Musanze: Hakomeje gushakwa uko imiryango y’abarokotse Jenoside ituzwa mu macumbi ajyanye n’igihe

Imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa mu 140, yo mu Karere ka Musanze, irimo ituye mu nzu zamaze gusaza, indi na yo ikaba itagira aho ikinga umusaya, irimo abagaragaza ko bagikomwa mu nkokora mu rugendo barimo rwo kwiyubaka, bitewe n’icyo kibazo, bakifuza ko bafashwa kugikemura, na bo bakagendana n’abandi mu rugendo Igihugu kirimo rwo kwiyubaka n’ubudaheranwa.

Imwe mu miryango imaze igihe ihanganye n'ibibazo byo kutagira amacumbi ikomeje gutuzwa mu nzu yasaniwe cyangwa izo yubakiwe
Imwe mu miryango imaze igihe ihanganye n’ibibazo byo kutagira amacumbi ikomeje gutuzwa mu nzu yasaniwe cyangwa izo yubakiwe

Mu Mudugudu wa Mwidagaduro Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, hamwe mu hatuye abagaruka ku ngorane imiryango itaratuzwa mu macumbi bahura na zo.

Uwitwa Nibishaka Viateur agira ati: “Izo nzu zishaje ziba zarubakishijwe ibikoresho nk’amabati, amadirishya n’inzugi bikagera aho bigasaza, ugasanga umuntu ayituyemo abayeho mu mibereho idafututse”.

“Nkanjye inzu nahoze ntuyemo, gukinga imiryango yayo byansabaga kwegekaho amabuye, kuko iserire cyangwa ipata bitari bigifite uko bijyaho ngo bimare kabiri kubera ko inzugi zari zaravuvutse kubera gusaza. Amabati na yo imvura yaragwaga akatuvira ikadushiriraho mbese ubona ari ibibazo bidukomereye”.

Icyakora uyu musaza w’imyaka 72, yaje gufashwa iyo nzu ye y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ikurwaho isakaro, inzugi amadirishya byari byishaje basimbuzwa ibindi bishya, hiyongereyeho no kuyisiga amarangi, iterwamo sima hasi ndetse mu gikari cyayo hubakwamo igikoni, ubwiherero hanashyirwa ikigega gifata amazi, ubu akaba atuye neza.

Ati: “Iyi nzu nyifata nk’impano Perezida Kagame yampaye, yiyongera ku kuba yaraturokoye agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabohora Igihugu ubu Abanyarwanda tukaba tubanye neza, duturanye turarahurirana tujya n’inama z’ibidufasha mu mibereho nta kwishishanya".

Mu miryango isaga 140 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itarabonerwa amacumbi ituzwamo mu buryo burambye yo mu Karere ka Musanze, harimo igera ku 108 igomba kuzasanirwa mu gihe indi 39 ariyo izubakirwa.

Mu Karere ka Musanze zimwe mu nzu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zahoze zishaje zikomeje kuvugururwa izindi zikubakwa bushyashya ariko urugendo ruracyari rurerure
Mu Karere ka Musanze zimwe mu nzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zahoze zishaje zikomeje kuvugururwa izindi zikubakwa bushyashya ariko urugendo ruracyari rurerure

Yiyongeraho imiryango 9, yubakiwe mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023-2024 ku bufatanye bw’Akarere n’Abafatanyabikorwa bako, kandi imwe muri yo yamaze no kuzituzwamo mu gihe indi na yo imirimo yo kuzisoza iri kugana ku musozo igatuzwamo nk’uko Twizere Rusisiro Festo, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze aheruka kubibwira Kigali Today.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard avuga ko hari inzu zagiye zubakwa mu myaka iri hejuru ya 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zigatuzwamo abayirokotse, ariko kuri ubu zikaba zaragiye zisaza ndetse na ba nyirazo badafite amikoro na mba yo kuzisanira bo ubwabo.

Ati “Urugendo rwo kuzisana no kubaka inshyashya ruracyakomeje, binyuze mu ngengo y’imari duhabwa na Leta ibinyujije muri MINUBUMWE ariko navuga ko tutabyishoboza twenyine hatagaragayemo uruhare rw’abafatanyabikorwa baza bunganira abandi bagiye badufasha gusanira no kubakira imwe mu miryango muri uyu mwaka, barimo nka PSF, SACOLA, IPRC Musanze. Dukangurira n’ibindi byiciro byose guhaguruka, buri wese agakora icyo ashoboye mu gushyiraho ake, kandi dusanga turamutse tubigize ibyacu ikibazo cy’imiryango itarabona aho iba cyabonerwa umuti urambye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka