Musanze: Hari urubyiruko runengwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza abatari bacye ari na ko gihitana abandi, mu bice byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, hakomeje kugaragara abarimo n’urubyiruko barenga ku mabwiriza yo kucyirinda.

Hari abagaragara bakina imikino itandukanye kandi bitemewe
Hari abagaragara bakina imikino itandukanye kandi bitemewe

Abo Kigali today yasanze mu kibuga gito giherereye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, bakina umupira w’amaguru; bamwe bari banakuyemo imyambaro yo ku gice cyo hejuru, bakoranaho kandi batanambaye udupfukamunwa.

Umwe muri bo utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Turi kugorora umubiri. Nawe urabona igihe kiba gishize tutidagadura, ka siporo nk’aka kaba gakenewe”.

Agace bakiniramo ni hafi y’agashyamba, ahitaruye gato ingo z’abaturage. Uwo musore wo mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko yongera ati “Tuhakinira kenshi pe, kandi kubera ko hitaruye tubikora dukeka ko nta muntu wapfa kutubona, kandi n’uwaza ari nk’umuyobozi, twamukwepera muri tuno dushyamba ntadufate. Impamvu dukina gutya twiyibye, ni uko kubaho nta ka siporo dukora bitwica mu mubiri”.

Abajijwe niba bazi neza ingaruka ziri mu kuba bakina kandi muri iki gihe bitemewe, kubera kwirinda Covid-19, yagize ati “Kuba dukina tutirinze byo ni ikibazo. Kuko nk’ubu urabona ko tuba twikubanaho kandi twanabize ibyuya, na byo byadushyira mu kaga kuko nk’ubu umuntu ashobora guhumeka umwuka wa mugenzi we, kwikora nko mu jisho witokora, mu zuru cyangwa mu kanwa wakoze ku wanduye, nawe ukandura utyo. Rero dukina dutya twiyahura rwose”.

Usibye abagaragara kuri bimwe mu bibuga bahakinira umupira mu buryo bwo kwiyiba, hari abandi atari n’urubyiruko gusa, bagaragara batembera mu mihanda, batambaye udupfukamunwa abandi batwambaye nabi.

Hari abasanga iyi myitwarire igayitse, bakaboneraho kwamagana bagenzi babo bagikerensa iki cyorezo gikomeje guteza ingaruka zituruka ku kuzahaza no guhitana benshi.

Ngabonzima Jean de Dieu yagize ati “Abantu nk’abo ni abo kwamaganwa, kuko bakomeje gutuma iki cyorezo kidacika ngo dusubire mu buzima twahozemo mbere kitaraduka. Njye mbona imyitwarire nk’iyi, ikomeje kugaragara cyane mu bice byo mu byaro, tukaba dusaba ubuyobozi ngo budufashe buhahoze ijisho, kuko bikomeje gutyo aka kaga turimo dutewe n’ingaruka za Covid-19 ntikazashira”.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yibutsa urubyiruko by’umwihariko muri ibi bihe benshi bari mu biruhuko, ko hari ibindi bikorwa bakabaye bahugiraho, bikabarinda kuva mu ngo bya hato na hato. Nko gusubiramo amasomo no gufasha ababyeyi imirimo, aho kwirirwa mu mihanda no mu bindi bikorwa bitemewe.

Yagize ati “Urubyiruko n’abandi bose bagaragaza ko badashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, dukomeza kubigisha ariko byaba ngombwa ko bahanwa na byo bigakorwa; kuko tudashobora kubareberera ngo ni urubyiruko cyangwa ikindi cyiciro runaka cy’abantu. Iki cyorezo ntikigira uwo kirobanura ku bandura n’abo gihitana”.

Muri rusange Urubyiruko rwibutswa ko ibikorwa by’imyidagaduro harimo n’imikino ibera ku bibuga by’imipira, cyangwa ahandi hantu bitemewe, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

N’ubwo hari bamwe mu bagaragara bayarengaho, ku rundi ruhande hari urubyiruko rwinshi rurimo n’Urwabakorerabushake, rukomeje kugaragara mu bikorwa byo kuyikumira no kuyirinda abandi. Ibintu inzego zitandukanye zikomeje guheraho zirushimira, zikanakangurira abandi kurufatiraho urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka