Musanze: Batatu bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe, aho bacukuraga itaka ryo kubakisha, imirambo yabo ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Batatu bagwiriwe n'ikirombe bahita bapfa
Batatu bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Byabereye mu Kagari ka Nyarubuye Umurenge wa Rwaza, mu ma saa munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, aho igikorwa cy’ubucukuzi cyari cyitabiriwe n’abantu benshi, ikirombe kiridutse kigwira batatu abandi bakizwa n’amaguru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ikirombe kigwiriye abantu batatu, imirambo yabo twamaze kuyibona. Bacukuraga itaka ryo kubakisha, kiridutse bamwe bariruka kigwira batatu bahise bahasiga ubuzima”.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo nyiri ikirombe afite ibyangombwa bimwemerera gucukura, bitavuze ko bacukura mu buryo bwemewe, kuko kubera ubuhaname bw’aho hantu, yagerageje kubuza abantu kuhacukura itaka ariko bakamwima amatwi.

Ati “Nari narabujije abantu gucukura iryo taka n’imodoka ziritunda ndazihagarika, kuko nabonaga hateye impungenge kubera ukuntu hahanamye, gusa ntibyubahirijwe”.

Uwo muyobozi, yavuze ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga, bwo kurinda abantu gucukura aho hantu hari ubutaka buhanamye, hagaterwa ibiti kugira ngo hadakomeza kwangirika hanatwara ubuzima bw’abantu.

Abaturage batabaye ari benshi
Abaturage batabaye ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko,hari Igihe twasanze Imodoka zose Gitifu w’Umurenge yazikuyemo,bene ibikombe barimo bamutuka ngo nabarekere Imodoka zabo,ngo mbese ko bafite ibyangombwa arabashakaho iki.nyuma bene ikinombe baragiye bazana Team y’Akarere irabemerera,ubwo Gitifu yahise abihorera barakomeza baracukura.nyuma yaho inzego z’Umurenge zahoraga zitabaza bavuga ko abantu bacukura nabi.Ariko nyiri Ikinombe akitwaza ibyangombwa yahawe n’inzego zikuriye Umurenge.Ubu ni ukujya dukumira hatagendewe ku burenganzira umuntu afite.kuko hari abitwaza uburenganzira bakarengetera.murakoze.

Bisamaza paul yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Nibyo koko abantu bagomba kubaha ibyo abayobozi bababwira kugira ngo twirinde impanuka zahato na hato, abanyabirombe nabo birinde gukorera ahantu hateza impanuka.

Ni PIERRE mukarere ka MUHANGA yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka