturutse ku kuba aho ryari riri hari mu marembo y’umujyi wa Musanze, kandi n’imiterere y’aho ikaba yari igoranye cyane.
Yagize ati: "Aho ryari riri, abantu babaga bavuye mu bice bitandukanye, bagera aho riri, kubera ko hari mu marembo y’Umujyi wa Musanze, kandi ari no mu musozi, batererayo amaso ugasanga baraharangarira. Ikindi ni uko n’umuhanda uganayo wanyereraga cyane mu gihe cy’imvura, kandi bikanagora abantu babaga bagize ibyago mu gihe bagiye kuhashyingura. Byari ibintu bitoroshye, ndetse n’abaturage bari bamaze igihe batugaragariza imbogamizi zo kuba ari ahantu hagoranye cyane".
Aho irimbi rishya riri hafi gutangira gukoreshwa rizaba riherereye, imiterere yaho izajya yorohereza abazajya baryifashisha mu gushyinguramo ababo, bitandukanye n’iri ryari rimaze imyaka ibarirwa muri ine rikoreshwa.
Nsengimana yakomeje agira ati: "Irimbi rishya riri hafi gutangira gukoreshwa riherereye mu Kagari kamwe n’iryo rindi ryari risanzwe. Byibura ryo ahi riri ni ahantu hatarangaza abinjira mu Mujyi. Hari umuhanda mwiza ugerayo watunganyijwe mu buryo butazagorana kuwugendamo, kandi na rwiyemezamirimo ubishinzwe arimo gukora indi mirimo isigaye nko kuhashyira amahema abantu bashobora kuzajya bugamamo imvura cyangwa izuba ndetse no kuhubaka ubwiherero".
Irimbi riri mu nzira yo guhagarikwa ryari rimaze gushyingurwamo ku kigero kingana na 1/3 kuva ryatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2020.
Ryatangiye gukoreshwa nyuma y’aho irindi ryari risanzwe ahitwa muri Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve ryari ryamaze kuzura.
Nirimara guhagarikwa ubutaka butari bwagakoreshejwe, Akarere ka Musanze gateganya kuzahita kabuteraho ibiti, cyane ko ari no mu musozi wateraga benshi impungenge z’uko igihe kimwe ushobora kuzariduka bitewe n’uko nta biti bifata ubutaka byari bihari.
Guhera Tariki 5 Ukuboza 2024, iryo rimbi rizaba ryahagaritswe hatangire gukoreshwa iryo rindi rishya riherereye mu Mudugudu wa Mata Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca nk’uko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ribigaragaza.
Ohereza igitekerezo
|
Amarimbi atangiye kuba ikibazo ahantu henshi.Kandi gushyingura nabyo bisigaye bihenda.Nta kabuza Leta izashaka ubundi buryo bwo gushyingura.Gutwika nyakwigendera biremewe mu Rwanda,nubwo nta numwe bali batwika.Gusa tujye twibuka ko Gupfa no Guhamba bizavaho burundu kandi si kera.Abantu bazajya babaho iteka,nta kurwara,gusaza cyangwa gupfa mu isi dutegereje izaba paradis ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Izaturwa gusa n’abantu birinda gukora ibyo imana itubuza.Kandi ku munsi wa nyuma wegereje,imana izazura abapfuye barayumviraga nkuko Yezu yavuze.Bili hafi kuba.Kutabyemera cyangwa gushidikanya,uba wiciriye urubanza ko utazaba muli iyo paradis.