Musanze: Hagiye kubera ihuriro mpuzamahanga ku ihuzwa ry’ibikorwa bya gikirisitu n’ishoramari

Akarere ka Musanze kagiye kwakira ku nshuro ya mbere, Ihuriro mpuzamahanga rigamije gusangira ubunararibonye, bw’uburyo ubuzima bwa gikirisitu bushobora guhuzwa n’ishoramari ry’ibikorwa bibyara inyungu, bikaba byakwihutisha iterambere.

Andrew Rucyahana Mpuhwe (ibumoso) hamwe na Bishop Pacifique Hakizimana mu kiganiro n'abanyamakuru
Andrew Rucyahana Mpuhwe (ibumoso) hamwe na Bishop Pacifique Hakizimana mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni Ihuriro riteganyijwe kuba, guhera tariki ya 9 kugeza tariki 11 Ugushyingo 2022, rikazitabirwa n’abasaga 100, barimo inararibonye mu by’ubucuruzi, abanyamadini n’amatorero n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo hirya no hino ku Isi, biganjemo abo ku mugabane wa Afurika.

Ryateguwe hagamijwe gushaka umuti w’icyuho kigaragara mu bayoboke b’amatorero n’amadini, bibanda ku gusenga cyangwa gukorera Imana, ariko byagera ku kubifatanya n’isoko ry’ishoramari, ribyazwa umusaruro w’ibituma biteza imbere, umubare w’ababyitabira ukaba ukiri hasi.

Ni imikorere n’imyumvire Bishop Pacifique Hakizimana, umuyobozi w’Itorero Fatherhood Sanctuary, asanga igihe kigeze ngo ihinduke.

Yagize ati “Muri iki gihe abakirisitu n’abizera, biragaragara ko urwego bagezeho bumva kandi bitabira imirimo ya gikirisitu rushimishije. Gusa iyo tubihuje n’amahirwe afunguriwe abantu bose, mu bijyanye n’ishoramari mu bucuruzi, ubona ko hagikenewe kongerwamo imbaraga. Aha nashingira nko ku rugero rw’umuntu runaka, ufata igihe cye cyose akakimara ari mu rusengero, aririmba muri korari se ayobora amasengesho n’indi ya gikirisitu yo mu rusengero; ariko akaba atatekereza ku kindi ashobora gukora kibyunganira, ndetse cyanamwinjiriza amafaranga, ngo bimufashe kwibeshaho adateze abandi amaboko”.

Akomeza ati “Ni na yo mpamvu iri huriro, twifuje ko riba nk’umwanya wo guhanaha amakuru no gusangira ubunararibonye, dushingiye ku bakoze ibyo byombi, bakabihuza bigashoboka. Abo ni na bo duteganya kubifashisha mu gukangurira abandi no kubaha ingero z’ibifatika, bashobora gushingiraho babishyira mu bikorwa, hakabaho gutera intambwe ifatika mu bakirisitu b’uyu munsi, kugira ngo na bo uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere rwigaragaze”.

Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, asanga iri huriro rizaba ari amahirwe ku bashoramari, inzego z’abihaye Imana n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Uzaba ari umwanya wo kugaragaza ibikorwa ruri ruhande rwagezeho, hagati y’abazaryitabira, dushobora kuvomamo ibintu bishyashya twakorera hano iwacu cyangwa na bo bajya gukorera iwabo. Ku ruhande rwacu ariko, ni n’umwanya wo kugaragaza amahirwe Akarere kacu gafite, mu bijyanye n’ishoramari ry’ubucuruzi, no kugaragaza urwego rw’ubushobozi gafite, rwo kwakira inama zo ku rwego mpuzamahanga, ubusanzwe twari tumenyereye ko zibera mu mujyi wa Kigali gusa”.

Iri huriro ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Itorero Fatherhood Sanctuary, rizitabirirwa n’abaturutse mu bihugu birimo Afurika y’epfo, Zambia, USA, Kenya n’u Rwanda rizaberamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka