Musanze: Barongererwa ubumenyi mu bijyanye no kwimakaza uburinganire mu butumwa bw’amahoro
Abasirikari, abapolisi, abacungagereza n’abasivili baturutse mu bihugu bitatu byo ku mugabane wa Afurika, ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, batangiye amahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ayo mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu birebana no kwimakaza uburinganire mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, impamvu amakimbirane agira ingaruka ku bagabo n’abagore mu buryo butandukanye, akamaro ko kugira abagore benshi bitabira ubutumwa bw’amahoro n’uko hakwitabwa ku kwimakaza uburinganire muri Politiki.
Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Rwanda Peace Academy, Leta y’u Buyapani ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Tahara Kentaro, Umuhuzabikorwa mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ashima ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda.
Ati “Igihugu cyacu, gitewe ishema n’ubufatanye bwacyo n’u Rwanda mu kongera ubushobozi bw’inzego zinyuranye zo mu karere, ngo zirusheho kumva no kugira uruhare, mu bikorwa birebana no gushyigikira amahoro. Tuzi neza ko abagore, cyane cyane mu bihe by’amakimbirane n’umutekano mucye, bakunze kwibasirwa cyane kandi bakagerwaho n’ingaruka byihuse. Bityo akaba ari ingenzi ko inzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo guhosha amakimbirane, zarushaho gusobanukirwa n’icyo gukora, n’uko zabyitwaramo, igihe bari mu nshingano zo kugarura amahoro”.
Ubufatanye bwa Leta y’u Buyapani n’u Rwanda mu birebana no kubaka amahoro no gukumira amakimbirane, bwarushijeho gushinga imizi mu nama mpuzamahanga igamije iterambere rya Afurika (TICAD), yabereye i Tokyo mu Buyapani.
Rtd Col. Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, yagize ati “Inkunga ya Guverinoma y’u Buyapani n’abaturage bayo, yagize uruhare runini mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu karere, no kubaka ubushobozi bw’Ingabo zo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF)”.

Ati “Ibyo bituma zibasha kugira ubushobozi bwo kwitwara no gukora neza ibyo zisabwa mu nshingano zabo za buri munsi. Twe nka Rwanda Peace Academy, dusanga ari ingenzi gushyigikira ubwo bufatanye, kugira ngo ubushake buhari bwo kubaka amahoro arambye, no kuzana ituze mu baturage, buzarusheho kwimakazwa”.
Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 29, baturutse muri Kenya, u Rwanda n’igihugu cya Somalia.
Ohereza igitekerezo
|