Musanze: ‘GiveDirectly’ igiye gufasha imwe mu miryango kwikura mu bukene

Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, igiye guhabwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘GiveDirectly’, bazifashisha bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu, kugira ngo ibashe kwikura mu bukene.

 Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro, igiye guhabwa amafaranga na GiveDirectly bakore imishinga ibyara inyungu
Imiryango ikennye yo mu Murenge wa Shingiro, igiye guhabwa amafaranga na GiveDirectly bakore imishinga ibyara inyungu

Umurenge wa Shingiro, uza imbere y’indi mu kugaragaramo umubare munini w’abafite ubukene mu Ntara y’Amajyaruguru, ukaba waratoranyijwe hagamijwe ko abawutuye bunganirwa mu buryo bw’ubushobozi butuma babasha kwesa imihigo y’ingo no kwiteza imbere byihuse.

Moses Rwaka, Umukozi w’Umuryango GiveDirectly agira ati “Azaba ari inkunga y’amafaranga ahabwa abaturage atishyurwa. Ikigamijwe ni ukugira ngo babashe kwikorera imishinga ibabereye, bo ubwabo bihitiyemo bagendeye ku mihigo baba barahize mu ngo zabo, noneho bakayifashisha bayishyira mu bikorwa bakiteza imbere”.

Mu gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro cyabaye ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, abaturage bakanguriwe gutegura kandi bakanonosora neza imishinga bifuza gukora.

Biteganyijwe ko buri rugo ruzasurwa mu gukusanya amakuru y’imibereho y’abarugize, ari na yo azashingirwaho hemezwa ko rwahabwa ayo mafaranga asaga miliyoni imwe.

Abaturage bishimiye iyo nkunga
Abaturage bishimiye iyo nkunga

Ni amafaranga azatangwa mu byiciro bibiri, anyujijwe kuri Mobile Money, hakaziyongeraho na telefoni ngendanwa izatangwa ku muntu bigaragaye ko ntayo agira, icyakora ikiguzi cyayo gikatwe muri ayo mafaranga azaba yagenewe urugo.

N’ibyishimo byinshi, imbaga y’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cyo kubamurikira gahunda z’uwo mushinga, bahamije ko biteguye gukoresha neza amafaranga bagiye guhabwa.

Nyiraganura Jacqueline ati “Ubukene bwari bwaraduhejeje inyuma y’abandi ku buryo rwose hari n’aho umuntu yageraga, agatinya kuvugira mu bandi ko ari uwo muri Shingiro. Ubukene tubuterwa n’ibiza by’imvura ikunze kugwa ikangiza imyaka tuba twahinze. Ibyo bikajyana n’ubumenyi bucyeya mu guhinga kijyambere abaturage benshi tugifite”.

Ati “Aya mafaranga bagiye kuduha rero aradufasha mu kwihugura mu buryo twajya dukora ubuhinzi buteye imbere, bizadufashe kubona imbuto nziza, ifumbire n’uburyo bwo guhinga neza maze tuzamure umusaruro twiteze imbere”.

Abaturage bavuga ko bari basonzeye kubona igishoro baheraho bakora imishinga iciriritse bakikura mu bukene
Abaturage bavuga ko bari basonzeye kubona igishoro baheraho bakora imishinga iciriritse bakikura mu bukene

Byukusenge Pascal ati “Twari twarabuze aho duhera dukora imishinga iduteza imbere, aho benshi birirwaga bifashe mu mifuka, twarabuze igishoro, ku buryo umuntu yifuzaga no kubona ibihumbi 50 ngo atangire akore yarabibuze; ugasanga mu ngo tutihaza mu biribwa hagahora inzara”.

Ati “Ubu tugiye kunonosora imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi cyangwa inka, abandi bashinge za butiki, ubucuruzi bw’imyaka n’ibindi bizana amafaranga, maze dukirigite ifaranga, dusubizwe, natwe dusirimuke nk’abandi tubikesha ayo mafaranga twenda guhabwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yibukije abaturage ko atari ayo gushora mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge, abasaba kuzayakoresha ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Aya mahirwe babonye ni intangiririro yo gushyira mu bikorwa ibyo bifuza gukora bibateza imbere. Amafaranga si ayo kujyana mu tubari ngo bayanywere inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, si ayo kujyana ngo bayamarire mu biribwa barya bigashira ako kanya, cyangwa ngo ababere imbarutso y’amakimbirane mu miryango; icyo tubategerejeho ni ukuyakoresha neza imishinga bo ubwabo bitekerereje, ibyara inyungu mu buryo burambye”.

Meya Ramuli yibukije abaturage ko amafaranga bazahabwa ari abafasha gushyira mu bikorwa imishinga ibateza imbere
Meya Ramuli yibukije abaturage ko amafaranga bazahabwa ari abafasha gushyira mu bikorwa imishinga ibateza imbere

Ubuyobozi bwongeraho ko nyuma yo gushyikirizwa ayo mafaranga, buzakurikiranira hafi uburyo abaturage bayabyaza umusaruro.

GiveDirectly, ni Umuryango w’Abanyamerika ukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda igamije gukura abaturage mu bukene bukabije. Kuva mu 2016 watangira mu Rwanda, ibipimo byakusanyijwe n’uyu muryango, bigaragaza ko 98% by’abaturage bagiye bahabwa amafaranga, bayashoye mu mishinga y’iterambere yiganjemo iy’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi.

Miliyari 60 z’Amafaranga y’u Rwanda akaba ariyo amaze gushorwa muri ibyo bikorwa.

Mu Murenge wa Shingiro ntihatangajwe umubare nyawo w’abaturage bazagerwaho n’iyi gahunda, icyakora Rwaka yizeza imiryango yaho yose ikennye, ko nta n’umwe uzacikanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka