Musanze: Harubakwa ikigo cy’ubushakashatsi mu kubungabunga ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima

Mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, harimo kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi cyiswe “Ellen DeGeneres Campus”, umushinga uteganya guha akazi abagera ku 1500.

Mu Kinigi mu karere ka Musanze aharimo kubakwa ikigo cy'ubushakashatsi ku buzima bw'inyamaswa
Mu Kinigi mu karere ka Musanze aharimo kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi ku buzima bw’inyamaswa

Icyo kigo cyubakwa ku nkunga y’uwitwa Ellen ufite ikigega “Ellen DeGeneres Wildlife Fund”, yiyemeje kubaka icyo kigo mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibikorwa bya Dian Fossey wari warihebeye ubuzima bw’ingagi, aho icyo kigo gifite inyito ya, “Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund”, ku ikubitiro kikaba cyatanze inkunga ya milion 10 z’Amadolari ya Amerika.

Icyo kigo kirubakwa na sosiyete yitwa MASS Design Group, aho umushinga wo kubaka watangiye mu 2019 ariko ukaza gukomwa mu nkokora na COVID-19, aho muri gahunda ya Guma mu rugo umushinga wahagaritse ibikorwa byawo hafi mu gihe cy’amezi abiri, bisubukurwa muri Gicurasi 2020 hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Uwo mushinga ufite inyubako eshatu nini zigeze ku kigero kiri hejuri ya 50%, ukomeje gufasha abaturiye by’umwihariko Pariki y’ibirunga, n’abatuye Akarere ka Musanze muri rusange, aho abasaga 500 bahawe akazi.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bahawe akazi muri uwo mushinga, barishimira ko, n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadindije imishinga inyuranye kigateza ibibazo mu iterambere ry’abaturage, bo ngo batigeze bahura n’ikibazo cy’amikoro kuko ngo akazi bakora muri uwo mushinga kabahemba neza bagakemura ibibazo binyuranye.

Sekaneza Jean Pierre ati “Murabona ko nambaye imyenda y’akazi ya kampani ya Mass, akazi dukora karadutunze, mpembwa neza kandi mpemberwa ku gihe. N’ubwo turi mu bihe bikomeye bya COVID-19, twe nta kibazo gikomeye twigeze tugira, abahakora turagera muri 500 byaradufashije, turakora tukiteza imbere nta kibazo”.

Mugenzi we ati “Covid-19 yarateye ariko Imana yaradutabaye uyu mushinga uraza, ubu turakora tugahembwa nta kibazo cy’ubukungu dufite”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi aho icyo kigo cyubakwa, buvuga ko byafashije cyane abaturage ku buryo batigeze bahungabanywa n’ikibazo cy’ubukene, nk’uko Twagirimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Poroje irimo kutwubakira ikigo cy’ubushakashatsi cy’ingagi, ariko ikiriho kinakomeye ni uko kuva mu kwezi kwa mbere idutungiye abaturage benshi, idutungiye abaturage ba Kinigi kandi uretse na Kinigi navuga Musanze muri rusange n’abava ahandi, abize ubwubatsi, abize iby’amazi, abize gukora ubusitani, ni umushinga ukoresha abakozi batari hasi ya 500 bahembwa buri kwezi kandi amafaranga ashimishije. Bagenerwa ubwishingizi n’ibindi, ku bwanjye rero ni iby’agaciro gakomeye kugira umushinga nk’uruya mu murenge mbereye umuyobozi”.

Uwo muyobozi avuga ko, icyo kigo acyitezeho guhindura byinshi bizazamura iterambere ry’umurenge n’igihugu.

Ati “Icyo iki kigo kizahindura ni kinini, tuzongererwa abafatanyabikorwa n’abanyabwenge, byonyine n’inzu ziri kuhubakwa ni kimwe mu iterambere rigiye kuzamura umurenge wacu, zifite ubwiza buhebuje aho usanga ubusitani buri hejuru abantu bagakorera hasi, bizatuzamurira n’iterambere ry’ubumenyi bw’abanyeshuri bacu cyangwa se bw’abenegihugu bifuza kugira icyo biga ku nyamaswa dufite”.

Nkuko Felix Ndagijimana Umuyobozi mukuru wa The Dian Fossey Gorilla Fund International mu Rwanda abivuga, ngo uwo mushinga wagombye kuba waruzuye mu ntangiro z’umwaka wa 2021, ariko uza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ishyirwa mu bikorwa byawo ntiryihuta nk’uko bari babyiteze.

Ati “Twari twiteze ko uyu mushinga uzaba wuzuye mu ntangiro za 2021, ariko uza guhura n’imbogamizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19, gusa imirimo irakomeje kandi iragenda neza”.

Ubwo batangizaga igikorwa cyo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi
Ubwo batangizaga igikorwa cyo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi

Ni umushinga watangiye tariki 21 Gashyantare 2019 batunganya ikibanza, aho igikorwa nyirizina cyo kubaka cyatangiranye n’umwaka wa 2020, bikaba byitezwe ko uzatahwa mu mezi asoza umwaka wa 2021.

Uwo mushinga uzatanga akazi ku bakozi bagera ku 1500 aho muri bo, hagomba kubonekamo ab’igitsinagore bagera byibura kuri 40%.

Ikigega “The Ellen Fund” mu mushinga wiswe Ellen DeGeneres and Partia de Rossi, cyashinzwe mu 2018 mu rwego rwo kunganira no gushyigikira Dian Fossey Fund yashinzwe mu 1967, mu bikorwa by’ubushakashatsi ku buzima bw’ingagi yari yaratangije, no kurinda inyamaswa zo muri Pariki y’ibirunga n’urusobe rw’ibinyabizima.

Imirimo yo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi ku nyamaswa irakomeje
Imirimo yo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku nyamaswa irakomeje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka