Musanze: Dr Mushimiyimana wigishaga muri UR-CAVM yasanzwe mu nzu yapfuye

Dr Mushimiyimana Isaie, umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 2 Mata 2021, nibwo byamenyekanye ko yashizemo umwuka.

Dr Mushimiyimana Isaie wigishaga muri UR-CAVM yasanzwe iwe yapfuye
Dr Mushimiyimana Isaie wigishaga muri UR-CAVM yasanzwe iwe yapfuye

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho yari atuye, mu mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze, avuga ko uwo munsi umugore we yamusize mu rugo mu masaha ya mu gitondo, akajya mu mujyi wa Musanze kwisukisha.

Ubwo yari atashye mu masaha y’umugoroba yageze mu rugo asanga Dr Mushimiyimana mu ntebe yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ali, wageze aho ibi byabereye yagize ati “Amakuru twahawe n’umugore ni uko yasize umugabo we (Dr Mushimiyimana) mu rugo mu gitondo, akajya kwisukisha mu mujyi. Ngo byageze nka saa saba z’amanywa, umugabo ahamagara umugore amubaza niba atararangiza kwisukisha undi amusubiza ko aribwo bakimutangira”.

Ngo uwo mugore kwinjira mu rugo imbere byamusabye kumara iminota isaga 30 akomanga ku rugi rw’urupangu.

Gitifu Niyoyita ati “Umugore yatubwiye ko yamaze nk’iminota irenga 30 akomanga kuko yari azi neza ko umugabo we yiriwe mu nzu. Muri uwo mwanya ngo hanyuze umukecuru, abaza umugore impamvu yaheze inyuma y’urugo, umugore amubwira ko yabuze umukingurira. Uwo mugore n’umukecuru niko kwigira inama yo gutera ibuye hejuru y’inzu, babonye ntacyo bitanze batira urwego yurira uruzitiro abasha kugeramo imbere, yinjira mu nzu asanga umugabo aryamye mu ntebe zo mu ruganiriro yamaze gushiramo umwuka”.

Dr Mushimiyimana Isaie hari hashize amezi atandatu abanye n’umugore we, nta n’umwana bafitanye nk’uko Niyoyita yabitangarije Kigali Today. Urwo rugo ngo akaba yarubanagamo n’umugore we bonyine.

Amakuru y’urupfu rw’amayobera akimara kumenyekana, bahise batabaza inzego zishinzwe umutekano ngo zikore iperereza kuri uri urwo rupfu ndetse umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.

Kigali today ntiyabashije kumenya niba nyakwigendera hari ubundi burwayi bushobora kuba intandaro y’urupfu rutunguranye uyu mwarimu yari asanganwe.

Dr Mushimiyimana Isaie wari ufite imyaka 48, kuva mu mwaka wa 2009 yigishaga muri UR-CAVM yahoze ari ISAE-Busogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Its to sad for the loss of a great Dr,I think his woman is the first suspect.
May God confort his family,judge him with mercy and Rest his soul in peace.

Kabanda Rogers yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Uzabimenya bikugezeho. Mwagiye mugabanya agashinyaguro kandi mugatinda kuvuga ko ntacyo byabatwara.

Jyewe yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Birababaje ariko uwo mugore ndumva ariwe wakekwa kurusha abandi.

Silas yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Muruhukire mumahoro

ngizimana donath yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Tubuze umuntu winjyenzi

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.Abo mu muryango we nibihangane.Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

biseruka yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka