Musanze: Bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’Utugari bisimbura ibishaje

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo zikavugururwa ku rwego rujyanye n’igihe; kuko bakomeje kubangamirwa n’imitangire ya serivisi bitewe n’uko zishaje kandi ari ntoya.

Bifuza kubakirwa ibiro by'Umurenge wa Gashaki kugira ngo serivisi zihatangirwa zijye zirushaho kunozwa
Bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge wa Gashaki kugira ngo serivisi zihatangirwa zijye zirushaho kunozwa

Umurenge wa Gashaki ugizwe n’Utugari tune; harimo Akagari ka Mbwe, Muharuro, Kivumu n’Akagari ka Kigabiro. Abakenera serivisi zitangirwa kuri utwo Tugari kimwe n’izitangirwa ku Murenge, bemeza ko kuba bikorera mu nyubako zishaje bibadindiza.

Mukamanzi Epiphanie yagize ati: “Iyi nyubako y’Umurenge wacu wa Gashaki, kuba ishaje kandi ari na ntoya biratubangamiye cyane. Nk’ubu hari igihe tuza kwaka serivisi, ugasanga twabuze aho kwicara cyangwa aho duhagarara kubera ukuntu ari ntoya. Iyi nyubako uyirebeye inyuma cyangwa imbere, yose irashaje cyane, mbese ntikijyanye n’igihe nk’uko iz’indi Mirenge bimeze. Turasaba ko natwe batwubakira ahasobanutse twajya tujya kwakira serivis tutikandagira”.

Ntirenganya Jean Pierre wo mu Kagari ka Mbwe, agira ati: “Ibiro by’Akagari kacu, umuyaga uherutse guhuha ari mwinshi, isakaro ry’igice kimwe cy’iyo nyubako rirasambuka. Nawe wibaze ukuntu bigenda mu gihe cy’imvura cyangwa izuba ryinshi, serivisi ni uguhagarara. Muri make ni ibiro bidasobanutse, ari na yo mpamvu twifuza ko Leta yadutiza imbaraga, ikatwubakira ibindi bishya, cyangwa ibi bisanzweho ikabivugurura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, agaragaza ko aka Karere kagifite ikibazo cy’inyubako z’Imirenge, zitakijyanye n’igihe, ariko urugendo rwo kuzisimbuza izubatswe mu buryo bugezweho, rukaba rugikomeje.

Yagize ati: “Uretse inyubako z’Imirenge ya Kinigi na Cyuve, ziherutse kuzura, zubatswe mu buryo bugezweho bw’amagorofa ageretse; muri rusange, Akarere ka Musanze turacyafite ikibazo cy’inyubako z’ibiro by’Imirenge zishaje. Kandi uretse n’ibyo, n’izo Akarere gakoreramo, na zo ubwazo zirashaje cyane, ku buryo bisaba kuzazisenya burundu, tukazisimbuza izindi nshyashya, zijyanye n’icyerekezo”.

Yungamo ati: “Uyu Murenge wa Gashaki, kimwe n’indi Mirenge bigaragara ko ikorera mu nyubako zishaje, duteganya ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, tuzabyubaka. Ntabwo twavuga ko ari ikintu tuzakora mu munsi umwe cyangwa umwaka umwe, ariko biri muri gahunda dufite y’icyerekezo cy’igihe kiri imbere. Twasaba abaturage ko mu gihe bitarakorwa, baba bategereje bihanganye, kuko bashonje bahishiwe”.

Yabwiye abarimo n’abakozi, ko mu gihe ibi bitarakorwa, badakwiye gutezuka ku guha ababagana serivisi zinoze. Uretse inyubako z’ibiro by’Imirenge, irimo uwa Kinigi, Cyuve, Rwaza, Nyange na Nkotsi zubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; inyubako z’ibiro by’Imirenge harimo uwa Muhoza, Kimonyi, Gataraga, Busogo, Muko, Remera, Gashaki, Musanze, Gacaca, Shingiro; zo ni izubatswe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka