Musanze: Biyemeje kuvugurura uturima tw’igikoni mu kubafasha guhangana n’imirire mibi

Bamwe mu bagore bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kuvugurura uturima tw’igikoni mu buryo tuba utwihagije mu bwoko bw’imboga zinyuranye bityo babashe guhangana n’ibibazo by’imirire mibi.

Mu gihe cy'izuba hamwe na hamwe imboga zo mu turima tw'igikoni ziba zarashaje kubera kutazitaho
Mu gihe cy’izuba hamwe na hamwe imboga zo mu turima tw’igikoni ziba zarashaje kubera kutazitaho

Aba bagore bavuga ko bari bamaze iminsi baradohotse ku kwita ku turima tw’igikoni, ku buryo hamwe na hamwe nko muri iki gihe cy’impeshyi aho izuba riba rimaze iminsi riva ari ryinshi, usanga nta mboga zikibarizwa muri utwo turima, n’aho ziri ukabona zishaje, ku buryo batabona izo basoroma zo guteka, kandi izo bagura ku ma masoko zikabahenda.

Gakobwa Seraphine yagize ati: “Imboga nahinze mu Karima k’Igikoni k’iwanjye zashaje kubera ko nsa n’uwadohotse nkaba ntazitaho. Muri iki gihe cy’izuba usanga abenshi tutita ku gushakisha amazi yo kuzisukira, dore ko tunayavana kure aduhenze, imboga zikagera aho zuma ku buryo utajyamo ngo ubone n’ibabi rizima wasoroma ngo uteke. Bituma akenshi duteka ibiryo bivangavanze mu kajagari bitarimo imboga, bigasubiza inyuma n’abana bacu”.

Bavuga ko bari baradohotse kku kwita ku turima twabo tw'igikoni
Bavuga ko bari baradohotse kku kwita ku turima twabo tw’igikoni

Bamwe usanga batagira n’ubutaka byibura butoya bateraho imboga, ku buryo baziteka baziguze ku isoko.

Nyiramajyambere agira ati: “Imboga nteka za buri munsi, yaba karoti, dodo, epinari, isombe cyangwa amashu n’izindi zitandukanye iwanjye tuzirya tuziguze ku isoko, ku buryo iyo mbaze amafaranga azigendaho zonyine, atajya ajya munsi y’ibihumbi 25 ku kwezi. Ubibaze neza ubona ko amafaranga azigendaho ari menshi ugereranyije n’uko umuntu yaba azitereye mu karima k’iwe mu rugo”.

Abagore bahagarariye abandi mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, bashishikarijwe guhagurukira ingamba zituma ikibazo cy’imirire mibi kigabanuka, binyuze mu kwita ku turima tw’igikoni tugizwe n’imboga n’imbuto, dore ko turi mu bigira uruhare runini mu kuyikumira.

Mu kwiyemeza kwita ku turima tw'igikoni no kuvugurura utwashaje bahawe ingemwe bazifashisha
Mu kwiyemeza kwita ku turima tw’igikoni no kuvugurura utwashaje bahawe ingemwe bazifashisha

Mu byo basanze batigataho nyamara bifite akamaro, harimo no kwifashisha ibikoresho bigizwe n’imifuka, amabase, amajerekani n’ibikopo bitagikoreshwa bakabihingamo imboga bitanagombeye ubuso bunini.

Uwimbabazi agira ati: “Ijerekani, ibase cyangwa umufuka byatobokaga tukabijugunya tutazi umumaro wabyo. Ndi mu bantu batahanye ingamba zo kugenda nkakusanya ibyo nari narajugunye mbirundemo itaka n’ifumbire nzateremo ingemwe z’imboga, njye nzisukira ku buryo niteze ko zizagera aho zigakura nkajya nsoroma imboga nziza. Nkasanga ibyo bizamfasha kunonera ya mafaranga najyaga ntakaza ku isoko nguramo imboga”.

Mu byo batitagaho bashobora kwifashisha harimo ibikoresho bigizwe n'imifuka, amabase n'ibindi
Mu byo batitagaho bashobora kwifashisha harimo ibikoresho bigizwe n’imifuka, amabase n’ibindi

Abahanga mu by’imirire ntibasibye kugaragaza ko umuntu agerwaho n’ingaruka z’imirire mibi, mu gihe mu mafunguro ye ya buri munsi hakennyemo ibitera imbaraga (ibinyampeke n’ibinyamafufu), ibyubaka umubiri (Inyama, amafi n’ibikomoka ku matungo) ndetse n’ibirinda indwara (imboga n’imbuto).

Gahunda y’Akarima k’igikoni ikaba imwe mu zo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga, kugira ngo mu mafunguro akenewe mu miryango hajye habonekamo n’imboga nka bumwe mu bwoko bw’ibiribwa bigira uruhare rukomeye kugira intungamubiri zifasha kuboneza imirire.

Nta washidikanya kuvuga ko koko intego iyi gahunda yashyiriweho zigenda zitanga umusaruro kuko ukurikije uko n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo RBC yo mu mwaka wa 2020, igaragaza ko mu gihugu hose, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 ryavuye kuri 38% mu mwaka wa 2015 rikagera kuri 33% mu mwaka wa 2020.

Gahunda y'Akarima k'igikoni ni imwe mu zo Leta y'u Rwanda yashyizemo imbaraga
Gahunda y’Akarima k’igikoni ni imwe mu zo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga

Ni mu gihe intego ikubiye muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko ibyo bipimo bizava kuri 33% bikamanuka bikagera kuri 15%. Ibyo bikazagerwaho hongerwa imbaraga mu bufatanye buhuriweho mu guteza imbere serivisi z’ubuzima, iterambere ry’imikurire y’abana bato n’ubuzima bwiza bwabo biganisha mu kubagira abazavamo abafatiye runini ahazaza h’Igihugu.

Ni ingamba zizaterwa ingabo mu bitugu no kuba Leta y’u Rwanda iheruka no kongera ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 izifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuko ubu ibarirwa muri Miliyari 357,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka