Musanze: Bavoma amazi mabi nyamara batuye mu mujyi

Abaturage bo mu Kagari ka Kigombe kamwe mutugize Umujyi wa Musanze, bavuga ko igihe kinini bamaze bavoma amazi yanduye bikomeje kubatera ingaruka z’indwara zituruka ku mwanda.

Bavuga ko bavoma amazi adasukuye
Bavuga ko bavoma amazi adasukuye

Abo baturage babwiye Kigali Today ko bakomeje kwizezwa ko bagiye kugezwaho amazi meza vuba, nyamara imyaka ikaba isaga icumi bashyirwa kuri icyo cyizere.

Bavuga ko bavoma amazi atemba yo mu kabande ka Mubona bemeza ko adasukuye, na bwo akavomwa n’ufite imbaraga zo kuyarwanira, ngo ubuze imbaraga zo kubyigana ngo avome ayo mazi agana umugezi wa Mukungwa.

Maniragaba Alexis ati “Turahangayitse bikomeye kubera kutagira amazi, tuvoma iyi Mukungwa akandi gasoko kari mu kabande hasi na ko ni ibiziba, kuyabona ni ukubyigana umwana arajyayo cyangwa umugore bagataha ubusa kandi biriweyo kubera umubyigano”.

Arongera ati “Tuzi ko amazi ari aya mbere ku isuku iho atari nta suku, ubu abana bararwara inzoka kubera aya mazi y’ibiziba, abagabo ntitucyambara imyenda ifuze, none se umugore azazana ikibido kimwe yabyiganye bamukubise utinyuke umese ipantaro, umese ishati, uzakaraba se! Ntibishoboka. Leta ni iturwaneho tubone amazi kuko imyaka myinshi irashize tubibwira abayobozi”.

Rubanzabigwi André ati “Aho bigeze turarambiwe, tumanuka umusozi tuza ku kariba duhuriyeho mu kagari twese, udashoboye ajya ku ruzi rwa Mukungwa, ayo yose kuyatekesha cyangwa kunywa ni ukubura uko tugira, abana ntibagikaraba, bararwara inzoka, ubundi ariya mazi yagombye gukoreshwa mu gufura gusa, imyaka irasaga 10 tubivuga kugeza ubu, hari aho bari baratangiye gukora natwe dutanga umuganda birangiye bihagaze”.

Abo baturage ngo baterwa ipfunwe no kuba baturiye umujyi wa Musanze, bakabaho bafite umwanda kubera kubura amazi meza yo gukora isuku, bagasaba ko bagezwaho amazi nk’uko bahawe umuriro.

Umwe agira ati “Icyo dusaba ni amazi, umuriro wo turawufite ariko amazi arakenewe. Umuyobozi wese uje tumubwira amazi, undi yaza tukamubwira amazi na Meya twarabimubwiye, ariko amaso yaheze mu kirere, nta mazi nta buzima. Biteye isoni kuba turi mu mujyi hagati tukambara ibicabari”.

Icyo kibazo cyo kutagira amazi gihangayikishije cyane abagore by’umwihariko abafite impinja, aho bagaragaza impungenge zo gukarabya umwana muto amazi yanduye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burahumuriza abo baturage, aho ngo mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, bazaba batangiye kuvoma amazi asukuye nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle yabitangarije Kigali Today.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Kamanzi Axelle
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Kamanzi Axelle

Agira ati “Ni ikibazo kimaze igihe, uyu mujyi urakura buri munsi ariko ibikorwa remezo by’amazi ntibyiyongera bigatera iki kibazo. Ubu umuti w’iki kibazo waravuguswe, kuko akarere ku bufatanye na WASAC hari umushinga munini wo kwagura imiyoboro y’amazi aho hirya no hino hamaze kugezwa ibigega n’amatiyo manini, uyu mushinga nurangira ikibazo cy’amazi kiraba gikemutse 100%. Iyo tuvuganye na WASAC batubwira ko mu mpera z’uyu mwaka, uwo mushinga tuba twatangiye kubona umusaruro wawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka