Musanze: Hari imihanda igiye kugirwa ‘Car free zone’ mu kwitegura CHOGM
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali kuva tariki 20 Kamena 2022, Akarere ka Musanze kari mu myiteguro nk’ahantu hafite Amahoteli azakira abashyitsi, hakaba hari imihanda imodoka zizabuzwa kunyuramo (Car free zone).

Iyo myiteguro irakorerwa mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, mu kurushaho kumenyekanisha iyo nama mu baturage, ahakomeje ubukangurambaga hifashishijwe inteko z’abaturage, itangazamakuru, ibiganiro mu mashuri, mu mikino, ndetse hakorwa amasuku nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew yabitangarije Kigali Today.
Uwo muyobozi yavuze ko hari amahoteli y’inyenyeri kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu, yiteguye kwakira abashyitsi, avuga ko hatangiye ubugenzuzi bw’isuku muri ayo mahoteli no mu mujyi wose muri Rusange.
Ati “Musanze nk’akarere ka kabiri kunganira umujyi wa Kigali mu bikorwa bitandukanye, kari kwitegura kwakira abashyitsi, aya mahoteli yose mubona ari ku rwego rw’inyenyeri eshanu, eshatu azaba afite abantu, kandi yatangiye kwemeza booking zayo”.
Arongera ati “Gukora isuku ku bikorwa remezo binyuranye, mu mihanda, gusiga amarangi mu masantere, ibikorwa bitandukanye bijyanye n’isuku biragenda bikorwa. Twakoze igenzura mu mahoteli icyenda, kandi icyo gikorwa kirakomeje mu kunoza isuku hose”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari imihanda mu mujyi wa Musanze igiye kugirwa car free zone, mu matariki yegereye CHOGM, mu kurushaho gufasha abantu kwidagadura hifashishijwe n’ibitaramo, siporo n’ibindi.
Ati “Mu minsi iri imbere, muraza kubona dufite ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Musanze bizajya bihera ku wa gatanu kugeza ku cyumweru twegera iminsi ya CHOGM, muraza kubona imihanda imwe izafungwa ikagirwa Car Free zone, ahazakorerwa ibitaramo n’imyidagaduro guhera ku wa gatanu kugeza ku cyumweru. Ibyo byose birimo gukorwa mu rwego rwo kunoza imyiteguro ya CHOGM, ikindi navuga ni ukurushaho gushishikariza abantu kuzagira umuco wo kwakira abashyitsi neza, barangwa n’isuku ku mubiri n’aho batuye”.
Ibyo bitaramo n’imyidagaduro muri car free zone byatangiriye imbere y’isoko rikuru rya Goico, ku wa gatanu kugeza ku Cyumweru, aho abaturage bitabiriye iyo gahunda ari benshi, baranzwe n’akanyamuneza, bishimira iyo gahunda batari bamenyereye.

Umwe waganiriye na Kigali Today yagize ati “I Kigali bari baraducuze ibyiza byinshi, hano muri car free zone twaruhutse, twidagaduye twasohokanye n’imiryango yacu turiyakira. Iyi gahunda yadushimishije izahoreho”.
Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’akarere bugiye kwiga ku mihanda izafungwa ikagirwa car free zone, ndetse iyo gahunda bakazayitangariza abaturage kugira ngo ibyo bikorwa bitegurwe neza nta mbogamizi.
Inama ya CHOGM iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Commonwealth buri myaka ibiri, igafatirwamo imyanzuro ikomeye irebana na demokarasi, iterambere ridaheza, kubaka inzego n’imiyoborere, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Ni inama kandi ifatirwamo imyanzuro yo guteza imbere ubukungu no kwagura ubucuruzi bushingiye ku kwigira, guteza imbere urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.
Commonwealth ihuza ibihugu 54 byo hirya no hino ku Isi bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500, muri miliyari zisaga umunani zituye Isi.



Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ohereza igitekerezo
|