Musanze: Basanze umurambo w’umusaza inyuma ya butike yarariraga

Umurambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Ngirente Bihizi, bawusanze mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, inyuma ya butike yarariraga.

Mu makuru Kigali Today ihawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, ngo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, mu ma saa mbiri n’igice ni bwo abaturage babonye uwo murambo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Uwo muyobozi, yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bahageze, ariko bakaba bataramenya icyateye urupfu rw’uwo musaza, aho kugeza ubu ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi, bamaze kugeza uwo murambo mu bitaro bya Ruhengeri, aho gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane impamvu z’urupfu rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka