Musanze: Bishimira uruganda ruhinga ibihumyo rwahaye akazi abasaga 100

Uruganda ruhinga rukanatunganya ibikomoka ku bihumyo ruri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rusarura toni enye z’ibihumyo buri cyumweru aho rufite amasoko hanze y’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abasaga 100 biganjemo abaruturiye.

Uru ruganda rwahaye akazi abakozi basaga 100
Uru ruganda rwahaye akazi abakozi basaga 100

Ni uruganda rwa Kompanyi yitwa Kigali Farms Ltd, aho rwatangiye gukorera mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2016, rukaba ari rwo ruganda rukumbi ruhinga rukanatunganya ibihumyo mu bihugu byose bya Afurika y’Ibirasirazuba, n’ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Muhirwa Oscar Umuyobozi w’iyo Kampani mu Karere ka Musanze, avuga ko gukorera uwo mushinga biborohera, nk’ahantu habereye icyo gihingwa kubera ubukonje bwo muri ako gace, kakaba n’agace kera ingano nyinshi zitanga ibyatsi byifashishwa mu kubona ifumbire ikoreshwa muri ubwo buhinzi.

Ati “Twifashisha ibyatsi by’ingano (Ibiganogano), aho wasangaga ari byinshi muri aka gace kandi bipfa ubusa, umushoramari akimara kubona uburyo ibyo byatsi bifite agaciro mu buhinzi bw’ibihumyo aho yabiboneye mu bihugu by’u Burayi, yize uyu mushinga awuzana hano i Musanze muri 2016, ariko abanza kuwutangiriza i Kigali muri 2010 yiga aho wabera, asanga ikirere cyiza cyo guhingamo ibihumyo ari i Musanze”.

Ibyo byatsi by’ingano, ni byo bivangwa n’amatotoro y’inkoko bikabikwa byamara kubora bikavamo ifumbire yifashishwa muri ubwo buhinzi bw’ibihumyo, aho mu mwaka bakoresha toni 800 z’ibyo byatsi, amatotoro bagakoresha atangwa n’inkoko boroye, andi bakayagura mu baturage ku mafaranga 84 ku kiro.

Muhirwa, avuga ko uwo mushinga wateje imbere ubuzima bw’abaturage, aho wahaye akazi abasaga ijana.

Ati “Mu bintu iyi Kompanyi yaje ishyize imbere, ni ukuzamura icyaro, dukoresha imashini imwe ibindi bigakorwa n’amaboko y’abaturage, dufite abakozi basaga 100 bakomoka muri iyi mirenge twegeranye, bakorera amafaranga agaragara kandi ikindi tubishyurira mituweri”.

Bamwe mu bakozi Kigali Today yasanze mu ruganda mu kazi, babwiye Kigali Today ko uwo mushinga w’ubuhinzi bw’ibihumyo ubatunze.

Nishimwe Adeline ati “Narangije amashuri yisumbuye, ngize amahirwe muri uru ruganda bampa akazi kuva muri 2019, ubu ibyo nkenera ndabyigurira nk’umwana w’umukobwa nkagira n’ayo nzigama, kugira ngo nziyishyurire Kaminuza. Duhebwa mu minsi 15 kandi ku munsi ni amafaranga 2000”.

Arongera ati “Bya bindi abasore birirwa bashuka abakobwa, babafatiranya n’imibereho mibi, njye ntaho bampera, mfite umushinga wo kwiga Kaminuza nkazaba rwiyemezamirimo ukomeye”.

Sibomana Eliezeri ati “Mbayeho neza kubera aka kazi, kuva nagatangira muri 2018 kamaze kungeza kuri byinshi, kuko namaze kugura inka, mfite n’amatungo magufi arimo ihene, inkoko n’andi”.

Arongera ati “Ubu ndenda no kurongora, hari ubwo umukunzi wanjye ansura hano ku kazi akanyubaha. Ntabwo ndi umushomeri, kandi intumbero yanjye ni uko mu myaka iri imbere nzaba ntanga akazi”.

Muri urwo ruganda kandi hakora n’ababyeyi, aho bemeza ko rwabarinze gutega amaboko abagabo babo, ako kazi kaba n’inzira y’ubwomvikane mu rugo.

Uwizeyimana Marie Josée, ati “Singitegereza ko umugabo ataha ngo nteke, uru ruganda rwatumye njye n’umugabo wanjye twunganirana, dufashanya mu gukemura ibibazo by’urugo. Aya mafaranga nkorera avamo umuceri, ibirayi, kwishyurira abana, ayo umugabo zanye tukayakoresha ibindi, mbere ntaratangira akazi umugabo yaravunikaga cyane”.

Nk’uko Muhirwa akomeza abivuga, ngo icyo kiribwa cy’ibihumyo kigera no kubaturiye urwo ruganda, aho ndetse mu kurwanya igwingira mu bana hari ibyo bagenera abatishoboye binyuze muri Caritas Rwanda, mu gufasha abana bagize ikibazo cy’imirire.

Icyakora avuga ko isoko ryo mu Rwanda ari rito ku buryo umusaruro babona utarangirira ku masoko yo mu gihugu.

Ati “Mu Rwanda nta soko rinini rihare, dufite amasoko hanze twoherezamo ibihumyo buri Cyumweru, muri Kenya i Nairobi, Djuba, Kampala, Nigeria, muri DRC za Kinshasa na Goma no muri Ghana”.

Ni ibihumyo biri mu moko anyuranye, aho hari ibigura amafaranga 8,500 ku kiro, hakaba n’ibigura ibihumbi 10 ku kilo, buri cyumweru hagasarurwa toni enye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burashimira iyo kompanyi ihinga ikanatunganya ibikomoka ku bihumyo aho yatanga akazi mu baturage igatanga n’imisoro, nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Ni uruganda rwiza rufite akamaro mu gihugu no hanze yacyo, icya mbere ruraduha imisoro yaba ku banya Musanze, yaba abanyagihugu muri rusange, ikindi ruratanga akazi mu baturage benshi. Ni abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere, ariko turacyasaba ko rukomeza gutera imbere rukagura ibikorwa rukajya mu baturage”.

Arongera ati “Barabitangiye, bafite gahunda zo gufasha abaturage guhinga ibihumyo ahantu hatandukanye, muri za Muko baratangiye kandi ni uruganda ubona rufite amahirwe yo kuba rwakwaguka”.

Usibye mu Karere ka Musanze, urwo ruganda rurakorera no mu Karere ka Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka