Musanze: Basoje ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake bashyikiriza abaturage amatungo n’inzu

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barashima uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bikorwa bakora, bikagira abo bikura mu bukene, bakajya mu cyiciro cy’abafite imibereho myiza.

Nyirasukari Drocella worojwe inka yashimishijwe n'uko igiye kumukura mu bukene
Nyirasukari Drocella worojwe inka yashimishijwe n’uko igiye kumukura mu bukene

Ibi abo mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere borojwe amatungo agizwe n’inka, ihene, abubakiwe inzu zo guturamo, abubakiwe uturima tw’igikoni n’ubwiherero, bemeza ko bateye intambwe yo kubaho batakiri mu bwigunge, babikesha ibyo bikorwa by’urubyiruko.

Mukamanzi Jeannette wo mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi; hamwe n’abavandimwe be uko ari batatu basigaye ari imfubyi zirera batagira ahatekanye baba, bitewe n’uko inzu ababyeyi babo babasigiye yasenywe n’ibiza.

Nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, banejejwe no kuba batazongera gutura mu nzu y’ikirangarizwa.

Yagize ati “Inzu yacu, igikuta kimwe cyose cyari cyarasenywe n’ibiza tukabaho dutuye mu murangarizwa. Imvura yaragwaga ikadushirira, tugera ubwo turambirwa, tuyivamo, tujya gucumbika ahandi, na ho baturambiwe kuko twabaga tudafite ubushobozi bwo kwishyura, bakadusohora, tugahora tuzerera gutyo gutyo. Bwari ubuzima bugoye cyane kuko muri twe nta n’uwari ufite akazi. Iyi nzu nshya batwubakiye, yaduteye ibyishimo birenze, kuko idutuye umutwaro twari tumaze imyaka isaga 12 twikoreye, utugoye wo kutagira icumbi”.

Nyirasukari Drocella, umuturage utishoboye worojwe inka, agaragaza ko yari ayikeneye kugira ngo imukamirwe ndetse abone ifumbire.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe nagiraga kubera ubukene. Nabagaho mpfundikanya nabona bwije cyangwa bukeye ngashima Imana. Ndashimira aba bana b’urubyiruko barebye akababaro kanjye bakangabira iyi nka. Ndajya nyiragira, nyiteho uko bikwiye kugira ngo izororoke byihuse, mbone amata n’ifumbure yo kwifashisha mu buhinzi. Iyi nka ni akabando k’iminsi kagiye kumfasha gusezerera ubukene bwari bwaramperanye”.

Abaturage borojwe amatungo magufi ngo babashe gutangira imishinga mito ishingiye ku bworozi
Abaturage borojwe amatungo magufi ngo babashe gutangira imishinga mito ishingiye ku bworozi

Uretse inzu n’inka byashyikirijwe imiryango itishoboye, urubyiruko rw’abakorerabushake rwanoroje abantu 15 amatungo magufi agizwe n’ihene, mu rwego rwo kubafasha gutangira imishinga y’ubworozi iciriritse, banashyikirije Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Umurenge wa Muhoza, Hamza Iddi, telefoni ngendanwa igezweho, kuko yahize abandi mu kwimakaza udushya mu bikorwa bagiye bakora ku rwego rw’imirenge igize Akarere ka Musanze.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze, Gafishi Sebahagarara, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze muri icyo gikorwa, yashimiye Youth Volunteers Musanze, uburyo bakomeje kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’umuturage, by’umwihariko bafasha abatishoboye.

Ni mu gihe inzego zishinzwe umutekano na zo zihamya ko uru rubyiruko rutanga icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, ariko bagasabwa gukomeza kuba maso, barushaho gusigasira ibyagezweho, binyuze mu gukumira ibyaha ari nako batanga amakuru y’ibihungabanya umutekeno hakiri kare, kugira ngo hirindwe abawusubiza inyuma.

SSP Jean Pierre Kanobayire, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, yagize ati “Kuba u Rwanda rutekanye, umuturage akaba aryama agasinzira, agenda atikandagira, aharanira gutera imbere, mwe rubyiruko muri mu byiciro by’abantu baba babigizemo uruhare. Abashaka gusubiza inyuma bene ibyo bikorwa bahora bagerageza guhungabanya umutekano, bishora mu byaha bya hato na hato, bagahohotera abandi n’ibindi bisa na byo. Tubasaba gukomeza umurego wo kurwanya ibikorwa nk’ibyo no gutanga amakuru hakiri kare; kugira ngo tubikumire, bityo n’iri terambere muharanira ubu hatagira uriburizamo cyangwa ngo arisubize inyuma”.

Inzu yubakiwe abana b'imfubyi bibana bituma baca ukubiri no gutura mu kirangarizwa
Inzu yubakiwe abana b’imfubyi bibana bituma baca ukubiri no gutura mu kirangarizwa

Ibikorwa byose, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 6 uru rubyiruko rwakusanyije. Ngo icyo bagamije, nk’uko byemejwe na Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, ni ukugera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uhora akangurira urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka z’imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka