Musanze: Haracyari icyuho mu kwakira neza abakorewe ihohoterwa

Umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, uragaragaza ko hakiri icyuho mu mitangire ya Serivisi ku bantu bakorewe ihohorerwa, aho abenshi bakomeje kugaragaza ko badafashwa uko bikwiye.

Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa
Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa

Byavugiwe mu mahugurwa yasorezwaga mu Karere ka Musanze tariki 25 Ukwakira 2021, yateguwe n’umuryango Haguruka ahabwa abafite mu nshingano abantu bahohotewe kuva mu tugari kugeza mu karere, barimo abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango Haguruka, Charlotte Uwantege, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kunoza uburyo duha serivisi abantu bahohotewe”, yagaragarije abahuguwe zimwe mu mvugo zikoreshwa zica intege abahohotewe mu gihe bagannye abashinzwe kubakira.

Yagize ati “Abenshi bagenda batubwira uburyo bahungabanyijwe n’abashinzwe kubakira, ukumva umuntu abajije uwahohotewe mu gihe cyo kumwakira ati ‘Kubera iki’, kubera iki wagiyeyo, kuki wakiriye impano, kuki utahise utaha ngo ubivuge, wabaye ikigwari, warizize”.

Uwantege yavuze ko izo mvugo zidakwiye, avuga ko hari uburyo uwahohotewe akwiye kwakirwa bumufasha kwifungura, akakubonamo inshuti, agatanga amakuru nyayo ku byamubayeho.

Ati “Mwakirane urugwiro n’impuhwe, mwereke ko umwubashye, kuko aba yumva adakwiye icyubahiro, irinde kumubaza usa n’aho uca urubanza, mugire inshuti akwiyumvemo”.

Ni ikiganiro cyakoze ku mitima abitabiriye ayo mahugurwa, aho hafi ya bose bemeye ko ayo makosa hari ubwo bayakora cyangwa bakabona abayakora, bavuga ko ibyo biganiro bibafashije kumenya neza uburyo nyabwo bwo guha serivisi uwahohotewe.

Umwe ati “Twize byinshi, byagaragaraga ko tugifite icyuho mu guha serivisi nziza uwahohotewe, mbonye ko hari byinshi ngomba gukosora. Hari uburyo byajyaga bibaho umuntu akamwuka inabi mu gihe yanze kwirekura ngo avuge ibyamubayeho”.

Undi ati “Ibyo bibazo byo kutirekura ku bahohoteye turabibona cyane, ndetse usanga bigaragara ku bagore bagatinya kuvugisha ukuri kubyo bakorewe kubera isoni, ibyo bigasaba ko umugira inshuti akakwiyumvamo akabikubwira yirekuye. Aya mahugurwa duhawe atwongereye ubundi bumenyi bwo kubaza uwahohotewe”.

Abo bayobozi bahuguwe, bagaragaje ko ubwoko bw’ihohoterwa bakunze kubona mu duce batuyemo, ari irijyanye no gusambanya abana n’irishingiye ku mutungo.

Gusa bagaragaje ko n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu by’umwihariko abakobwa n’abagore rikomeje kwiyongera, hakaba n’ihohoterwa ribabaza umubiri, hari n’uwagaragaje ko hari n’ubwo abaturage baza kumutura ibibazo by’ihohotyerwa rijyanye no kwimana icyo umubiri ukeneye.

Ngo abagabo ni bo bakomeje kugaragaza icyo kibazo, bavuga ko abagore babo batabemerera gukora umushyikirano w’abashakanye mu gihe bawifuje, ibyo bikaba byabyara amakimbirane hagati y’abashakanye.

Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y'abakira abahohotewe
Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y’abakira abahohotewe

Nk’uko babisabwa n’umuryango Haguruka, mu byo bakwiye kwitwararika mu kwakira uwahohotewe, harimo gutegura aho kubakirira habemerera kuvuga bisanzuye, kubabaza mu buryo bwiza bushobora kubafasha kwifungura bakavuga, hari no kubakira ariko bishyira mu mwanya w’uwahohotewe, kugira ngo bamwiyumvemo no gutega amatwi amarangamutima yabo birinda kubacira urubanza.

Umuryango Haguruka uremeza ko aya mahugurwa akomeje kubera hirya no hino mu gihugu, yitezweho guhindura imyumvire ya bamwe ku bakora n’abakorerwa ihohoterwa, kugeza ubwo amahohoterwa anyuranye akirangwa muri rubanda azageza ubwo aba amateka, kubera ko bose bazaba bamaze gusobanukirwa neza ububi bwayo.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari, abashinzwe MAJ ku karere n’abandi bafite mu nshingano kwakira abahohotewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka