Musanze: Hari ababyeyi bahangayikishijwe n’iterabwoba bashyirwaho n’abana babaka umunani

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze badafite imitungo ihagije, baremeza ko bahorana ubwoba bwo kugirirwa nabi n’abana babo, mu gihe batabahaye umunani.

Baterwa ubwoba n'abana babo babaka umunani nta mikoro bafite
Baterwa ubwoba n’abana babo babaka umunani nta mikoro bafite

Ni ikibazo bagaragarije mu nteko y’abaturage yateguwe n’Ubuyobozi bw’ako karere, ku bufatanye n’umuryango Never Again Rwanda, ibera mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.

Ni mu nteko yakorewemo ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane mu miryango, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku bashakanye, aho abaturage baganirijwe ku burenganzira bungana ku mutungo hagati y’abashakanye, banasobanurirwa Itegeko n°27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 ryerekeranye n’impano, irage n’izungura.

Ubwo abaturage bahabwaga umwanya ngo bagaragaze ibibazo bibugarije mu miryango, abenshi bagiye bagaruka ku kibazo cy’izungura hagati y’abashakanye, ariko banagaragaza ikibazo kibabangamiye, cy’abana bahoza ababyeyi ku nkeke basaba umunani, batanga n’ingero ku mwana uherutse kwica umubyeyi we muri ako gace amuziza kubura umunani.

Abaturage bitabiriye ari benshi
Abaturage bitabiriye ari benshi

Ni nyuma y’uko basobanuriwe itegeko rikuraho umunani ku bana, bitandukanye n’uko byahoze aho umubyeyi yagiraga agasambu akakagabana n’abana be, nk’uko byasobanuwe mu kiganiro ku itegeko rigenga imicumbire y’abashyingiranwe impano n’uzungura, cyatanzwe na Jeannette Salah Uwingabire, uhagarariye Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TIR) mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Umutungo ni uw’ababyeyi ntabwo umutungo ari uw’umwana, ababyeyi bakagira inshingano zo kwita ku bana, ntabwo gutanga umunani ari inshingano keretse ari ubushake buturutse ku mubyeyi. Icyo umubyeyi afiteho inshingano ni ukukurera akakurihira amashuri ukiga, ntabwo afite inshingano zo kuguha umunani, nkaba mbona ari uburenganzira ababyeyi bagize kuko kera abana bicaga ababyeyi babaziza umunani”.

Ni ubutumwa ababyeyi basamiye hejuru, bagaragaza imbogamizi bari bafite, uwitwa Ndabateze Felicien ati “Iri tegeko turarishimye, hari igihe uba ufite nk’agatabo (akarima) kamwe, umwana akakubwira ngo kamuheho wakamwima akakwica, nk’ubu hari umuvandimwe wacu uherutse kwicwa n’umwana we bapfa akabanza”.

Arongera ati “Navuga nti abantu badafite uko bahagaze abana be kujya babaka amasambu, umwana aranga kujya gushaka amafaranga ngo yitunge ngo ategereje umurima ku mubyeyi we. Ababyeyi bahorana ubwoba bw’uko abana bazabica, ariko njye naragikemuye abana banjye nabashakiye isambu bose bari mu mashuri, nta bwoba mfite bw’uko abana banjye banyica”.

Mugenzi we witwa Mukanoheli Venantie ati “Amakimbirane mu ngo arimo hagati y’abashakanye, hakwiyongeraho aterwa n’abana basaba imitungo bikaba bibi cyane ndetse bamwe bakicana. Umwana arareba agasanga yataye ishuri yamara gukura, ati data wamariye iki ko utanyigishije, amakimbirana akarota no gupfa bikazamo, umwana araharanira kwica umubyeyi ngo atware ka gasambu”.

Ni inama yitabiriwe n’Ubuyobozi bwa Never Again Rwanda ku rwego rw’igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, aho muri ubwo bukangurambaga abaturage bigishijwe, bumva n’ibibazo byabo bihabwa ibisubizo n’umurongo w’uko byakemurwa.

Urubyiruko rwishimiye ko rwasobanuriwe itegeko ku irage
Urubyiruko rwishimiye ko rwasobanuriwe itegeko ku irage

Visi Meya Kamanzi, asaba kandi abaturage guharanira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, abasaba kubana bubahana mu kwirinda amakimbirane, asaba n’abana kumva neza itegeko rikuraho umunani, baharanira kwiga no gukora bashaka ibyababeshaho no guteganyiriza ejo habo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye kwiryo tegeko abana bgomba gukora bakishakira ibyabo

joselyne yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka