Musanze: Hari urubyiruko rurenga ku mabwiriza rukajya kwikinira umupira

Mu gihe siporo, byumwihariko umupira w’amaguru itarakomorerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bamwe mu rubyiruko ku bibuga binyuranye hirya no hino mu Karere ka Musanze bakomeje gukina.

Urubyiruko rurenga ku mabwiriza rukajya gukina umupira w'amaguru
Urubyiruko rurenga ku mabwiriza rukajya gukina umupira w’amaguru

Aho umubare munini w’abo basore ukomeje kugaragara, ni mu kibuga cy’indege cya Musanze no mu kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigombe (GSK), cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Icyo kibuga cy’indege ni kirekire ku buryo gishobora no kwakira amakipe asaga icumi mu gihe kimwe, aho usanga muri abo bitabiriye uwo mukino w’umupira w’amaguru nta n’umwe nibura wibutse kwitwaza agapfukamunwa, bikagaragara ko biteye impungenge mu gihe umwe muri bo yaba yaranduye CODIV-19.

Umwe muri bo yagize ati “Twe rwose dusanzwe twikinira buri mugoroba. None se ko twabonye nta muyobozi ubitubuza tukumva ko byemewe!

Hari nubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bahanyura turi gukina, bagahagarara baryoherwa bakanadufana”.

Arongera ati “Gusa rimwe umuyobozi yaraje aratwirukana bukeye turagaruka, tubonye batatwirukanye twumva ko nta kibazo biteye”.

Mugenzi we ati “Nanjye nubwo ntasiba kuza gukina nzi ko bitemewe. Hagize umuntu utwinjiramo yanduye Coronavirus yatumara nta kabuza, dore ko uko turi hano nta numwe wanitwaje agapfukamunwa.

Reba nka bariya, umwe aserebetse undi yitura hasi none dore barafatanye batangiye kurwana, kandi gukoranaho birabujijwe muri ibi bihe. Dufite amakosa pe”.

Mu kumenya neza icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubivugaho, Umuyobozi w’ako karere Nuwumuremyi Jeannine, yatangarije Kigali Today ko ibyo urwo rubyiruko rukora binyuranye n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Biriya bintu ntabwo ari byo, n’ikimenyimenyi iyo tubabonye turabirukana bakagenda. Mu by’ukuri COVID-19 irahari kandi uko yandura nkeka ko buri Munyarwanda amaze kubimenya. Ntabwo rero wakina umupira utegeranye n’umuntu, hari n’igihe rwose bafatana bakamera nk’abakirana”.

Arongera ati “Imikino ntiyemewe, siporo rusange ntiyemewe ibyo byose turabizi ko mu mabwiriza bibujijwe. Urwo rubyiruko rero uretse ko turufata tukaruhana tukarwigisha tukagira gute, ariko ntabwo ubundi urubyiruko rwaba babandi umuntu abwira ntibumve cyangwa se bakaba ba ntibindeba ari abantu bajijutse, bakagombye ahubwo gufatanya n’Abanyarwanda bose muri uru rugamba rwo kurwanya COVID-19”.

Nubwo uyu muyobozi anenga urwo rubyiruko rukomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19, yashimiye n’umubare munini w’urubyiruko rukomeje gukorera ubushake muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Agira ati “Urubyiruko rwose rw’abakorerabushake baba bakoze uko bashoboye, baba bahagaze bibutsa abantu, yewe n’urwo rubyiruko bagenzi babo barabibutsa.

Ariko ndagira ngo mbabwire ngo COVID-19 irahari ntabwo ari umugani, kandi buri muntu wese akwiye kugira uruhare mu kuyirwanya no kuyirinda, cyane cyane bubahiriza amabwiriza baba bahawe”.

Muri siporo zibujijwe, harimo n’umupira w’amaguru, dore ko na shampiyona yahagaritswe isigaje iminsi irindwi ngo irangire, hafatwa umwanzuro wo guha igikombe ikipe yari ku mwanya wa mbere ari yo APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka