Musanze: Basanze Litiro 1,200 z’inzoga z’inkorano mu rugo rw’umuturage

Mu rugo rw’umugabo witwa Ntakirutimana hatahuwe Litiro 1,200 z’inzoga z’inkorano, zikaba zari mu ngunguru n’amajerekani, zihita zimenwa.

Uko zakabaye bahise bazimenera mu ruhame mu kwirinda ko zikomeza kwangiza ubuzima bw'abaturage
Uko zakabaye bahise bazimenera mu ruhame mu kwirinda ko zikomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage

Urwo rugo zatahuwemo mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ruherereye mu Mudugudu wa Kigasa Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Akarere ka Musanze.

Ngo rwari rusanzwe rwengerwamo bene izi nzoga, aho nyirazo yajyaga yifashisha uruvangavange rw’ibitubura, amatafari, isukari n’imisemburo bitujuje ubuziranenge, yarangiza akazigemura mu baturage mu Turere twa Musanze na Burera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Janvier Bisengimana, avuga ko hari hashize icyumweru bamenye aya makuru y’uko muri urwo rugo hengerwa inzoga z’inkorano, ari naho bahereye bakora ibishoboka ngo bazishakishe.

Yagize ati "Uwo mugabo yajyaga ajijisha akajya muri Vunga akazanayo nk’ijerekani imwe y’urwarwa, ababibona bakibwira ko acuruza urwagwa".

Ati "Yabikoraga ari nko kuyobya uburari kugira ngo abone uko afindafindira izo nzoga mu rugo rwe yazengeragamo, yarangiza akazikwirakwiza aziranguza mu baturage bakazigura batazi ko ari izibangiriza ubuzima".

Izo nzoga zari mu ngunguru za pulasitiki n'amajerekani
Izo nzoga zari mu ngunguru za pulasitiki n’amajerekani

Ubwo Polisi yageraga muri uru rugo hamwe n’izindi nzego bafatanyaga muri icyo gikorwa, yasanze uwo mugabo yatorotse, umugore we aba ari we ufatwa atabwa muri yombi.

Bisengimana yagize ati "Umugore agifatwa ntiyazujaye kwemera ko basanzwe bakora izo nzoga z’inkorano. Ubwo rero kugira ngo turengere ubuzima bw’abaturage byabaye ngombwa ko tuzimenera mu ruhame mu kwirinda ko zakomeza kwangiza ubuzima bwabo".

Yasabye abaturage kutishora mu bucuruzi nk’ubu kimwe no kuzinywa kuko zangiza ubuzima bwabo.

Ati "Ni ukumenya ko ziriya nzoga zikorwa hifashishijwe ibintu byangiriza ubuzima bitanujuje ubuziranenge. N’ikimenyimenyi abazinywa usanga baba barataye umutwe, batagifite ubushobozi bw’imitekerereze mizima ari na bo tubona bakunze gukora urugomo, bagahungabanya umutekano. Nibabireke ibyo kunywa n’ibyo gucuruza bizima birahari, babe aribyo bitabira".

Bimwe mu bikoresho yifashisha
Bimwe mu bikoresho yifashisha

Aho izi nzoga bazisanze banahabonye ibyo yifashisha mu kuzenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka