Musanze: Bubakiye inzu uwari mwarimu wabo kera wabaga mu yenda kumugwira

Umusaza witwa Mitima Elie wo mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’abo yigishije guhera mu 1985, nyuma y’uko bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshanu agenewe icyo gikorwa cyo kumwubakira.

Ubwo bamushyikirizaga inzu nshya bamwuzurije
Ubwo bamushyikirizaga inzu nshya bamwuzurije

Abo bahoze ari abanyeshuri ba Mitima bamwubakiye, ni abize mu ishuri ryahoze ryitwa kwa Kadhafi, bahuriye muri Groupe bashinze ubwo biteguraga kumutera inkunga, bise ESSI Family (Ecole Secondaire Scientifique Islamique de Kigali).

Bavuga ko bajya kugira igitekerezo cyo kubakira uwo musaza iyo nzu, bazirikanye ubumenyi yabahaye bwabagiriye akamaro mu mibereho yabo, bamufata nk’umwarimu baha agaciro mu bihe byose by’ubuzima babayeho.

Bajya kumwubakira, ngo bari baherutse amakuru ye mbere y’umwaka wa 1994, aho abigisha yabaga i Kigali, ntibongera kumenya neza amakuru ye nyuma y’uko agarutse ku ivuko, mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze aho yari abayeho mu buzima bubi.

Bongeye kumenya amakuru ye ubwo umwe muri bo yari agiye guteza imitungo ye muri cyamunara

Ibikorwa bakoreye mwarimu Mitima (wicaye wambaye akagofero k'umukara) byashimishije benshi
Ibikorwa bakoreye mwarimu Mitima (wicaye wambaye akagofero k’umukara) byashimishije benshi

Umwe muri abo bari abanyeshuri be witwa Me Nzeyimana Meddy, ufatwa nk’aho ari we wabaye imbarutso yo kongera kubona uwo musaza, ubwo yari mu kazi nk’umuhesha w’inkiko w’Umwuga, mu gihe yari agiye guteza imitungo ya Mwarimu Mitima mu gikorwa cy’irangizarubanza muri 2021, yaguye mu kantu asanze uwo agiye gutereza imitungo ari uwahoze ari umwarimu we.

Ati “Kongera kubona uriya musaza, nari umuhesha w’inkiko w’umwuga, njya kumurangirizaho urubanza ntazi ko ari we kuko yari afite amazu hano i Kigali, nari ngiye kuyagurisha muri cyamunara biba ngombwa ko njya gushaka nyiri imitungo, ngenda nyoboza ngeze i Rwaza nsanga ni Prof wanjye”.

Arongera ati “Nakoze akazi kanjye inzu ndayigurisha ariko ndebye ubuzima arimo, mbona inzu ishaje yenda kumugwira abamo wenyine, nta mugore nta mwana ntaki…, ndebye uburyo abayeho, numva binkoze ahantu. Nibwo negereye bagenzi banjye bake tubana i Kigali, ndavuga nti ko nabonye ubuzima bubi mwarimu wacu abamo n’iki twamukorera, nibwo twabyemeranyijeho ariko tuvuga ko tugomba kubanza kumusura, tumusuye tumusigira ibahasha y’amafaranga ibihumbi 200”.

Nzeyimana avuga ko ubwo basuraga uwahoze ari mwarimu wabo (Mitima), batekereje ku kintu kirambye bamukorera, nawe bamubajije icyo yifuza ko bamukorera ababwira kumwubakira inzu, ari naho batekereje gushinga Groupe yabo ya ESSI Family.

Ati “Nibwo groupe twayaguye twongeramo ababa i Burayi na Amerika bose, dufungura Groupe yitwa ESSI Family, dutangira gutanga inkunga, amafaranga amaze kuboneka nibwo twamusabye igikenewe kurusha ibindi. Icyo gihe twamusuye imvura ya’guye inzu irava turanyagirwa, byari bibabaje aho mu gihe imvura yaguye umusaza yararaga yicaye, nibwo yatubwiye ati igikenewe kurusha ibindi ni ukunyubakira”.

Uwo mugabo avuga ko bakimara gufungura iyo goupe yabo Mitima yigishije, abantu bitabiriye ari benshi batangira kubaka bagendeye uko amafaranga yabonekaga mu byiciro, aho ibyo bikorwa byo gukurikirana iyo nyubako babishinze umwe muri bo.

Ati “Umugore witwa Eugénie, ukorera RAB i Musanze yakoze ibikorwa bikomeye muri uwo mushinga wo kubakira uwo musaza, kuko niwe wari hafi ye akurikirana ibikorwa byose, tubona inzu iruzuye irimo n’ibikoresho byose birimo ibitanda na Matola, n’ibindi bikoresho byo mu nzu, aho tutarateranya neza umubare w’amafaranga yabigiyeho, ariko ngenekereje navuga ko bifite agaciro ka Miliyoni ziri hagati ya eshanu na zirindwi”.

Dr Moussa Hakizimana (uhagaze) niwe wari uyoboye itsinda ryabahoze ari abanyeshuri ba Mitima
Dr Moussa Hakizimana (uhagaze) niwe wari uyoboye itsinda ryabahoze ari abanyeshuri ba Mitima

Ubumenyi bahawe n’uwo muzaza ngo ni kimwe mu byabagize abo bari bo

Nzeyimana avuga ko Mitima uri mu kiruhuko cy’izabukuru muri iki gihe, ari umwarimu wabahaye ubumenyi bwabagiriye akamaro, bubafasha kuba abo bari bo, dore ko abenshi muri bo ari aba Dogiteri.

Ati “Ni umwarimu watwigishije neza cyane, twese twaramukundaga, ntabwo yashakishaga kandi ibyo yaduhaye twese byatugiriye akamaro, twigaga mu ishami ry’amasiyansi (Section Scientifique), aho yatwigishaga ibintu byitwa Anatomie na Science experimentale. Twagiye duhura nabyo ahantu henshi, turamuzirikana kuba yaratwigishije tukaba dufite aba Dogiteri batandatu, njye tuvugana ndi Maître, ndi umunyamategeko, aba Ingénieur bo ni benshi cyane sinababara”.

Ibyishimo ni byinshi kuri Mwarimu Mitima nyuma yo gushyikirizwa inzu

Uwo musaza Mitima w’imyaka 76, ibyishimo ni byose nyuma y’uko abanyeshuri yigishije bamwibutse bakamuhindurira ubuzima, avuga ko ibyo bamukoreye ari ibitangaza.

Ati “Ibyo abana nigishije bankoreye ni ibitangaza rwose, inzu yendaga kungwaho, imvura yagwaga ngasohoka kugira ngo itangwira kuko yagwaga mu nzu nk’uko bimeze hanze, none kuba banyubakiye inzu y’asaga Miliyoni eshanu, bakanyongera n’ibikoresho byayo ndumva ibyishimo bindenze”.

Uwo musaza, avuga ko yatangiranye n’abo banyeshuri mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, kuva mu 1985.

Ati “Natangiranye nabo mu mwaka wa mbere mbigisha amasiyansi n’igifaransa, nabigishije tronc commun yose, icyo gihe nari umusore nibera i Kigali, bishimiye cyane uburyo nabigishije Siyanse, ahanini Biologie ibakukiramo. Mwabonye ko mu baje iwanjye kumurikira inzu banyubakiye, harimo n’aba Dogiteri, ubu ndishimye birenze urugero”.

Bamushyikirije ibikoresho binyuranye
Bamushyikirije ibikoresho binyuranye

Mitima avuga ko yishimiye uburyo yigishije abana, bakaba bamwirahira ko yabahaye ubumenyi bwabafashije, ndetse na n’ubu mu myaka isaga 30 bakaba bakibizirikana.

Asaba abakora umwuga w’ubwarimu muri iki gihe guharanira gukunda akazi, batanga neza ubumenyi aho yababwiye ko iyo umwarimu yitwaye neza umusaruro w’ubumenyi yatanze awusanga imbere ashimwa n’abo yahaye ubumenyi.

Kubakira uwo musaza, ni igikorwa cyashimishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, wari mu muhango wo kuyishyikiriza, wabaye ku itariki 07 Gicurasi 2022, Gitifu akaba yavuze ko ari urugero rwiza batanze rwo kuzirikana no gushyigikira umwarimu wabigishije.

Ati “Iki gikorwa ni umusaruro n’imbuto z’intore zikomoka ku Mana, yabaye byashobokaga Abanyarwanda bose bakabumbatira uyu muco mwiza wo kuzirikana ineza bagiriwe, turabashimiye kandi ntimuzatezuke kuri uyu muco mwiza ukomeje kubaranga”.

Umusaza Mitima (wambaye ingofero y'umukara) hagati y'abanyeshuri yigishije guhera mu 1985 imbere y'inzi ishaje yabagamo
Umusaza Mitima (wambaye ingofero y’umukara) hagati y’abanyeshuri yigishije guhera mu 1985 imbere y’inzi ishaje yabagamo

Iryo tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri ba Mitima, ryiyemeje kujya buri kwezi bagenera uwahoze ari umwarimu wabo (Mitima), imfashanyo yo kumubeshaho neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Iki gikorwa aba bahoze Ari abanyeshuri ba Matimba bakoze ni cyiza cyane ni ubudashyikirwa

Esther Mukantagwabira yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ababanyeshuri ikibakwiye Ni umugisha udatangwa n’abantu . Mukomeze uwo mutima mwiza

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Nukuri aba banyeshuri ni abo gushimwa kuko ibyo bakoze ni igikorwa kigaragaza ubumuntu

Bizumuremyi Sylvain yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Mbega byiza. Ntewe ishema n’aba banyeshuri basubije amaso inyuma bakaremera mwarimu wabagize abo baribo uyu munsi.
Iki gikorwa ni indashyikirwa. Imana ibarinda ntigasinzire.

Maurice Mpumuje yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Mbega byiza. Ntewe ishema n’aba banyeshuri basubije amaso inyuma bakaremera mwarimu wabagize abo baribo uyu munsi.
Iki gikorwa ni indashyikirwa. Imana ibarinda ntigasinzire.

Maurice Mpumuje yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Muri abantu b’abagabo cyane ndabashimye. Ndasaba abandi kubareberaho tugaha agaciro abatureze. Imana ibane namwe.

Anaclet Hitayezu yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Vraiment aba banyeshuri batubereye urugero rwiza twese abagize amahirwe yo kunyura imbere ya Mwarimu.Mwarimu niyubahwe

Uwizeye Innocent yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Aba banyeshuri bakoze igikorwa cy’indashyikirwa pe ! Abarezi bacu bagize uruhare runini mu mibereho yacu y’uyu munsi n’iyo mu gihe kizaza. Nibubahwe.

Mathy yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka