Musanze: Hari uduce tw’icyaro tukigaragaramo umwanda bakitwaza kutagira amazi

Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze n’ubwo hagaragara isuku, mu duce tw’icyaro tw’ako karere haracyagaragara umwanda kuri bamwe, abenshi bakitwaza ikibazo cyo kutegerezwa amazi.

Iyi santere n'umugezi wa Mukungwa bitandukanyijwe na metero nke
Iyi santere n’umugezi wa Mukungwa bitandukanyijwe na metero nke

Ni ikibazo gikunze kugaragara mu Murenge wa Rwaza, Gacaca n’ahandi, aho usanga hakiri abaturage batita ku isuku y’umubiri, badatinya kugenda mu nzira bambaye imyambaro idaheruka amazi.

Hari ubwo bamwe bafata ikibazo cy’amazi nk’urwitwazo mu bitera uwo mwanda, abandi bakavuga ko Ikibitera akenshi atari ukudaturira amazi, ahubwo ari ingeso za bamwe.

Abaganiriye na Kigali Today biganjemo abaturiye umugezi wa Mukungwa bo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza, bavuga ko nta robine n’imwe bagira mu kagari kabo, ari na yo mpamvu ngo ibatera kugaragara mu dusantere tumwe na tumwe bampaye imyambaro idaheruka kumeswa.

Nizeyimana Donatien ati “Akagari kose ka Nyarubuye nta robine wahabona n’ushaka uze tugutembereze, ni ukunywa ibiziba abana birirwa barwaragurika, nta mwana ushobora gutuma ku mugezi kuko ntiyavayo ni kure cyane, n’ugerageje kujyayo asiba ishuri”.

Arongera ati “Urabona duturiye umugezi wa Mukungwa, ariko ntidushobora gutinyuka kuyizamo kuvoma kuva aho ifi zabagamo zipfiriye kubera side bamennyemo, ubundi twarayivomaga tukanywa ariko ubu kwaba ari ukwiyahura. Urabona uko dusa ntabwo duheruka kumesa bitewe no kubura amazi, ni ikibazo kitatworoheye, iyo ngize inyota mpfa kunywa ibiziba”.

Maniriho Noel ati “Ni gute waba wabuze amazi yo kunywa cyangwa ayo gutekesha ugatekereza kumesa imyenda? Nta mazi dufite iyo ushaka guteka ibitogogo biba bihari ukajya kudaha ukazana, nabyo kubibona hari ubwo uhamara amasaha atatu kubera abantu benshi, kurwara byo twarabimenyereye ni ugucungana na mituweri, utayifite ntiyaba ari kuri iyi si. Buri munsi umwana yarwaye, buri munsi umugabo yarwaye inzoka n’impiswi ziratwugarije, ni ikibazo”.

Arongera ati “Iyi Mukungwa ni yo twavomaga ariko twarayitinye, none se ifi zapfa ukavuga ngo umuntu we arasigara, n’umwana iyo tubonye agiye kogamo turamubuza ngo atamuhitana, Gitufu turamubaza ati biri mu nzira amazi azaza, agasimburwa n’undi na we akaza avuga ibyo, undi akaza, undi akaza imyaka itanu ikihirika. Hari n’ubwo abaturage bamwe twigeze kwishyira hamwe ngo twizanire amazi biranga kubera ko tutanganya ubushobozi”.

Nubwo abo baturage bavuga ko kuba bagaragaza umwanda ari ikibazo cy’amazi, hari ababihakana bakavuga ko ari ingeso, bagasanga umuntu adakwiye kwambara umwenda wanduye kubera ko amazi atamwegereye.

Umwe ati “Oya ibyo ni urwitwazo, abaturage b’ino aha n’ubwo wabazanira amazi ntibamesa, ufite umwanda n’ubundi yawugira. Ikibazo cy’umwanda cyane cyane ntabwo gikwiye kureberwa kuri za robine ziri mu kagari”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri icyo kibazo cy’umwanda bamwe mu baturage bavuga ko giterwa no kutagira amazi, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze agira icyo abivugaho.

Ati “Aho muri Rwaza ni mu bishanga, hari imishinga yagiye ikorwa aho bacukura amazi hasi akazamuka abaturage bakavoma, byagiye bifasha abaturage, gusa muri 2024 muri gahunda ya Leta, buri rugo ruzegerezwa amazi mu buryo bwagenwe aho umuturage adakora urugendo rurenze metero 500. Umurenge wa Rwaza na wo uzagerwaho ariko abaturage ni birinde kuvoma ibirohwa kandi baharanire isuku kuko ni yo soko y’ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka