Musanze: Hagiye kubakwa ikigo cyo kwita ku bantu bafite ubumuga

Mu Karere ka Musanze harateganywa kubakwa Ikigo (Day Care Center), kizajya cyita ku bantu bafite ubumuga, kikaba cyitezweho kurushaho kunganira muri gahunda zituma uburenganzira bwabo burushaho gusigasirwa.

I Musanze hagiye kizaba gifite umwihariko wo kwita ku bantu bafite ubumuga
I Musanze hagiye kizaba gifite umwihariko wo kwita ku bantu bafite ubumuga

Ni ikigo kizaba gitangirwamo serivisi zijyanye n’uburezi, ubuzima, imyidagaduro n’izindi hagamijwe gushyigikira iterambere ridaheza.

Habimfura Innocent uyobora Umuryango Hope and Homes for Children, uyu muryango ukaba ufite intego yo kugarurira abana icyizere, ari na wo uteganya kubaka iki Kigo, agaruka ku mpamvu yatumye batekereza kugishyiraho.

Yagize ati "Ni Ikigo kizajya cyakira abantu bafite ubumuga mu gihe cy’amanywa, nimugoroba bagasubira mu miryango yabo. Uhereye nko ku cyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka itatu, duteganya ko hazaba harimo irerero ryujuje ibisabwa mu kwita ku bana bafite ubumuga, kubaha umwanya wo gusabana, ari nako bahabwa inyigisho zibakangura ndetse zikanabategurira kujya mu bindi byiciro by’amashuri, bafite ubumenyi n’ubufasha bw’ibanze".

Ati "Abantu bafite ubumuga barimo bamwe bigaragara ko babona ubuvuzi batinze cyangwa igihe cyaranarenze, bitewe n’uko nta makuru ahagije baba baramenye y’aho bagana n’uko babyitwaramo. Iki kigo kizajya kinatanga serivisi zijyanye n’amakuru n’ubujyanama, butuma abantu bitabira ubuvuzi hakiri kare, hiyongereho na serivisi z’ubugororangingo ku bafite ubumuga".

Ati "Dusanga kandi n’abo mu miryango ibarizwamo abafite ubumuga na bo badakwiye kwibagirana, tugateganya ko muri iki kigo hazajya hatangirwa ibiganiro bihoraho bikangurira abantu uburyo bwo kwita ku muntu ufite ubumuga, kumuba hafi, kumuganiriza, agafashwa gusabana no kumurinda kwigunga, akarushaho kugira ubuzima bwiza no kumva ko afite agaciro kimwe n’abandi badafite ubumuga".

Ingengo y’Imari y’ifatizo ingana na Miliyoni zisaga 110 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu yazifashishwa mu mirimo yo gutangira kubaka icyo kigo yamaze kuboneka, ndetse ngo bitarenze mu mwaka wa 2025 umushinga wo kubyubaka uzaba waramaze gushyirwa mu bikorwa, aho kizaba cyanatangiye gukora.

Ikirimo gukorwa muri iki gihe, ku bufatanye bw’uyu Muryango ndetse n’Akarere ka Musanze, ni ugushaka ubutaka buzubakwaho iki kigo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Musanze, Ntirenganya Martin, avuga ko ikigo kiri ku rwego rwo gukurikirana no kwita ku bantu bafite ubumuga cyari gikenewe, mu kurushaho kunganira ingamba ziriho zo kwita ku mibereho yabo.

Yagize ati "Ni ikigo twizeyeho umusaruro ufatika mu gutuma abantu bafite ubumuga barushaho kwiyumva muri gahunda zigenewe abaturage na bo ubwabo by’umwihariko. Turacyafite abantu bagifite imyumvire iri hasi ituma hari bamwe bakibaheza, batanatinya kubafungirana mu nzu babafata nk’abatazigera bagira icyo bimarira cyangwa bamarira abandi. Twiteze kuzabona imyumvire nk’iyo ihinduka binyuze bujyanama n’inyigisho bitanga amakuru nyayo kandi yigisha, ku buryo tuzagera igihe tubaho tutakibona umuntu ufite ubumuga, ugihanganye n’imbogamizi nk’izo".

Bizeye ko iki kigo kizabunganira mu mibereho yabo
Bizeye ko iki kigo kizabunganira mu mibereho yabo

Bamwe mu bafite ubumuga na bo ntibashidikanya ko servisi bazajya bagihererwamo zizabafasha kurushaho kugira imibereho myiza n’iterambere; aho kizaba n’ijwi ry’ubuvugizi ku bibazo bikibabangamiye ku buryo inzego zibifite mu nshingano zizajya zihita zibimenya, zinabikemure mu buryo bwihuse.

Mu Karere ka Musanze habarurwa abantu 6240 bafite ubumuga butandukanye kandi ibarura rigaragaza ko nibura ababarirwa muri 500 muri bo, ari abana n’ubwo rigikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka