Musanze: Basanze umusore yarapfiriye mu nzu yabagamo
Umurambo w’umusore w’imyaka 28 witwa Tuyisenge, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu yabagamo iperereza ku cyamwishe rihita ritangira.
Uwo musore wari ucumbitse mu Mudugudu wa Rusagara, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yakoraga akazi ko gutwara imodoka ya fuso.
Mu bari bamuzi, bakavuga ko bamuherukaga kuwa gatandatu nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.
Umwe muri bo yagize ati: “Yari umuturanyi wacu uhamaze imyaka ibiri akodesheje muri kano gace. Yabyukaga ajya mukazi agataha nimugoroba ubona ko nta kindi kibazo cy’ubuzima afite. Rero natwe tukimara kumenya ko yapfiriye mu nzu natwe byadutunguye”.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore, yamenyekanye mu ma saa sita y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri 2024 nyuma y’uko inshuti z’uwo musore zihageze zigasanga umurambo we mu nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Niyoyita Ali wari aho ibi byabereye yagize ati: “Yakoraga akazi k’ubushoferi, utwara fuso. Bagenzi be b’inshuti ze batubwiye ko baherukanaga na we kuwa gatandatu, ari nabwo yasabye boss we uruhushya amubwira ko yumva ananiwe. Ngo icyo gihe imodoka yari asanzwe atwara, byabaye ngombwa ko ayiha mugenzi we ngo amuruhure nibwo yahise ataha ijya aho ngaho yari atuye”.
Akomeza agira ati, “Ubwo rero ngo kuva icyo gihe abagiye bamuhamagara kuri telefoni ntiyigeze abitaba. Baramuhamagaraga telefoni igasona igacika, kugeza ubwo bafashe gahunda yo kujya kumureba aho yari atuye, mu kuhagera bakinguye basanga umurambo we mu nzu yarapfiriyemo”.
Ibyo bikimara kumenyekana, hitabajwe inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB, zihutira kuhagera ngo umurambo ukurwe muri iyo nzu, ujyanwe gukorerwa isuzumwa hamenyekane icyamwishe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe iruhuko ridashira niba harabamwishe bahanishe amategeko.