Musanze: Bishimiye ko bahawe amashanyarazi bemerewe na Perezida wa Repubulika

Bamwe mu baturage biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabagejejeho amashanyarazi, bakemeza ko baruhutse inzitizi zimwe na zimwe zajyaga zidindiza iterambere ryabo.

Bishimiye amashanyarazi bagejejweho
Bishimiye amashanyarazi bagejejweho

Bamurikiwe ayo mashanyarazi tariki 05 Gicurasi 2021, nyuma y’uko bagejeje icyo kibazo kuri Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Musanze muri Gicurasi 2019, abemerera ko icyo kibazo agiye kugikemura.

Mu byishimo byinshi nyuma yo kumurikirwa ayo mashanyarazi bavuze ko ubuzima babagamo bwari bubabaje aho no kwiyogoshesha umusatsi bitashobokaga kuko umuriro wari ubari kure ibyo bikabateza ikibazo cy’umwanda.

Bavuga ko ubukungu bwabo bwari bwaradindiye bugiye kuzamuka
Bavuga ko ubukungu bwabo bwari bwaradindiye bugiye kuzamuka

Umwe muri bo yagize ati “Turashimira Perezida Paul Kagame imvugo ni yo ngiro, ubu nabaga ntashye nagera mu rugo bwije ngakubita umutwe ku kibambasi none ngiye kujya nkanda ku rukuta umuriro wake.”

Undi ati “Mutubwirire Perezida wacu muti imvugo ye ni yo ngiro ijana ku ijana, twari twaragowe, umuriro turawubonye turagurira abana bacu ibyuma bige kogosha, aho umuriro uri hamberaga kure nkagerayo nananiwe ugasanga nguze imakasi n’urwembe ni rwo ndi kogoshesha abana banjye, nkabahuruturaho umusatsi nkoresheje urwembe ugasanga bararwara ibibyimba mu mutwe ariko ubu birakemutse.”

Akagari ka Mugari kabonye amashanyarazi
Akagari ka Mugari kabonye amashanyarazi

Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Musanze, Nsabimana Joel, yavuze ko abo bahawe amashanyarazi ari icyiciro cyihariye aho batishoboye, bakaba bakomeje kunganirwa na Leta bahabwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, kugira ngo biborohere kugeza umuriro mu ngo zabo.

Imiryango 335 ni yo imaze kugezwaho umuriro mu miryango 735 itegereje guhabwa amashanyarazi muri ako Kagari ka Mugari, muri gahunda ya Leta bikaba byitezwe ko mu mwaka wa 2024 umuriro uzaba wageze mu duce twose tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka