Musanze: Bifuza ko Perezida Kagame akomeza kubayobora kubera umutekano yabagejejeho
Abanyarwanda bagiye bagaragaza mu mvugo no mu nyandiko bashyikirije inteko ishingamategeko ko bashaka ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ryashyizweho muri 2003 ihindurwa kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze kubayobora.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, mu biganiro intumwa za rubanda mu mutwe w’Abadepite zagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze bongeye gushimangira ko bifuza ko iyo ngingo ihindurwa kugira ngo bakomeze gukataza mu iterambere.

Abo baturage bashimangira ko impamvu basaba ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ivugurwa babishingira ku byo Perezida Kagame yabagejejeho birimo umutekano.
Ntashiru Dionys wo mu Kagali ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza agira ati “ Twifuza ko Perezida wacu Paul Kagame yakomeza kutuyobora kubera byinshi yatugejejeho, navuga umutekano muzi Abacengezi uko bari baratugize twari tuzi ko batazava inaha ariko Paul Kagame n’ingabo zacu zarabarwanyije basubirayo.”

Muhaweninama Silas wo mu Kagali ka Kabushingwe na we yunze mu rya mugenzi avuga ko bifuza ko Kagame akomeza kubayobora kubera iterambere n’umutekano yabagejejeho uyu munsi Umunyarwanda wese akaba ashobora kujya aho ashaka hose mu gihugu ntacyo bikanga.
Uretse umutekano, mu mvugo igaragaramo guhimbarwa, abaturage bavuga ko ubuyobozi bwiza bwa Kagame bwahinduye imibereho yabo bubakirwa amazu yo kubamo, bahabwa inka muri gahunda ya Girinka, amata abageraho banagezwaho ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi babonaga nk’indoto.

Nubwo hari byinshi Kagame yabagejejeho basanga atarusa ikivi kuko hari ibindi byinshi bigekenewe gukorwa bityo basaba ko akomeza kubayobora kubera inyungu Abanyarwanda bamufitemo.
Iki gikorwa cyo kumva impamvu abaturage bashaka ko Kagame akomeza kubayobora kiyoborwa n’abadepite n’abasenateri, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2015 ibiganiro birakomereza mu Mirenge ya Muko na Cyuve na yo yo mu Karere ka Musanze.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aka gace iyo bavuze umutekano babyumva cyane dore ko abacengezi bari barahagize indiri ariko kubera Paul Kagame amahoro arahinda