Musanze: Biyuzurije uruganda ruzatunganya umusaruro w’ibigori

Nyuma y’imyaka ine batangiye ubuhinzi bw’ibigori, abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Abajyana n’igihe’ ikorera mu Murenge wa Muko, bageze ku rwego rwo kwiyuzuriza uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’ibigori.

Zimwe mu nyubako z'uruganda rwa Koperative Abajyana n'igihe ruzatunganya umusaruro w'ibigori
Zimwe mu nyubako z’uruganda rwa Koperative Abajyana n’igihe ruzatunganya umusaruro w’ibigori

Abagize iyo Koperative uko ari 118, mbere yo kuyishinga buri wese yari nyamwigendaho, aho ibitekerezo byo guhingira isoko ryagutse byari kure yabo, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wayo, Wibabara Fidele yagize.

Agira ati “Ibigori twezaga wasangaga tubipfusha ubusa n’uwabaga yabonye umuguzi akagurisha umusaruro mu kajagari. Nk’umuhinzi yashoboraga kweza ibiro nka 200 akarinda awumara agurishije mu byiciro birenga icumi, kandi muri izo nshuro zose yajya kureba icyo ayo amafaranga yamumariye akakibura”.

Nyuma nibwo bashinze Koperative ihinga mu gishanga cya Karuyege kiri mu murenge wa Muko, aho bibanda ku gihingwa cy’ibishyimbo basimburanya n’ibirayi ndetse n’igihingwa cy’ibigori bamaze imyaka ine bitayeho by’umwihariko.

Kuva batangira kwitabira guhinga ibigori ngo byarabahiriye, kuko nko ku mwero umwe, umusaruro mucye bakuramo utajya munsi ya Toni 80. Ibyo babihereyeho bagira igitekerezo cyo kubaka uruganda rubafasha gutunganya umusaruro bakawongerera agaciro.

Yagize ati: “Ubwo twari tumaze guhuza amaboko tugakorera ubuhinzi hamwe nka Koperative, byadufashije kongera umusaruro ku buryo tutajya munsi ya Toni 80 umwero umwe kandi tukanawubonera isoko. Twaje gusanga byarushaho kuba byiza dushinze uruganda rubibyazamo kawunga twajya tugurisha ku masoko dore ko birimo inyungu ziruta kuba twagurisha ibigori bidatunganyijwe”.

Imashini zifashishwa mu gutunganya ibigori zamaze kugezwamo
Imashini zifashishwa mu gutunganya ibigori zamaze kugezwamo

Abo bahinzi kandi banagamije ko urwo ruganda ruzunganira abajyaga babura iyo berekeza umusaruro, bigatuma bawumarira mu nkono.

Wibabara ati “Uretse abahinzi bo muri Koperative ubwabo dukorana n’abandi bo mu bice byegereye uru ruganda tukabagurira umusaruro. Biri gufasha abahinzi guhindura imyumvire ntibawusarure imburagihe kandi bakabona n’amafaranga afatika bikenuza”.

Urwo ruganda rwatwaye miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho bishatsemo 50% umushinga PASP na wo ubongerera andi.

Ruzajya rutunganya umusaruro w’ibigori uri hejuru ya toni enye ku munsi. Ba nyirarwo ngo bizeye isoko ryaba iry’aho bazajya bagemuraho kawunga n’iryo bazajya baguriraho umusaruro w’ibigori ruzajya rutunganya, cyane cyane mu mirenge yegereye aho rwubatse ariyo Nkotsi, Kimonyi na Busogo.

Bateganya ko nibura mu mpera za Werurwe 2021 aribwo ruzatangira gushyira kawunga ya mbere ku isoko.

Muri iki gihe igihembwe cy’ihinga 2021A kigana ku musozo, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burakangurira abahinzi gufata neza umusaruro birinda kotsa imyaka, kuko aribwo buryo bwonyine butuma umusaruro ubikwa igihe kirekire no kuwongerera agaciro.

Uyobora w’ako karere, Nuwumuremyi Jeannine yagize ati “Mu gihe umuhinzi asaruye imyaka iteze akayimarira mu nkono cyangwa ku isoko ashakayo amafaranga yihuse, bifatwa nko kotsa imyaka. Ni byiza ko abahinzi bitabira kujya bita ku bihingwa uko bikwiye, bategereza igihe nyacyo cyo kubisarura byeze neza no gufata neza umusaruro, cyane ko hari n’uburyo buriho butuma babigeraho”.

Ati “Navuga nk’ubwanikiro bw’ibigori bufasha abahinzi kumisha neza umusaruro ukanabikwa igihe kirekire kugira ngo bizorohe kubona ibihagije byo kongerera agaciro”.

Umusaruro uzajya utunganywa utangirikiye mu bubiko
Umusaruro uzajya utunganywa utangirikiye mu bubiko

Agaruka ku kamaro k’urwo ruganda, Nuwumuremyi yavuze ko ruje kunganira abahinzi kwiyubaka, kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka inganda zitunganya umusaruro zizagenda ziyongera akarere kabigizemo uruhare hamwe n’abafatanyabikorwa bako.

Ati “Ni byiza ko Abahinzi bacu batangiye kwiyubaka. Ubu bagiye kujya bahinga bizeye isoko hafi yabo bitewe n’uko uruganda rubegereye, kandi turwitezeho kutazafasha abahinzi barwegereye gusa kuko n’abandi bo mu mirenge ya kure cyangwa utundi turere bashobora gukorana n’uru ruganda mu kwagura amasoko bahagemura umusaruro, noneho wamara gutunganywa ukoherezwa ku masoko ya hano hafi cyangwa aya kure byunganire abantu muri gahunda yo kwihaza mu biribwa”.

Muri iki gihembwe cy’ihinga Akarere ka Musanze gateganya kubona umusaruro w’ibigori ungana na Toni ibihumbi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byiza cyaneee nandi makoperative arebereho rwose

coco yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ngaya amakoperative dukeneye akora afite intumbero. Mu bigaragara aba Bantu bazagera kure.

Fifi Rukundo yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka