Musanze: Bifuza ko amarerero yo mu ngo yakongererwa ubushobozi

Ababyeyi b’abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zizwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, bifuza ko zarushaho gufashwa kubakirwa ubushobozi, butuma abana baharererwa bajya barushaho kubona indyo yuzuye ya buri munsi, kandi amasaha abo bana bahamara akarushaho kwiyongera, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kubungabungwa, binabarinde kwandaga.

Minisitiri Ingabire yasuye, yahamagariye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu bituma izo ngo zibasha kwita ku bana
Minisitiri Ingabire yasuye, yahamagariye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu bituma izo ngo zibasha kwita ku bana

Ibi bamwe mu babyeyi n’abarezi, baherutse kubigaragariza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Urugo mbonezamikurire y’abana, ruherereye mu Mudugudu wa Kamicaca Akagari ka Kamwumba mu Murenge wa Nyange, ni rumwe mu ngo zibarizwa mu Karere ka Musanze, bamwe mu babyeyi n’abarezi b’abana baharererwa, bifuza ko ingo nk’izi, zarushaho kubakirwa ubushobozi, n’umusanzu zitanga mu kwita ku bana babo warushaho kugira akamaro.

Akimanizanye Theodette, agira ati “Uru rugo mbonezamikurire y’abana, rutarajyaho ababyeyi twarahangayikaga, kuko hari nk’abirirwaga bazerera mu ngo z’abandi cyangwa mu mihanda, badafite ubitaho. Ubu abana banywa igikoma buri munsi ndetse n’amata. Gusa turacyafite imbogamizi z’uko kugeza ubu tutabasha kubagaburira indyo yuzuye ya buri munsi, kubera ubushobozi tutabasha kubona”.

Ati “Nanone kandi, isaha abana batahiraho ya saa tanu na mirongo ine, ijya itugonga cyane, bitewe n’uko twe nk’ababyeyi tuba tukiri mu mirimo duca inshuro. Twifuza ko hakwiyongeraho andi masaha, kugira ngo n’uwagiye gushakishiriza urugo, abikore bitamugoye kandi yizeye neza umutekano w’umwana we”.

Abarererwa muri uru rugo mbonezamikurire, bafite imyaka iri hagati y’itatu n’itandatu. Bakaba bitabwaho mu bijyanye no gukangura ubwonko, gutozwa isuku n’isukura, indyo yuzuye, gutozwa ikinyabupfura n’ibindi bifasha umwana mu mikurire ye.

Imbogamizi ababyeyi bagaragaza, zinashimangirwa n’abakurikirana uburere bw’aba bana.

Minisitiri Ingabire, na we ahanya ko inzego zibishinzwe, zizi iby’iki kibazo, gusa akangurira ababyeyi gufata iya mbere, bakagira uruhare rufatika mu bishobora guha imbaraga ingo mbonezamikururire y’abana bato.

Yagize ati “Nibyo koko natwe nka Minisiteri, iby’iki kibazo turimo turabitekerezaho. Kuko niba abana batangira kwitabwaho uhereye hafi mu ma saa tatu bakageza mu ma saa tanu, usanga hari serivisi runaka batabona ku kigero gifatika. Gusa twanahamagarari ababyeyi, ko bafata iya mbere. Mu gihe babona ko kongera igihe abana babo bamara mu rugo mbonezamikurire bitabwaho babanza kuganiraho, bakabijyaho inama hagati yabo n’abashinzwe kubitaho muri izi ngo, bakabiha umurongo kugira ngo birusheho kugenda neza”.

Mu marerero y'abana asaga 500 yo muri Musanze, asaga 300 ni ayo mu ngo
Mu marerero y’abana asaga 500 yo muri Musanze, asaga 300 ni ayo mu ngo

Anibutsa ababyeyi ko urugendo rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato rugikomeza. Bityo ko bakwiye gushyira imbaraga mu bituma uruhare rwabo mu gushyigikira ingo mbonezamikurire y’abana bato, binyuze mu kubaka ubushobozi butuma zigaburira abana indyo yuzuye.

Politiki ya Leta, iteganya ko nibura buri Mudugudu wagira nibura ingo mbonezamikurire y’abana bato zitari munsi y’eshatu, ku buryo umwana wese, abona ahamwegereye arererwa, akanahabonera iby’ibanze nkenerwa byunganira umubyeyi we, mu kwita ku buzima bw’umwana.

Mu marerero uko ari 577 abarizwa mu Karere ka Musanze yita ku bana 35,732, agera kuri 385 ni ayo mu ngo (Home based ECDs).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka