Musanze: Basanze umurambo w’umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga
Umurambo w’umugabo witwa Ndahayo Abraham wasanzwe mu kirombe gicukurwamo umucanga, giherere mu mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 6 Mata 2021, ni bwo umurambo w’uwo mugabo w’imyaka 54 wagaragaye, intandaro y’urufu rwe bikaba bikekwa ko yatewe no kuba ubwo yari ageze mu kayira kari ruguru y’iki kirombe atwaye igare, yanyereye akiturana naryo mu bujyakuzimu bureshya na metero 18 muri icyo kirombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje amakuru y’urwo rupfu bamenye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, nk’uko yabitangarije Kigai Today.
Ati “Uwo mugabo yari asanzwe atuye muri ako gace, yakoraga akazi k’ubufundi. Umurambo we ukimara gutahurwa mu kirombe, twafatanyije n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano zirahagera, zikusanya amakuru y’ibanze. Birakekwa ko nyakwigendera yaguyemo ku bw’impanuka, kuko hafi y’icyo kirombe hari inzira abantu basanzwe banyuramo. Bishoboke ko ubwo yahanyuraga, atarebaga neza inzira bitewe n’umwijima w’icyo gicuku, bikamuviramo kunyerera, agahita yitura muri icyo kirombe bikamuviramo urupfu”.
Gitifu Bisengimana avuga ko amakuru babwiwe n’umwana wa Ndahayo banabanaga mu nzu, avuga ko umubyeyi we mu ma saa cyenda z’urukerera yafashe itoroshi, imyenda mu gafuka n’igare, amusaba gukinga kuko ngo yari agiye ku kazi yakoraga k’ubufundi.
Abageze ku murambo ku ikubitiro, ni abari bazindukiye gupakira umucanga muri icyo kirombe, barimo uwitwa Niyomurengezi wagize ati “Ubwo ikamyo yari ije gupakira umucanga, yamuritse amatara igira ngo iparike, tubona igare riri hasi hafi aho. Mu kumirika neza tubona n’umurambo hafi yaryo. Twihutiye guhamagara nyiri ikirombe, na we atabaza inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi, bahita baza kureba ibyabaye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, yemeza ko nta zindi mpanuka nk’izi zari zakabereye aha hantu. Mu bindi bihutiye gukora mu gukumira ko hagira undi muntu uhaburira ubuzima, bahise bategeka nyiri iki kirombe kukizitira.
Umurambo wa Ndahayo Abraham, wahise ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|