Musanze: Batewe impungenge n’inzu zangijwe n’ikorwa ry’imihanda

Abaturiye inkengero z’imihanda ya kaburimbo yatunganyijwe mu makaritsiye amwe n’amwe yo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko niba nta gikozwe ngo inzu zabo zisanwe, bishobora kuzabagiraho ingaruka zirimo no kuba zabagwaho.

Ababwiye Kigali Today ibi, ni abo mu Mudugudu wa Rusagara, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, begereye inkengero z’umuhanda uturuka mu mujyi wa Musanze unyura ahitwa mu Ibereshi ugahingukira ku ishuri ryitwa Sunrise.

Uwitwa Rubanda Saidi yagize ati: “Ndi umwe mu bari basonzeye uyu muhanda, ariko ubwo wakorwaga byatugizeho ingaruka ziturutse ku bimashini byawutunganyaga bigatigisa inzu zacu, birazisatura ku buryo zajemo ibisate ku nkuta, no hasi hose byarahashegeje ku buryo bukabije. Ubu ngubu ubwoba ni bwose kuko hari aho zigenda zihengama; nta gikozwe wazumva bidatinze hamwe zigwiriye abantu”.

Uyu kimwe na bagenzi be ngo ni kenshi bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’Akarere, nabwo butahwemye kubasezeranya ko buteganya gusuzuma ibyangijwe n’ikorwa ry’imihanda kugira ngo bisanwe, ariko kugeza na n’ubu nta cyakozwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2018 twinginga abayobozi kudukemurira iki kibazo ndetse twagiye tujya no ku karere na bo bakatubwira ko bazaza kureba ibyangiritse babisane. Bahora batwizeza kuzakorana na bo inama nyamara nta muyobozi n’umwe wigeze aza kureba ibibazo dufite. Ubu se bazaza ari uko hagize ugwirirwa n’ibi bikuta byarangaye?”.

Benshi mu bafite izi nzu barimo n’abo zari zitunze dore ko bazikodeshaga, ariko ubu kubona uzijyamo bigenda biba ingorabahizi kubera uburyo zagiye zisaduka izindi zigasigara mu manegeka.

Barimo uwagize ati: “Urabona iyi nzu yabagamo abantu bayikodeshaga, batwishyuraga amafaranga ibihumbi 30 ku kwezi tukayakuramo ibidutunga. Umuhanda ubwo wakorwaga bayikikije itaka ku gice cy’imbere risa n’iriyitabye kuva ku gice cyo hasi rigera hafi y’amadirishya rifunga n’urugi rw’imbere ku irembo. Byatumye abapangayi bayivamo n’ubu nta muntu ushobora kuyijyamo, inzu ibereye aho, n’amazi y’imvura ayirohamo aturutse muri uyu muhanda ashobora kuzayihirika byihuse”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, n’ubwo atatangaje itariki nyayo bazatangira kubishyira mu bikorwa, yavuze ko bateganya gukora igenzura ry’imitungo yangijwe n’imashini zakoze uyu muhanda, yaba uruhande rw’Akarere ndetse n’abarebwa n’iki kibazo, hakazabaho ubwumvikane bugamije gutuma gikemuka burundu.

Yagize ati: “Ubundi mbere y’uko umuhanda ukorwa habanza kurebwa ibikorwa biba bishobora kuzangizwa, bigahabwa igenagaciro. Ibyo binakorwa mu gihe uba urimo gukorwa na nyuma yaho. Birumvikana koko ikibazo cyabo cyatinze gukemuka, ariko duteganya ko mu minsi iri imbere tuzasuzuma neza imiterere yacyo, gihabwe umurongo, basobanurirwe kandi tubarenganure kuko ari uburenganzira bwabo bw’ibanze”.

Hari inzu zimwe na zimwe zagiye zishegeshwa n'imashini zakoraga umuhanda
Hari inzu zimwe na zimwe zagiye zishegeshwa n’imashini zakoraga umuhanda

Imihanda yo mu bice by’umujyi wa Musanze yatunganyijwe igashyirwamo kaburimbo nyuma y’aho yari imaze imyaka myinshi yarangiritse indi idakoze. Icyiciro cya mbere cyarangiye mu mwaka wa 2018 cyasize imihanda ireshya na kilometero zisaga enye itunganyijwe ishyirwamo kaburimbo. Kuri ubu hakaba haratangiye icyiciro cya kabiri cy’indi iri gutunganywa na sosiyeti ikora imihanda yitwa NPD ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda RTDA na Minisiteri y’ibikorwa remezo ku nkunga ya Banki y’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka