Musanze: Gahunda ya ‘Dusasirane’ yahesheje matola abagore 100

Abagore bagera ku 100 bibumbiye mu itsinda ‘Abesamihigo’ bo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kamonyi muri Musanze, barishimira gahunda yo kuzigama bishyiriyeho bihesha buri muryango matola ihagaze 55,000Frw, binyuze muri gahunda ya Dusasirane.

Bishimiye igikorwa bagezeho
Bishimiye igikorwa bagezeho

Ubwo bari ku biro by’Akagari kabo ka Muramira ku wa kabiri, bagabana izo matola, babwiye Kigali Today ko kwihuriza mu matsinda yo kuzigama, ari kimwe mu bikomeje kuzamura iterambere ry’ingo zabo.

Abenshi ni abo mu midugudu ya Kabugeni, Kangwene, Kabaya, Ruhinga na Nyiramuyenzi, aho bemeza ko uretse matola, bamaze no kugura imbabura za rondereza, mu kubungabunga ibidukikije.

Bahurira bwa mbere mu matsinda, batangije irya Ejoheza, bagamije gutanga mituweli, babonye ko bari kwesa neza umuhigo bongeraho gahunda ya Rondereza.

Amafaranga ya Rondereza akimara kuboneka, batangiye undi muhigo bise Dusasirane, nyuma yo kubona ko hari abakiryama ahantu hatabahesha agaciro.

Umwe muri bo witwa Butoya Melanie ati “Abagore bo mu cyaro twakunze kuba mu gikari ahantu hihishje, kubera ubukangurambaga Umuryango wa FPR wagiye ukora, byatumye abagore tuva mu bikari aho twahoraga twigunze nta n’amafaranga tugira, duteze amaso abagabo, twiyemeza gushyiraho ikibina cy’Abesamihigo”.

Arongera ati “Twazigamye amafaranga, icyiciro cya mbere tugura imbabura yitwa Canarumwe, ifite amasafuriya abiri ikagira na runonko ishyushya ibiryo, umuhigo wa mbere tuba turawesheje, tuvuga ko n’ibindi tuzabikora”.

Ati “Twihaye umuhigo wo kugura matola, mu rwego rwo gusasirana, dutangirira ku mafaranga ibihumbi 20 kuri buri muntu, kugeza tugeze kuri miliyoni esheshatu, ari nabwo twatanze komande ya matora 85 muri Dodoma, aho imwe ihagaze 55000Frw”.

Butoya, avuga ko mbere bararaga ku bishogoshogo, bakishima mu gihe ibishyimbo byabaga byeze, aho babonaga ibishogoshogo bishya bafataga nka matola.

Ati “Twasaruraga ibishyimbo abagore bo mu cyaro tukavuga ngo twabonye matola, tugahura ibishyimbo dushakisha turira twatsi tw’ibishogoshogo, twumvaga ko twaguze, ariko nyuma tureba ko iki gihugu kiri kugendana n’abakora bashaka iterambere, nibwo twaje gutekereza dusanga n’ibyo byatsi atari byiza, bizana umwanda mu rugo bikazana imbaragasa”.

Arongera ati “Twitekerejeho turibaza tuti, umugore wo mu cyaro harya twe tubujijwe kurara ahantu heza, nibwo twatangiye ikibina cya Dusasirane, none twese twabonye matola”.

Butoya avuga ko uko gutinyuka bagakora, byagabanyije amakimbirane mu miryango, aho abagabo babo basigaye babaha agaciro.

Ati “(aseka), nawe urabyumva, umugore wabashije gukora akiteza imbere akinjiza matela mu rugo, akinjiza imbabura mu rugo, ese ubwo umugabo yagushinja iki! Nta makimbirane yapfa kwinjira muri urwo rugo”.

Abagabo nabo baremeza ko ibyo bikorwa by’abagore babo byongereye ubwumvikane mu ngo, nk’uko Niyibizi Schadrack yabitangarije Kigali Today.

Ati “Nsanzwe mbana neza n’umugore wanjye, ariko ubu namukunze kurushaho, namuzanye mfite matola irasaza ariko dore tubonye indi biturutse ku mugore wanjye. Ubwo se namunganya iki, ibi bituma imibanire yacu iba myiza, ndasaba abagabo babuza abagore gukora kwisubiraho, bakabaha umudendezo bagakora, kuko umugore arashoboye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buramira, Dusabimana Providence, avuga ko ayo matsinda yazamuye iterambere ry’akagari.

Ati “Bidufasha gutangira mituweli ku gihe kuko muri uyu mwaka bishyuye 5,000,000Frw, bakimara kurasa ku ntego mituweli y’ubushize, havutse andi matsinda menshi agamije gutanga mituweli, bidufasha no muri Ejoheza, kuko iyo dufite abantu bishyura miliyoni eshatu za Ejo heza ku mwaka. Ubukangurambaga burihuta kuko gukangurira umuntu umwe no gukangura abantu 100 bishyize hamwe, biroroha, ndasaba abaturage kwibumbira mu mashyirahamwe”.

Nyuma yo kubona matola, batangiye indi gahunda yo gushaka indi matola muri buri rugo igenewe abana cgangwa abashyitsi, bemeza ko izaba yisumbuye ku yo baguze, kuko izaba ihagaze byibura 80,000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka