Musanze: Basanze umurambo w’umusaza umanitse mu mugozi

Umurambo w’umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc wo mu Kagari ka Rubindi Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bawusanze umanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, tariki 21 Gicurasi 2023.

Uyu musaza bikekwa ko yiyahuye, afite abana batandatu bose bashatse, akaba yabanaga n’umwuzukuru we kuko uwo bashakanye yitabye Imana mu 1997.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umwe mu bahungu be witwa Mushimirwe Innocent, yageraga kwa se mu gitondo mu ma saa moya n’igice, asanga hakinze, arahamagara abuze uvuga kandi yabonaga ko urugi rukingiye imbere, agira amakenga yica urugi asanga umubyeyi we amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Mu makuru Kigali Today ikesha uwo muhungu we, ngo ni uko uwo musaza yazindutse atuma uwo mwuzukuru babanaga, akimara kuva aho, ngo ni bwo uwo musaza yaba yimanitse muri uwo mugozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Micomyiza Herman, yavuze ko n’ubwo ataramenya icyaba cyateye uwo musaza kwiyahura, yihanganisha umuryango asize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka